Umwongereza w’imyaka 20, Zoe Backstedt, yegukanye umudali wa Zahabu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare muri ITT y’abakobwa batarengeje imyaka 23 nyuma yo gukoresha iminota 30 n’amasegonda 56 ku ntera y’ibilometero 22,6.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kuba ku nshuro ya 98, aho hakinnye abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 basiganwa n’igihe [ITT].
Inzira yakoreshejwe kuri uyu munsi ni BK Arena – Rwahama- Kimironko (Simba Supermarket) – Kwa Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza ya Kicukiro – Gahanga (Master Steel) – Sonatube – Rwandex – Mu Kanogo – Mu Mujyi- mu Kanogo – Mediheal – Kwa Mignone – Ku Muvunyi – KCC.
Umunyarwandakazi Nyirarukundo Claudette, nk’umukinnyi uri mu rugo, ni we wabimburiye abandi mu guhaguruka mu isiganwa rya ITT ry’abakobwa batarengeje imyaka 23.
Uyu yakoresheje iminota 37 n’amasegonda 14 asoreza ku mwanya wa 31, mu gihe undi Munyarwandakazi wahatanye kuri uyu munsi, Ntakirutimana Martha, yabaye uwa 27 akoresheje iminota 36 n’amasegonda 27.
Aba bakinnyi bari bahagarariye u Rwanda muri iki cyiciro ni ubwa mbere bari bakinnye Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Isiganwa ryegukanywe n’Umwongereza w’imyaka 20, Zoe Backstedt, wegukanye umudali wa Zahabu, akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56. Yahigitse Viktoria Chladoñova wo muri Slovakia yarushije umunota n’amasegonda 50 naho Federica Venturelli wo mu Butaliyani aba uwa gatatu arushwa iminota ibiri n’amasegonda 11.
Guhera saa Saba n’iminota 50, hakinwe isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 23, aho bakora intera y’ibilometero 31,2 kuva muri BK Arena kugera kuri KCC.


