Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze ubukangurambaraga bugamije gukangurira abaturage gukumira no guhashya icuruzwa ry’abantu, ni ubukangurambaga bwabereye mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera.
Iki gikorwa cyibanze ku kwigisha abaturage by’umwihariko urubyiruko, barushishikariza kwirinda abantu babashuka babizeza akazi keza mu mahanga nyamara bafite umugambi wo kubacuruza no kubakoresha imirimo y’agahato.
RIB yasabye abaturage kujya bashishoza no gukora iperereza rihagije mbere yo kwemera akazi babwiwe kuko kudasesengura neza bishobora kubakururira ingorane zikomeye. Yanagiriye inama urubyiruko rwo kudahubukira kujya gushakira imibereho mu mahanga, ahubwo rukabyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda no kwihangira imirimo.
Ntirenganya Jean Claude, umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibyaha, yatangaje ko imibare igaragaza ko urubyiruko rwinshi rujyanwa mu icuruzwa runyura ku mipaka nyuma yo gushukwa ko rugiye guhembwa amafaranga menshi mu bihugu byo hanze. Yavuze ko ari yo mpamvu bahisemo gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo mu turere twegereye imipaka.

Yagize ati: “Ku mipaka ni ho usanga benshi banyura bajya gushaka akazi mu mahanga. Hari abizezwa amafaranga menshi ariko bagerayo bagasanga bagiye gukora imirimo y’agahato, ndetse hari n’abahura n’ingaruka zikomeye zirimo no gutakaza ubuzima.”
Umwe mu rubyiruko watanze ubuhamya yavuze ko yashukishijwe kujya gukorera muri Tayilande, asezeranywa kuzajya ahembwa amadorari 700 ku kwezi. Nyamara aho kujyanwa muri Tayilande yisanze muri Mali, aho yakoreshejwe imirimo ivunanye kandi idafite uburenganzira.
Yagize ati: “Banyijeje ko ngiye kubona akazi keza n’umushahara mwiza, numva ubuzima bwanjye bugiye guhinduka ariko nagezeyo nsanga ibintu bitandukanye n’ibyo nabwiwe. Twakoraga amasaha menshi, nta burenganzira ndetse nta n’itumanaho n’abacu. Byari ibihe bigoye cyane ariko ndashimira Leta y’u Rwanda yamfashije gutaha binyuze muri Ambasade.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina yavuze ko ubuyobozi bwiteguye gukomeza gufatanya na RIB mu guhangana no guhashya n’icuruzwa ry’abantu.
Yagize ati: “Tuzakomeza gukangurira abaturage kuba maso no gutanga amakuru ku gihe. Turasaba ababyeyi n’urubyiruko kudashukwa n’ibyizezwa bidafite gihamya, kandi dushimira RIB ku bufatanye budufasha kurinda abaturage.”
Zikamabahari Evaliste wo mu Murenge wa Gatebe; Akagari ka Jabiro, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe menshi kandi rushobora gutunga urubyiruko rwarwo.

Yagize ati: “Kujya hanze si byo byonyine byateza imbere umuntu. Igihugu cyacu gifite amahirwe menshi. Urubyiruko rukwiye kwiga no kwihangira imirimo, kuko ari bwo buryo bwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.”
RIB irasaba abaturage gukomeza kuba maso, bakamenya amayeri y’abacuruza abantu no gutanga amakuru hakiri kare ku muntu uri gukekwaho icyo cyaha.

