Muri Matayo 8:24-25 hagira hati: “[24]Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n’umuraba wisuka muri bwo ariko we yari asinziriye; [25]Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.”

Iyo ibibazo byakurenze kugeza naho ubona bishobora kuguhitana, bitera umuntu kudasinzira akenshi. Urumva ko iyo bimaze igihe, bigatuma nawe umara igihe udasinzira ibitotsi nabyo byonyine byaguhitana.
WIHERANWA N’IBIBAZO BITANDUKANYE NGO UBURE NO KUDASINZIRA KUKO BYARUSHAHO KUBA BIBI.
Sinzi ibibazo ufite uko bimeze, ahari ni uburwayi bukomeye; Inzara mu rugo; Gupfusha; Abana bakunaniye; Urushako rubi; Amadeni; Gereza; Intambara; Ubwoba bwinshi utazi aho buturuka n’ibindi…
Ibi byose bishobora kugutera kudasinzira kandi ibitotsi tuba tubikeneye mu buzima bwacu bwa buri munsi.
NUBWO UMUYAGA WABA MWINSHI, YESU NIWE UDUSHOBOZA KUWUSINZIRIRAMO.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. Ukeneye Yesu ngo aguterure agushyire hejuru y’ibibazo ubundi igihe cyo kuryama nikigera usinzire, Yesu niwe utanga amahoro kuko niwe Mwami w’amahoro.
Ndagusabiye ngo Imana iguhe ibitotsi niba warabibuze, mu izina rya Yesu Kristo wa Nazareti.
Imana iguhe umugisha, ndagukunda!
Pastor Alphonse HABYARIMANA.

