Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu murenge wa Tumba, ahitwa Rukore. Imodoka yarimo umugeni (umukobwa) na bamwe mu bo mu muryango we, bari bamuherekeje agiye gusezerana kuri kiliziya ya Paroisse Rulindo.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemereye umunyamakuru wa bigezweho tv ko ayamakuru ariyo Ati: “Nibyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/02/2026, Saa 09h30 mu mudugudu wa Gashoro; Akagari ka Barari mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Rulindo habereye impanuka y’imodoka Mini bus yaritwaye abantu 16 yavaga Tumba yerekeza kuri Paruwasi ya Rulindo bari kumwe n’umugeni mu modoka. Shoferi ageze Gashoro gukata ikorosi biramunanira arenga umuhanda imodoka igwisha urubavu muri rigore umuntu umwe yitaba Imana (umugeni); Hakomereka byoroheje abantu9.
Abakomeretse batwawe ku bitaro bya Nemba no ku kigo nderabuzima cya Tumba; Yakomeje avuga ko iy’impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe naho yarageze.” Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi kandi yibukije abantu gutegura ingendo zabo kugira ngo birinde umuvuduko ukabije igihe bakererewe; Kwirinda gutwara bananiwe cyangwa banyoye ibisindisha.
Ni inkuru dukesha bigezweho.rw
Bonaventure

