Miliyari ijana na mirongo itandatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (165.000.000.000 frw), nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri harimo agera kuri Miliyari mirongo icyenda n’indwi (97.000.0000.000 frw) z’inguzanyo y’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD- Agence Française de Développement).
Ibi bitaro bivuguruwe nyuma y’imyaka 87 bitanga serivisi zitandukanye z’ubuvuzi kuko byubatswe mu myaka ya 1939 na 1940 none imirimo yo kubaka bushya ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri ikaba irimbanije kuko na zimwe muri serivisi zahatangirwaga zikaba zarimuriwe ahandi hatandukanye mu nyubako ziri mu mujyi wa Musanze.
Amakuru agera kuri Karibumedia.rw ni uko ibi bitaro bizaba ari bya bindi by’icyitegererezo, aho bizongererwa ubushobozi guhera ku mubare w’abakozi, ibikoresho bigezweho ndetse bikazatanga na serivisi nziza kurusha izatangwaga.
Bizaba kandi birimo igihande cyagenewe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana kuko kizaba kirimo ibitanda 220 n’imashini zigezweho.

Uretse igihande cy’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana, hazubakwa kandi inyubako y’ibagiro izaba ifite ibyumba cumi na bibiri(12) ndetse n’ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi batwite rizaba rigizwe n’ibyumba bine(4) n’aho abarwanyi bacishirizwa mu byuma (Radiographie).
Muri ibi bitaro bishya bya Ruhengeri hazaba harimo kandi ibitanda 43 bivurirwamo indembe z’abakuru n’abana, ibyumba by’isuzumiro bifite ibitanda 130 by’abarwayi basanzwe n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibitaro bikuru bishya bya Ruhengeri bizaba bifite ibitanda bihagije kurusha ibyo bifite ubu kuko ngo bizava ku bitanda 320 bikagera ku bitanda 550.Bityo, bikazabera igisubizo ababigana kuko ubuke bwabyo bwatumaga bamwe mu barwayi bakora ingendo ndende bajya kwivuriza mu bitaro bya Shyira mu karere ka Nyabihu na Nemba mu karere ka Gakenke.
Minisiteri y’ubuzima kandi, ku nkunga y’Ikigo cy’abafaransa gishinzwe iterambere (AFD), yateganije ko mu gihe ibi bitaro bizaba byubakwa, hazabaho gahunda yo guhugura abakozi babyo, by’umwihariko abatanga ubuvuzi bwihutirwa, abavura indembe n’abita ku babyeyi batwite.

Ubwo Karibumedia.rw yakoraga iyi nkuru, imyiteguro n’imirimo yo kubaka ibitaro ikaba irimbanije kuko serivisi cumi n’ebyiri(12) zamaze kwimurirwa ahandi by’agateganyo, zirimo: Serivisi z’ubuyobozi bw’ibitaro; Iz’igororangingo; Insimburangingo n’inyunganirangingo; Iyo kuvura indwara zitandura; Iyo kuvura indwara zo mu mibiri (Medecines internes) n’indwara z’abana (Pédiatrie) nk’uko byasonuwe n’Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri Dr. MUHIRE Philbert.
Yagize ati: “Mu kuvugurura ibitaro byacu bya Ruhengeri, tumaze kwimura serivisi nyinshi zirimo ahavurirwa abantu bakuru indwara zo mu mubiri (Internal Medicine); Ahavurirwa abana (Pediatrics); Serivisi z’Ubugororangingo; Inyunganirangingo n’insimburangingo (Physiotherapy& Orthopedics). Twimuye kandi ahavurirwa ViH,
indwara z’umwijima n’indwara zitandura (HIV care; Hepatitis care; NCDs). Twimuye kandi aho twitira kubahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Isange One stop center)
ndetse n’ahafatirwa imiti (Pharmacy).”

Ibi bitaro bikuru kandi bishya bya Ruhengeri, uretse gutanga serivisi z’ubuvuzi bizaba bifite n’inshingano zo kwigisha; Guhugura abaganga no gutoza abigira ubuganga nk’uko byagarutsweho muri 2023 n’uwari Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana.
Yagize ati: “Ibitaro bishya bya Ruhengeri kandi bizahabwa n’ubushobozi bwo guha amasomo cyangwa amahugurwa abaganga, abigira ubuganga ndetse no kuhitoreza umwuga w’ubuganga.”
Ibitaro bya Ruhengeri byubatswe mu myaka ya 1939 kugeza 1940, bikaba byubatswe mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru bikaba kandi ari bimwe mu bitaro byatoranyijwe mu rwego rw’Igihugu nk’Ibitaro by’icyitegererezo kuko nibimara kubakwa, bizaba biri ku rwego rwo hejuru kandi bifite n’ ibikoresho bitandukanye birimo MRI (Magnetic Resonance Imaging), ibyuma bisuzuma umutima n’ibindi, bityo rero bikazashyirwa ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ubu ibitaro bikuru bya Ruhengeri bikaba byakiraga abaturage benshi harimo n’abaturuka mu tundi duce dutandukanye turimo abo mu karere ka Musanze; Nyabihu; Burera na Gakenke rimwe na rimwe n’aba Rubavu na Ngororero, aho kugeza ubu buri kwezi byakira kandi bigaha serivisi abasaga ibihumbi bitandatu (6.000).




Yanditswe na SETORA Janvier.

