Author: MUDATINYA Fraterne

Abaturage n’abandi bitabiriye igitaramo cy’Umunsi w’abakundana (St Valentin) cyabaye ku wa 14 Gashyantare 2026, barishimira uburyo bataramiwe kuri Nyirangarama. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye ndetse binabimburirwa n’umukino wa Rugby washimishije benshi nk’umukino bari babonye ubwa mbere mu karere kabo ka Rulindo. Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Dr. SINA Gérard yavuze ko umunsi w’abakundana ari umunsi wo kuzirikana ko u Rwanda rufite amahoro n’urukundo. Yagize ati: “Mwakoze guhurira hano ngo mugaragaze amahoro n’urukundo kuko ibi ng’ibi ntushobora kubikora nta mahoro ndetse nta rukundo ufite. Umunsi nk’uyu ng’uyu ni ugusakaza amahoro n’urukundo, byose tubikesha Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda. Iwacu rero nta makimbirane ahubwo mi…

Read More

Umunyarwanda utuye muri Canada witwa NYABYENDA Dacosta yatumiwe muri “BLACK HISTORY MONTH”, ubu akaba ariwe ukoze amateka ku Isi yose mu buryo bwo kubasha gutumirwa muri uyu muhango ukomeye uzabera mu mugi wa Canada uzwi nka Ottawa. Abateguye iki gitaramo batangaje ko abazacyitabira bazahava bishimye cyane biri ku rwego rwo hejuru bitewe n’uburanga bw’abirabura batandukanye bazabashimisha mu buryo bukomeye cyane. Bizaba bimeze nk’abamarayika bagize Fondasiyo yo kwizihiza umurage ndangamuco w’umuco. Biteganyijwe ko bizaba ari umunsi ukomeye w’ubumwe; Umuco n’umurage, aho biteganyije ko bizaba ku Itariki ya 15 Gashyantare 2026 saa 14:00 Z’amanywa kugeza 21:00 z’ijoro bibere mu kigo cy’amasezerano ya…

Read More

Theme: Ese bitewe n’ibibazo ufite bajya bakubaza ngo Imana yawe iri hehe? Ibibazo nk’ibyo ntuzongera kubyumva mu matwi yawe. Muri Zaburi 42:4 hagira hati: “[4]Amarira yanjye ni yo yambereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro kandi bahora bambaza umunsi ukira bati: “Imana yawe iri hehe?” Ushobora kuba umaze iminsi usenga ariko ibibazo bikakubana byinshi. Ahari wasengeye umugabo; Ahari wasengeye akazi; Ahari wasengeye abana bawe ngo bahinduke; Ahari wasengeye urubyaro; Ahari wasengeye urugo ngo rujye ku murongo… Wakoresheje uburyo bwose bwo gusenga ariko ubona byaranze wariyirije, watereye imisozi, watanze ikifuzo cyawe ngo bagufashe gusenga ariko iminsi ishize ari myinshi urariri amanywa nijoro.…

Read More

Gare ya Huye ikomeje kugaragaza uruhare rugaragara mu iterambere ry’akarere ka Huye, by’umwihariko mu guhanga imirimo no guteza imbere ubucuruzi n’imitwarire y’abantu n’ibintu. Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Sebutege Ange yavuze ko iyi gare, yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2015, yabaye igikorwa cy’ingenzi cyahinduye ishusho y’umujyi wa Huye, ikaba ihuza Intara y’amajyepfo n’iy’iburengerazuba ndetse n’umujyi wa Kigali. Ati: “Gare ya Huye ni igikorwa k’iterambere twishimira, twubakanye n’abafatanyabikorwa. ni igikorwa gifasha mu guhanga imirimo kuko hari abantu benshi bahabonera akazi, haba abakora muri gare ndetse n’abahanyura. ibi bifasha abahashinze ibikorwa by’ubucuruzi kubona…

Read More