
Umugoroba wo ku itariki ya 15/04/2026, mu karere ka Burera by’umwihariko mu murenge wa Rugarama, wabaye umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho uyu mugoroba wo kwibuka witabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko; Abayobozi batandukanye hanenyegezwa urumuri rw’icyizere.
Mu kiganiro cy’amateka ashaririye yaranze Leta mbi yariho cyatanzwe na Ferdinand, yavuze ubyo iyo Leta yacengeje amatwara y’urwango; Ivangura n’amacakubiri; Itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bw’abatutsi.
Yagize ati: “Leta mbi yakoze icengezamatwara ry’urwango ku batutsi kandi bikajyana n’iyicwa ryabo mu bice bitandukanye by’igihugu nk’aho muri 90 hishwe abatutsi bo muri Kibirira; Mu Mutara; Murambi ya Gatsibo; Ruhengeri na Gisenyi, baricwa za 90; 91 na 92; Bugesera baricwa; Kibuye n’ahandi.. Guverinoma yiyise iy’abatabazi yatanze umurongo w’uko Jonoside igomba gukorwa mu gihugu tuyau, gutanga intwaro gukora Jenoside no guhimba ibinyoma byo gukinga mu maso imiryango mpuzamahanga ku byaberaga mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi byabaye umusingi w’ubumwe bw’abanyarwanda.
Yagize ati: “Kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994 byabaye umusingi wo kongera kubaka igihugu n’ubumwe bw’abanyarwanda. U Rwanda rushya rwubakiwe ku ndangagaciro n’ihamwe ry’ubunyarwanda muri gahunda ya ‘Ndumunyarwanda’, iby’amoko n’amacakubiri bigenda nk’ifuni iheze.”
Perezida wa IBUKA mu karere ka Burera NIYONIZERA Méthode yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bityo asaba urubyiruko kutazazimya urumuri rw’icyizere rwarazwe n’igihugu.
Yagize ati: “Bana bato mwaje kwifatanya natwe muri uyu mugoroba wo kwibuka, ndabasaba kugira urukundo. Uru rumuri twarurazwe n’igihugu cyacu, uru rumuri twenyegeje muri kano kanya ntimuzaruzimye ahubwo ruzababere umusemburo wo gufatana urunana mwubaka igihugu cyanyu, mwirinda uwakongera kuzana amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
NIYONIZERA yakomeje asaba n’abakuru kujya basobanirira abana amateka mabi yaranze Leta mbi kugira ngo Jonoside itazongera ukundi.
Yagize ati: “Abakuru namwe muri hano ndabasaba kugaragariza ukuri abatoya, mubigisha amateka mabi n’amacakubiri byaranze igihugu cyacu kubera Leta mbi zariho bikarinda byageza ku mwijima wavuyemo iyicwa ry’abatutsi basaga Miliyoni muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Muzarage abana urukundo, ntimuzabarage umwijima kugira ngo ibyabyaye bitazongera kubaho ukundi.”
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Mukamana Soline yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza gutwaza mu mibereho yabo.
Yagize ati: “Mu by’ukuri muri uyu mugoroba wo kwibuka nagira ngo twongere twihanganishe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda tugira ngo tubahumurize, mukomeze mutwaze, mukomeze mubeho.
Meya Mukamana yakomeje ashimira abaturage bitabiriye umugoroba wo kwibuka anabasobanurira ibyiza byawo.
Yagize ati: “Ndagira ngo nshimire kandi abaturage n’umurenge wa Rugarama mwaje kwifatanya natwe muri uyu mugoroba wo kwibuka tugira ngo tubibutse yuko uyu mugoroba ari uwo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi bishwe mu 1994, dukomeza kubaha agaciro no kubasubiza icyubahiro bambuwe ndetse tunazirikana inzira y’umusaraba banyuzemo, bakicwa bazira uko bavutse.”

Meya Mukamana yashoje ashimira abagize uruhare mu kugaragaza imibiri 2 y’abatutsi bishwe muri Jenoside babonetse mu murenge wa Cyanika aho yagize ati: “Turashimira inzego zitandukanye n’abantu batumye imibiri 2 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 iboneka kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro kuri uyu wa 16/04/2026.”
Yanavuze kandi ko Jenoside yakorewe abatutsi yasize ibikomere bikomeye ku miryango nyarwanda, aho yatwaye ababyeyi, abana, inshuti n’abavandimwe ariko kandi ngo abana b’u Rwanda babohora igihugu bahagarika na Jenoside ya korerwaga abatutsi. Aha akaba ari naho yahereye ashimira izari ingabo za RPA zari zirangajwe imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubukika Paul Kagame ku b’ubutwari bagize none u Rwanda rukaba rutemba amata n’ubuki.




Yanditswe na SETORA Janvier.
