Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye

April 18, 2026

FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa

April 17, 2026

Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10

April 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
  • BURERA: Henyegejwe urumuri rw’icyizere, urubyiruko rusabwa kutazaruzimya
  • MUSANZE: Ubwo Jenoside yakorerwaga abatutsi, ubutabera bwataye isura bwari bufite mbere y’ubukoloni_ Minisitiri Rtd Juvénal Marizamunda
  • MUSANZE: Umugoroba wo kwibuka abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel witabiriwe n’abayobozi batandukanye
  • BUGARAMA: Gitifu w’Umurenge afunze azira gutangiza icyumweru cyo kwibuka igihe kitaragera.
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
Politike

Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 18, 2026Updated:April 18, 202613 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

 

Nk’uko bigaragara mu byegeranyo bitandukanye, Leta yo kuri Repubulika ya kabiri iyobowe na Perezida HABYARIMANA Juvenal yakoze amakosa menshi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iyi Jenoside yahagaritswe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, mu gihe ingabo z’amahanga n’imiryango mpuzamahanga byari byatereranye abanyarwanda. Ubu Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zihuje n’ingabo zitandukanije n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda “FAR”, zihinduka ingabo z’u Rwanda “RDF” kubera ubuyobozi bwiza.

Aya makosa yakozwe na Leta yo kuri Repubulika ya kabiri, yakomeje gukurikirana abanyarwanda kugeza ubwo uyu munsi u Rwanda rufite impunzi nyinshi hirya no hino ku isi ariko uyu munsi Leta y’u Rwanda iracyagerageza kureba uko zataha. Reka turebere hamwe ayo makosa:

Tariki 1 Kanama 1973, Habyarimana yatangaje programu y’imitegekere, ashimangira ko uburezi buzashingira ku bwoko no ku Turere, bishingirwaho mu gukumira Abatutsi kwiga no kubona akazi: ”Kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye bizashingira ku bwoko no ku turere.”

Kuki atashingiye ku buhanga ko abana bose bari abanyarwanda?

Tariki 1 Nyakanga 1982, u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ubwigenge, Habyarimana yongeye gushimangira ko politiki y’irondabwoko izakomeza, agira ati: “Tumaze kubona ubwigenge, abategetsi b’u Rwanda basubiye muri politiki y’uburezi, politiki nshya igamije kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi”.

Tariki 29 Kamena 1983, Kongere 4 ya MRND yarabishimangiye. Iyi politiki yemezaga ko Abahutu bazajya biga ku gipimo cya 89% kandi bigakurikiza za perefegitura akibanda cyane aho avuka muri Gisenyi, kimwe na Ruhengeri na Byumba; Abatutsi bakiga ku gipimo cya 10% naho Abatwa 1%. Kuki Habyarimana atumvaga ko aba bantu bose ari Abanyarwanda bagomba kwiga bakurikije abatsinze ikizami? Ni irondabwoko n’irondakarere byamuyoboraga, nibyo byabimukoreshaga.

Dore ingero z’ako karengane dusanga muri Raporo ya Minisiteri y’uburezi:
A. Abemerewe kwinjira muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR):
• 1981/1982: Hutu (H) = 974, Tutsi (T) = 168; Twa = 2;
• 1982/83 : H = 1112, T= 164, Twa = 1;
• 1983/84 : H = 1189, T= 164, Twa = 1;
• 1984/85 : H= 1360, T=142, Twa = 0;
• 1985/86: H= 1340, T= 189, Twa = 0;
• 1986/87 : H= 1250, T= 198, Twa = 1;
Umubare wose : H= 6325,T= 1037, Twa = 5

UMWAKA 1986/1987: ku banyeshuri 945 boherejwe kwiga mu mahanga, Gisenyi na Ruhengeri zari zifite 350. Iri tonesha ry’aho yavukaga niryo Habyarimana yitaga Iringaniza ry’Uturere!
• Gisenyi = 194;

.Ruhengeri = 156;
• Byumba = 137;
• Kigali = 111;
• Gitarama = 108;
• Butare = 83;
• Cyangugu = 62;
• Gikongoro = 52;
• Kibungo = 51;
• Kibuye = 47.

ISHURI RIKURU RYA GISILIKARE: Umwaka wa 1983/1984: Hutu = 124; Tutsi = 2; Twa = 0.
Abemerewe kwinjiramo muri buri Perefegitura bari bafite imyanya kuri ubu buryo : Ruhengeri = 36; Gisenyi = 20; Kigali = 18; Byumba = 16; Cyangugu = 9; Gitarama = 8; Gikongoro = 6; Butare = 5; Kibungo = 4; Kibuye = 3

IVANGURA RISHINGIYE KU BWOKO MU KAZI: Urugero rw’umwaka 1991-1992 (raporo ya Minisiteri y’umurimo):
• MINITRAPE : Hutu = 315, Tutsi = 44;
• MINAGRI : H= 1074, T= 190;
• MININTER : H= 633, T= 78;
• MINIFOPE : H=187, T= 29;
• MINIJUST : H= 143, T= 29;
• MINECOFIN : H=374, T= 88;
• MINITRANSCO : H=430, T = 90;
• COLAS : H= 815, T= 6;
• OCIR Cafe : H= 631, T= 31;
• UTEXRWA : H= 631, T= 67;
• ONATRACOM : H= 566, T= 79;
• BNR : H=496, T=54;
• MAGERWA : H= 433, T= 38;
• BCR : H=518, T=63;
• SULFO Rwanda : H= 412, T=35;
• OPROVIA : H= 313, T= 41;
• SONARWA : H=272, T=31;
• Projet DRB : H = 264, T= 14;
• ONAPO : H=244, T= 7;
• Projet CZN : H= 216, T= 42;
• RWANTEXCO : H= 159, T= 12;
• BGM : H= 156, T= 53;
• Banques Populaires : H=146, T=22;
• BRIQUETERIE Ruliba : H= 130, T= 18;
• NAHV : H= 116, T= 18;
• ASTALDI : H= 114, T= 28;
• RWANDEX : H= 100, T= 15;
• BRD : H=93, T=14.

Iyi mibare y’abatutsi ntabwo bari bafite imirimo ifite agaciro uretse mbarwa, abenshi bari abakozi bafite imyanya iciriritse n’iyo babaga barize bafite impamyabushobozi n’ubumenyi, abandi ari abashoferi; Abapalanto; Abandikisha imashini; Abakora mu busitani; Amagaraji n’ahandi… Ibitabo bimaze kwandikwa ku bwinshi bivuga kuri aka karengane. Ikinini ni icya Hon. Antoine Mugesera “IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBURIKA YA MBERE N’IYA KABIRI”, (Kiboneka mu Ikirezi Library).

Abamaganye iyi politiki y’irondabwoko n’irondakarere ya Habyarimana barishwe, abandi baratotezwa bikomeye. Urugero ni Padiri Silvio SINDAMBIWE wayoboye Kinyamateka kuva 1983, afatanya n’abanyamakuru barimo: Philbert Ransoni; Anastase Seruvumba; Tewowdori Simburudali; Felisiyani Semusambi n’abandi, bagaragaza akarengane kari muri iyi politiki y’irondabwoko n’irondakerere ya Habyarimana. Padiri Silvio Sinambiwe yarishwe tariki 28 Ukuboza 1987.

Abatishwe bahawe ibihano bikakaye kandi nibutse ko u Rwanda rwari rufite mu mategeko yarwo igihano cy’urupfu ndetse rwari kimwe mu bihugu by’Afurika byatangaga ibihano by’urupfu kuri benshi.
Mu 1987, u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge, Perezida Habyarimana yavuze ko ababariye imfungwa zari zarakatiwe urwo gupfa, aziha gufungwa burundu. Yatangaje ko ari abantu 500 bikaba byerekana uburemere bw’ibihano byatangwaga na Leta ye. Mu 1988, muri Gereza ya Kigali yonyine hari hafungiwe abantu bakabakaba 200 bari barakatiwe igufungo cyo kwicwa.
U RWANDA RWAVUYE KURE.
HARABAYE NTIHAKABE. UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU.
TWIBUKE TWIYUBAKA.

Leadership mbi; Politiki mbi biragatsindwa, bigera iwacu mu “Irivuzumwami” bikaba bibi cyane, bamwe bakarengana ndetse nabo bakabyemera nk’ibisanzwe.
Uziko irondakoko n’irondakarere byageze aho bimenyerwa biba nk’aho ari ibisanzwe!

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice

April 17, 2026

BURERA: Henyegejwe urumuri rw’icyizere, urubyiruko rusabwa kutazaruzimya

April 16, 2026

MUSANZE: Ubwo Jenoside yakorerwaga abatutsi, ubutabera bwataye isura bwari bufite mbere y’ubukoloni_ Minisitiri Rtd Juvénal Marizamunda

April 15, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,356 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,295 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026784 Views

Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye

By MANIRAGUHA LadisilasApril 18, 20260

Nk’uko bigaragara mu byegeranyo bitandukanye, Leta yo kuri Repubulika ya kabiri iyobowe na Perezida…

FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa

April 17, 2026

Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10

April 17, 2026

BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice

April 17, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye

April 18, 2026

FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa

April 17, 2026

Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10

April 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.