Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM), rwasabye urubyiruko kwitwararika mu gukoresha imbugankoranyambaga kuko ari ho benshi bahurira n’ababashuka.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasozaga ubukangurambaga bwo gukumira icuruzwa ry’abantu mu Karere ka Burera. Iki gikorwa cyabereye ku biro by’aka karere mu Ntara y’Amajyaruguru.
Urubyiruko ndetse n’abaturage muri rusange bibukijwe ko gukoresha nabi imbugankoranyambaga bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, kandi ko bakwiye kwitondera abo bahuriraho, kuko hari ababashora mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurwanya Ibyaha muri RIB, NTIRENGANYA Jean Claude, yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumenya uburyo bwo gukoresha neza imbugankoranyambaga kugira ngo birinde ibibazo bashobora guhura na byo. Yongeyeho ko abenshi bashukwa bizezwa ibyiza n’ibitangaza by’akataraboneka, hifashishijwe ikoranabuhanga ririmo imbugankoranyambaga zitandukanye nka Facebook; X;Instagram; WhatsApp n’izindi.
Yagize ati: “kumbugankoranyambaga ni ho benshi bashukirwa kuko ari zo nzira zinyurwamo cyane n’abashaka kubashora mu bikorwa nk’ibyo. Hari n’aho bifashisha abantu muziranye; umuntu akaba ari inshuti yawe cyangwa umuzi, akavuga ko yagiye mu mahanga gushaka amafaranga kandi ameze neza, nyamara yarahuye n’akaga bityo akaba yakoreka muri ako kaga nawe bitamuturutseho.”

Yakomeje agira ati: “Umushukanyi nta na rimwe akubwira ibibi; akwereka ibyiza gusa by’ibitangaza, birimo akazi keza gahemba umushahara munini, amacumbi meza, ndetse n’urushako ku bakobwa.”
RIB kandi yagiriye inama Abanyarwanda ko bajya bagisha inama ku buyobozi bwite bwa Leta, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kugira ngo babagire inama kandi babereke ko inzira bashaka kunyuramo ishobora kuba ijyana mu bugizi bwa nabi.
Ababyeyi na bo bibukijwe ko bafite inshingano yo guha abana impanuro, bakabibutsa ko ibyiza bitaboneka mu mahanga gusa, kuko no mu Rwanda bihari. Basabwe kandi kubabwira ko ibyo babona ku mbugankoranyambaga byose atari ukuri, kuko harimo ubujura n’ubushukanyi bwinshi.

Muri iki gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga mu karere ka burera , abayobozi bo mu nzego z’ibanze zigize aka karere babwiweko bagomba gushyira imbaraga mu kwigisha no gushishikariza abagize aka karere kwirinda no gukumira icuruzwa ry’abantu .


Yanditswe na Olive TUYISHIME

