
Mu bujurire, mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel n’umwunganizi we Me Uwizeyimana Jean Claude bongeye gutera utwatsi raporo cy’ubugenzuzi (Rapport d’Audite) kuko ngo ituzuye (Yakozwe igice).
Ibi n’ibindi byose ni bimwe mubyavugiwe mu rubanza rwabaye kuri uyu gatatu, tariki ya 18/03/2026 ubwo haburanwaga urubanza mu bujurire mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze dore ko mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, Évêque Dr Mugisha Mugiraneza Samuel yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Diyoseze ya Shyira ngo aragira inka ze mu rwuri rwa Diyoseze, agakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’igice, bityo akajuririra icyo cyemezo kubera impamvu ebyiri zirimo imisesengurire mibi y’urubanza yakozwe hatubahirijwe amategeko no kuba urukiko rwarahaye agaciro raporo y’Ubugenzuzi kandi ubwayo ituzuye.
Ni urubanza twatangiye ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, aho uregwa Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel mu mwambaro w’abagororwa yari mu rukiko n’umwunganizi we mu by’amategeko Me Uwizeyimana Jean Claude mu gihe inteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi bien.
Akimara gusomerwa imyirondoro ye, Mgr Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel n’umwunganizi we Me Uwizeyimana Jean Claude bagaragaje impamvu z’ubujurire bwabo labyrinthe Mgr Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel agira ati : “Ubujurire bwanjye bushingiye ku ngingo ebyiri zirimo imisesengurire mibi y’urubanza mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, raporo y’Ubugenzuzi ituzuye no kwirengagiza amategeko ndetse n’ibimenyetso n’ubuhamya twatanze ntibihabwe agaciro.”
Mgr Mugisha Mugiraneza Samuel yakomeje agira ati: “Raporo y’ubugenzuzi (Audite) yakozwe igice kuko njyewe ntigeze mbazwa kandi RGB yari yatanze umurongo w’ababagomba kubazwa kandi iyo raporo tukanayinenga ko yakozwe nyuma y’ifatwa n’ifungwa ryanjye.”

Avuga ku nka n’inzuri bya Diyoseze ya Shyira, Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel yagize ati: “Raporo y’Ubugenzuzi igaragaza ko habayeho igihombo cya Diyoseze kingana na Miliyoni ijana (100.000.000 frw) ngo yagiye ku miti y’inka n’imishahara y’abashumba ariko ntigaragaze inyemezabwishyu yaguriweho iyo miti cyangwa ngo hagaragazwe ubyo abo bashumba bahembwaga.”
Mgr Mugisha yashoje agira ati : “Inka 4 nazihawe nk’ishimwe ariko atari iza njye bwite kuko iyo ziba iza njye nari kuzijyana iwanjye ntizijye mu rwuri rwa Diyiseze, ni nk’umuco w’itorero kuko nizo nanjye nagombaga kujya ngabiraho abashumba b’itorero (Abapasitoro) nabo bakagabira abakirisito, gutyo gutyo nk’uko n’abambanjirije mu nshingano muri Diyoseze babikoraga.”
Umwunganizi we mu by’amategeko Me Jean Claude Uwizeyimana yunze mu rya Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel agira ati: “Ubujurire bwacu bushingiye ku misesengurire mibi y’urubanza aho rwavuze ko ku bijyanye n’inka, nta tegeko riri muri Statut cyangwa amategeko y’imiyoborere n’imikorere y’imiryango y’imyemerere (Droits Canoniques) ya Diyoseze ya Shyira, ahubwo rushingira ku ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga; hakirengagizwa ko kororera mu rwuri rwa Diyoseze ari umuco w’itorero kuko uretse na Diyoseze ya Shyira, n’ahandi na n’ubu ni ko bikorwa.”
Me Uwizeyimana Jean Claude yakomeje atanga ingero agira ati: “Ku wa 13/06/2024 Rév.Charles Kubwayo Mukubano amaze kumenya ko kuragira mu rwuri rwa Diyoseze bigize icyaha, yanditse ibaruwa asaba gukura inka ze mu rwuri rwa Diyoseze noneho ku wa 28/07/2024 atanga ikirego avuga ko Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel aragiye mu rwuri rwa Diyoseze. Uretse n’uyu kandi na Archbishop Dr.Laurent Mbanda yakuye inka ze mu rwuri rwa Diyoseze mu 2017 bivuze ko kororera mu rwuri rwa Diyoseze bitazanwe na Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel ahubwo ko ari umuco mu itorero nk’uko bishimangirwa na Bishop Korini na Bishop John Rucyahana mu buhamya batanze.”
Mu gusoza , ababuranyi bagaragarije urukiko ko habayeho n’icyifuzo cy’ubuhuza bushingiye ku kwemera icyaha (Pleabarganing) ariko Archibishop Dr.Laurent Mbanda ntiyaboneka nk’Umuvugizi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda ahubwo atangaza ko nta kibazo Bishop Dr.Mugiraneza Mugisha Samuel afitanye n’Itorero ndetse na SINODI ya Diyoseze ya Shyira n’akanama nkemurampaka byari byaremeje ko nta kibazo Bishop Dr.Mugisha afitanye na Diyoseze ya Shyira.

Aha ni naho Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel yahereye ashimira n’ubushinjacyaha agira ati: “Ndashimira ubushinjacyaha, nubwo bukomeje kunshinja ariko bwari bwampaye umwanya wo kwiyunga n’Itorero ariko ntibyakunda kuko Archbishop Dr.Laurent Mbanda atabonetse tukirirwa kuri Parike Jenerali tumutegereje ahubwo akavuga ko nta kibazo mfitanye n’Itorero ari nayo mpamvu RGB yari yasabye ko twakemura ikibazo hagati yacu hatisunzwe ubutabera.”
Me Uwizeyimana Jean Claude akinenga raporo y’igice y’ubugenzuzi, yagaragarije urukiko ko ingingo ya 17 n’iya 18 zivuga ku migenzurire (Audite) uburyo ikorwa, ko uwakorewe igenzura ntabimenyeshwe, iyo raporo idafatwa nk’ikimenyetso mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwawe ijambo maze mu magambo make bugira buti: “Tukimara kubona ko habayeho ubujurire, twafashe umwanya wo gutegura umwanzuro ndetse tunawushyira muri sisitemu (Système), dushingiye no kuba twarabonye raporo y’igenzura ituzuye, twasaba urukiko ko rwazasuzuma icyifuzo cy’ubushinjacyaha rugafata icyemezo rushingiye ku mwanzuro twarushikirije.”
Mbere yuko urubanza rupfundikirwa, Évêque Dr Mugisha Mugiraneza Samuel na Me Uwizeyimana Jean Claude basubijwe ijambo ngo bagire icyo bongera ku rubanza rwabo labyrinthe Évêque Dr Mugisha agira ati : “Ndasaba urukiko ko rwazasuzumana ubushishozi ibimenyetso n’ubuhamya twashyize muri sisitemu labyrinthe rukangira umwere dore ko n’umuryango wanjye watangiye gutotezwa bawandikira ubutumwa bugufi buharasinga labyrinthe mu bushishozi bw’urukiko nkarenganurwa, nkagirwa umwere.”
Moi nous Uwizeyimana Jean Claude yagize ati : “Imyanzuro ya raporo y’ubugenzuzi ifatwa nk’ukuri aruko ugenzurwa yabajijwe kuko ubugenzuzi nibwo ntangiriro yo kugaragaza ko umuntu yanyereje umutungo. Uwakoze raporo y’igenzura rero ntiyayihaye uburyo bwo kuyibona nka raporo ya Audite koko, bityo ngasaba ko itahabwa agaciro ngo itangwe nk’ikimenyetso muri uru rubanza ahubwo umukiriya wanjye akagirwa umwere agataha.”
Karibumedia.rw izabagezaho icyemezo cy’urukiko kuwa 08/04/2026 kuko aribwo hazasomwa imyanzuro yafashwe n’urukiko.
Yanditswe na SETORA Janvier
