Imirenge Gahunga; Rugarama na Cyanika, ni imirenge iri mu ntanzi z’ikirunga cya Muhabura mu gace bita ak’amakoro; Ikirunga cya Muhabura kikaba kiri mu majyaruguru y’u Rwanda, hagati mu mupaka w’u Rwanda n’igihugu cy’igituranyi cya Uganda.
Hashize igihe bivugwa ko sosiete ya MTN ifite imikorere idahwitse muri service iha abakiriya bayo, bikibazwa niba ari ubushobozi buke cyangwa niba ari abakiriya benshi barenze ubushobozi bwayo. Mu myaka yashize hari ubwo abantu bibwiraga ko ari iminara ya MTN ikiri mike, aho nko mu turere twa Musanze na Burera hari iminara nk’itanu yarizwi kuko warahamagaraga bakakwereka umunara ukoresha uwariwo.
Dufate urugero: Mu murenge wa Gahunga warahamagaraga bakakwereka umunara wa Sanrise cyangwa Nyarwondo ariko kuri ubu iminara yariyongereye ariko kugira ngo uvugane n’umuntu uri muri ziriya ntanzi z’ikirunga cya Muhabura bisaba kurira igiti. Rimwe na rimwe muri terefoni hakiyandikamo MTN Uganda, icyo gihe ntuba ushobora guhamagara cyangwa ngo uhamagarwe.

Kubura Network bibateza ibihombo ndetse bikabashira no mu bihano.
Ubwo umunyamakuru wa Karibumedia yavaga i Musanze yanyuze mu murenge wa Gahunga, yagiye kugura Fanta muri alimentation asanga umucuruzi ataka ko yaciwe amande na Rwanda Revenue kuko atatanze fagitire ya EBM kandi nyamara ngo yabitewe na Network zibatenguha bigatuma umukiriya agenda nta fagitire. Yagize ati: “Birababaje rwose, MTN baraduhemukira kuko ugura Internet y’ukwezi ngo igufashe gukora akazi ariko ukwezi kukihirika ntacyo ikumariye”, akomeza agira ati: “Ubu ni ubujura kuko MTN yakagombye kuregwa ndetse ikaduha indishi kuko nk’ubu naciwe amande y’ibihumbi ijana, hejuru yo kubura Network ngo mpe umukiriya fagitire ya EBM”.
Undi muturage utanga service z’irembo wo mu murenge wa Cyanika yagize ati: “Ibya MTN byaradushobeye, ugira utwa ukabona umukiriya ukamwakira; Ugafingura imashini ariko wakwinjira muri sisiteme ngo umukorere imashini ntigire icyo ikwereka, dore nk’ubu twavuye mu kwezi ko kwishura imisoro ariko benshi baciwe amande kubwo dekararasiyo zabo zitakorewe igihe”; Akomeza agira ati: “Iki ni ikibazo gikomeye, sinzi aho umuntu yabariza kuko ni ikibazo utabaza mu nzego z’ibanze, gusa mu nteko z’abaturage dupfa kubivuga ariko abo tubibwira nabo aho tuba twicaranye nta network baba bafite, ahubwo rimwe iyo ari abashitsi batazi ako gace bagira ngo barenze umupaka kuko terefoni zabo hiyandikamo MTN Uganda”.
Umunyamakuru yapfuye kurutenza ahamagara umurongo utishuzwa wa RURA ngo yumve icyo babivugaho ariko ntiyahabwa ibisobanuro bihumuriza umuturage, iki ni ikibazo cyagiye kigezwa mu nzego nyinshi ndetse n’iyo abadepite basuye abaturage ntibagenda batabwiwe ko amaterefoni yabo ari nk’umurimbo kubera nta network bafite. By’umwihariko abaturage bo muri kariya gace barasaba RURA nk’urwego rw’igenzura, kubagenderera bakayigezaho ikibazo cyabo.
Ubwo umunyamakuru wa Karibumedia yakoraga iyi nkuru yashatse kumenya icyo abayobozi ba MTN babivugaho, maze yifashisha izindi nkuru asanga ari ikibazo rusange ariko abona ko hari aho bikabije. Urugero mu murenge wa Gahunga, abaturage bagiye bafite ahantu hamwe bahurira ku dusozi dutandukanye bagiye kureba uko bahamagara cyangwa uko basoma ubutumwa bandikiwe n’abababuze ngo bavugane ku manimero yabo.

Ese kwiyongera kw’iminara ni igisubizo kirambye kuri aba baturage?
Abaturage bo mu mirenge ya Gahunga; Rugarama na Cyanika bafite ikibazo gikomeye, cyane cyane abaturiye inkengero za parike y’ibirunga mu ma Santere ya Gasagara; Kanyirarebe; Gitesani; Mutabazi; Shirimpumu; Kurutare; Rohero na Nyagahinga, ntushobora gushaka umuntu waho ngo uzamubone bikoroheye keretse kumwandikira kera kabaye akazaguhamagara. Aha hantu kandi ni ahantu hari mu cyanya cy’ubukerarugendo, bikaba bibabaje kandi bikojeje isoni kuba hatagira Network.
Ikinyamakuru Karibumedia gikomeje guhumuriza bariya baturage bo mu ntanzi z’ikirunga cya Muhabura bagitabaje, kibizeza gukomeza gukora ubuvugizi kandi ko ikibazo kizumvikana nabo bakabona network, cyane ko mu gace batuyemo hamaze kubakwa indi minara yiyongereye kuyo bakoreshaga.

