Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Huye Smart Complex Car Park umwe mu mihigo yahinduye byinshi mu Iterambere ry’akarere ka Huye
Amakuru

Huye Smart Complex Car Park umwe mu mihigo yahinduye byinshi mu Iterambere ry’akarere ka Huye

MUDATINYA FraterneBy MUDATINYA FraterneJanuary 28, 202692 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Gare ya Huye ikomeje kugaragaza uruhare rugaragara mu iterambere ry’akarere ka Huye, by’umwihariko mu guhanga imirimo no guteza imbere ubucuruzi n’imitwarire y’abantu n’ibintu.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Sebutege Ange yavuze ko iyi gare, yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2015, yabaye igikorwa cy’ingenzi cyahinduye ishusho y’umujyi wa Huye, ikaba ihuza Intara y’amajyepfo n’iy’iburengerazuba ndetse n’umujyi wa Kigali.

Ati: “Gare ya Huye ni igikorwa k’iterambere twishimira, twubakanye n’abafatanyabikorwa. ni igikorwa gifasha mu guhanga imirimo kuko hari abantu benshi bahabonera akazi, haba abakora muri gare ndetse n’abahanyura. ibi bifasha abahashinze ibikorwa by’ubucuruzi kubona abakiriya, bityo gare ikaba kimwe mu bikorwa byahinduye ishusho y’umujyi wa Huye.”

Ibi byiza ntibigarukwaho n’ubuyobozi gusa, kuko n’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu bemeza ko kubakwa kw’iyi gare kwabafashije kwikura mu bihombo bahoraga bahura nabyo mbere.

bamwe mu bashoferi baganiriye n’itangazamakuru bagize b’ati: “Mbere gare itarubakwa twaburaga aho duparika bigatuma duhomba. ubu dufite aho duparika hemewe, kandi iyo dusize imodoka zacu tuba tuzi ko ziri mu kigo kemewe kandi kizwi na Leta.”

Ku ruhande rw’abagenzi, na bo bishimira serivisi batanga, bavuga ko gare ya Huye irangwa n’isuku, ituze n’imigendekere itarangwamo akajagari. MUSHIMIYIMANA Claudette, umwe mu bagenzi, yavuze ko ashimira imikorere y’iyi gare.

Ati: “Iyo nshatse itike ndagenda nkayibona byihuse kandi nkagenda ku gihe. Ikindi nishimira ni uko ibintu byose biba ku murongo, nta kajagari gahari.”

TUYIZERE Pascal na we yavuze ko abona gare ya Huye imeze nk’iyo ku rwego mpuzamahanga kubera umutekano n’ituze birangwa mo. Ati: “Hano hari abasekirite, umutekano urizewe, nta kibazo gihari. Ni ahantu umuntu akorera mu mutuzo.”

Callixte, utangira serivisi muri gare ya Huye, yavuze ko iyi gare yabafashije kubona imibereho, anongeraho ko batanga umusoro ugira uruhare mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashuri.

Kugeza ubu, muri gare ya Huye hakorera sosiyete zigera kuri eshanu zitwara abantu n’ibintu, zose zikaba zihurira ku ntego yo gutanga serivisi inoze ku bagenzi. Hiyongeraho na moto zikenerwa cyane n’abagenzi.

Imibare igaragaza ko iyi gare inyurwamo n’abantu bari hagati y’ibihumbi 30 na 40 ku munsi, bikomeza kugaragaza ko ari igikorwa cy’ingenzi mu iterambere ry’akarere ka Huye n’igihugu muri rusange.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MUDATINYA Fraterne

Related Posts

Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka

July 12, 2026

BURERA: Abaturage bakomeje kwinubira service bahabwa n’umuyobozi w’Akagari ka Buramba “SEDO”

July 9, 2026

Hagiye gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya Iran na Amerika

June 15, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,698 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,474 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026970 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025854 Views

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe…

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.