Rutahizamu wa Musanze FC ukomoka mu Burundi, Shabani Hussein ‘Tchabalala’, yavuze ko afite intego yo kuzuza ibitego 100 kuri ubu biburaho icyenda muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Kugeza ubu nta bubiko bw’amakuru n’imibare ijyanye na siporo mu Rwanda, ariko uwavuga ko Tchabalala ari we rutahizamu w’ibihe byose wanyuze muri Shampiyona yo mu rw’imisozi 1000 ntiyaba yibeshye.
Uyu mukinnyi w’Umurundi yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2016, aho yakiniye Amagaju FC y’i Nyamagabe, aza kwigaragaza nka rutahizamu mwiza kugeza abengutswe na Rayon Sports yahise imugura mu mwaka wakurikiyeho.
Tchabalala yakomeje gutsinda, afasha iyi kipe yambara ubururu n’umweru kugera muri ¼ cya CAF Confederation mu mwaka w’imikino wa 2017/18.
Icyo gihe Rayon Sports yayivuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo mu Ikipe ya Baroka FC ariko ntiyahagirira ibihe byiza kuko atabashije gukina, nyuma ajya muri Ethiopian Coffee yo muri Ethiopia, avamo agaruka mu Rwanda muri Bugesera FC mu 2019, nyuma akomereza muri AS Kigali.
Mu Ikipe y’Abanyamujyi yakinnyemo kugeza muri Gicurasi 2025, afitemo urwibutso wo kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi (15) muri Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi Musanze FC iri kugenderaho muri uyu mwaka w’imikino mushya wa 2025/26 aho amaze kuyitsindira ibitego bine.
uyu mukinnyi yavuze ko afite intego yo gutsinda ibitego 100 muri Rwanda Premier League kuko we ibyo azi amaze kwinjiza ari 91.
Ati “Intego mfite ni ugutsinda ibitego no gufasha ikipe yanjye ya Musanze FC kwitwara neza. Hano mu Rwanda mpafata nko mu rugo, maze kuhamenyera. Nta kintu gikomeye kuko maze imyaka myinshi hano.”
Yongeyeho ati “Ibitego nzi maze gutsinda ni 91, uyu munsi bishobora kugera 100 kandi nubwo bitagera byose ni ubushake bw’Imana.”
Uyu mukinnyi yavuze ko agifite icyizere cyo kongera guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, aho kuri ubu abona kuba adaheruka mu Ntamba mu Rugamba ari amahitamo y’umutoza.
Ikipe ye ya Musanze FC irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, aho yakira APR FC mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Rwanda Premier League.

