Rutahizamu Alexander Isak yashimangiye ko atazongera gukinira Newcastle United ayishinja kwica amasezerano bagiranye, avuga ko icyizere hagati ye n’iyi kipe cyamaze kuyoyoka, mu gihe iyi kipe yo igaragaza ko akiri umukinnyi uyifitiye amasezerano kandi yiteguye kumwakira ubwo azaba agarutse mu bandi.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, uyu mukinnyi yagize ati “Maze igihe naracecetse, mu gihe abandi bari kuvuga. Uko guceceka kwatumye buri wese agira ijambo nyamara hari n’abatazi ibyo twemeranyije mu gikari.”
Yakomeje agira ati “Ukuri ni uko amasezerano yakozwe kandi hashize igihe kinini ikipe izi uruhande rwanjye. Rero kwica amasezerano n’icyizere kiratakara bityo umubano ntabwo wakomeza.”
Ku rundi ruhande, ikipe yagaragaje ko yatengushywe n’ibyo Isak yatangaje kandi ko akwiye kubaha amasezerano agifite.
Iti “Igisubizo cyacu kirasobanutse kuko Isak aracyadufitiye amasezerano kandi ntabwo twigeze tugaragaza ko twifuza kumurekura muri iyi mpeshyi. Turifuza kugumana abakinnyi bacu beza ariko na none twumva ibyifuzo byabo.”
Mu minsi ishize, Alexander Isak yatangaje ko atazongera gukinira Newcastle na cyane ko aheruka mu ikipe mu mwaka ushize w’imikino.
Newcastle ivuga ko uyu rutahizamu atagurishwa ndetse hashize iminsi 19 iyi kipe yanze miliyoni 110£ Liverpool yifuza kumugura. Biteganyijwe ko The Cops izongera amafaranga akagera kuri miliyoni 120£.
Kugeza ubu, Newcastle imaze kugura abakinnyi bane muri iyi mpeshyi ari bo Jacob Ramsey yakuye muri Aston Villa, Malick Thiaw wa AC Milan, Anthony Elanga wavuye muri Nottingham Forest ndetse n’umunyezamu Aaron Ramsdale yatijwe na Southampton.

