
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko imihanda yinjira mu mujyi wa Karongi igiye gushyirwaho ibihangano nyabugeni, bigaragaza umwihariko w’aka karere kari mu mutima w’Intara y’Iburengerazuba.
Ibyo bihangano ni monument eshatu: Imwe izashyirwa mu isantere ya Rubengera; Iya kabiri ishyirwe mu marembo y’Umujyi wa Karongi uturutse i Rubengera naho iya gatatu ishyirwe muri rond_ point y’imbere y’Ibitaro bya Kibuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko bamaze umwaka bashaka abafatanyabikorwa bazafatanya n’akarere kubaka ibi bihangano nyabugeni.
Ati: “Izi monuments zizajya kuri rond_ point eshatu dufite. Ni ukureba ngo uzazibona azazihuza ate n’isura y’akarere. Ibyo twarabirangije. Ebyiri twamaze kubona abazidukorera. Turi kuvugana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA kubera ko zizashyirwa muri rond_ point z’igihugu kugira ngo baduhe uburenganzira ariko banadufashe ku bugororangingo.”
Karibumedia
