Abafatanyabikorwa b’akarere ka Musanze biyemeje kurandura ubukene cyane cyane kwita ku batishoboye bubakirwa aho gutura heza n’ubwiherero bwiza kandi byose bijyanye n’igihe kugira ngo Musanze nk’Umujyi wunganira Umujyi wa Kigali ukomeze kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’iterambere rirambye.

Ni imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 23 Mutarama 2026, aho aba bafatanyabikorwa biyemeje imbere y’ubuyobozi bw’akarere gufatanya mu kurwanya ubukene, gukomeza kurimbisha Umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo hubakwa inyubako zigezweho (Zigeretse) mu rwego rwo kubungabunga ubutaka.
Mu ijambo ry’ikaze Umuyobozi w’akarere Nsengimana Claudien, yavuze ko iyi nama yari igamije kwisuzuma harebwa ibyagezweho no kubyishimira, hafatwa n’ingamba zo gukemura ibitaragezweho.

Yagize ati: “Iyi nama ni iyo kwisuzuma tureba ibyo twagezeho, twishimira umutekano mwiza dufite ndetse tunashimira abikorera PSF mu bikorwa byayo bigaragara birimo inyubako ziri mu mujyi wacu wa Musanze no mu masanteri (Centres) atandukanye, twishimira kandi imihanda yubatswe hirya no hino muri uyu mujyi ariko tunazirikana ko hakiri ibyo tugomba gushyiramo imbaraga birimo kubakira abatishoboye aho kuba no kubashakira ubwherero bugendanye n’igihe.”
Aha, Nsengimana Claudien avuga ku bukene bucyugarije bamwe mu baturage yagarutse no ku igwingira aho yavuze ko mu myaka itanu ishize, akarere ka Musanze kari ku kigero cya 21% kavuye kuri 45%.
Akomeje mu mibereho myiza y’abaturage mu myaka itanu na none ishize yavuze ko amazi yabagezeho ku kigero cya 92,5% , isuku 96,3%, ubwisungane mu kwivuza 99,5% n’imitangire ya serivisi igeze kuri 87% ariko ko urugendo rugikomeje ari nayo mpamvu yasabaga abafatanyabikorwa gufatanya muri gahunda ya “Tujyanemo” kugira ngo akarere kave mu myanya y’inyuma kaze ku isonga.
Perezida wa Komite yo kuvugurura Umujyi wa Musanze, Théonas TUGENGWENAYO yavuze uburyo bakozemo n’uko bakomeje gukora ngo umujyi wa Musanze ukomeze kurimbishwa hubakwa inzu zigezweho nk’Umujyi wunganira Umujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2016 nibwo twatangiye gutekereza uko twavugurura Umujyi wa Musanze, aho twegereye abafite inzu zishaje dukora urugendoshuri mu mujyi wa Kigali, bityo mu mwaka wa 2000 twari tumaze kuzuza inzu zigeretse zigera kuri 32 hakaba hari n’izindi 20 zizatahwa ku munsi w’Intwari. Aha ni naho duhera dushishikariza abataravugurura mu mujyi n’abatuye mu nkengero zawo kuko ababikora batabihomberamo ahubwo ari inyungu zabo ndetse bikaba n’ibikorwa remezo byongera n’imisoro y’akarere.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice wari muri iyi nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Musanze yavuze ko n’Intara izakora ibishoboka byose kugira ngo akarere gatere imbere.

Yagize ati: “Mbere na mbere ndashimira abafatanyabikorwa mwese mwitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’akarere ka Musanze ariko natwe nk’intara tuzakora ibishoboka byose kugira ngo akarere ka Musanze gatere imbere, bityo nkaboneraho no gusaba mwe mwitabiriye iyi nama kugira uruhare mu kugira inama abaturage bahabwa inkunga yo kwivana mu bukene kuyikoresha neza birinda gusesagura. Na none ngasoza nongera kubashimira igikorwa cy’ubwitange mwagaragaje uko mwifite kugira ngo tujyanemo mu kuzamura akarere ka Musanze nizera ntashidikanya ko ibyo mwiyemeje bizagerwaho.”

Iyi nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Musanze yari yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abahagararuye amadini n’amatirero, abayobozi b’ibitaro n’ibigonderabuzima, abahagarariye amabanki n’ibigo by’imari; Amahoteri; Ibigo by’ashuri; Abikorera n’abandi, bakaba bisatsemo ibisubizo ku bibazo bibangamiye abaturage begeranya inkunga isaga miliyoni mirongo itandatu n’enye n’ibihumbi magana abiri mirongo ine (64.240.000 frw) kandi bikaba bigikomeje no ku bandi batavugiye muri iyi nama aho bahawe konti nomero 002700775611136 iri muri BK yo gushyiraho inkunga buri wese yabona mu bushobozi bwe.
Yanditswe na SETORA Janvier
