Mu mudugudu wa Yorodani, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’urubanza rwabaye agatereranzamba (Rumaze imyaka n’imyaniko rwarabuze gica).
Ni urubanza rwatangiriye mu mudugudu rugafatirwa umwanzuro n’Inteko y’Abunzi b’Umurenge wa Muhoza kuwa 16/02/2012 ariko nyiri ugutsindwa Nsengiyumva Jean Claude akajuririra uwo mwanzuro w’Abunzi mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza naho agatsindwa, rugategeka uyu Nsengiyumva Jean Claude kuva mu butaka bwa Mbarushimana Emmanuel aho yari yatwaye hangana na 13,50 m kuri 2,50 m.
Amakimbirane nibwo yarushijeho kwiyongera biba ngombwa ko Nsengiyumva Jean Claude ava iwe mu rugo kuko ubwo twakoraga iyi nkuru, Karibumedia.rw yabonye amasezerano ifitiye kopi y’umwishingizi we Habiyaremye Jean Hubert mu gushyira mu bikorwa ibyo Nsengiyumva Jean Claude yari yariyemeje imbere y’ubushinjacyaha. Ayo masezerano agira ati ‘’ None kuwa 01/08/2013, Njyewe Habiyaremye Jean Hubert, ngiranye amasezerano y’ubwishingizi na Mbarushimana Emmanuel ku rubanza yaburanye na Nsengiyumva Jean Claude mu nteko y’Abunzi b’Umurenge wa Muhoza no mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, bityo muri izo manza zose , Nsengiyumva akaba yarazitsinzwemo; tukaba twiyemeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’izo nzego.Ari byo gutanga indishyi zingana n’ibihumbi magana atandatu (600.000 frw) no gukura ibikorwa bya Nsengiyumva Jean Claude muri Parceille ya Mbarushimana Emmanuel nk’uko inteko y’abunzi yabitegets
Habiyaremye yakomeje agira ati ‘’ N.B: Mu ndishyi, hatanzwe kimwe cya kabiri , asigaye n’ibyo bikorwa bizakorwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, duhereye uyu munsi tariki ya 01/08/2013 kugeza ku ya 08/08/2013.’’
NSENGIYUMVA Jean Claude yanze kuva muri ubwo butaka ari nabwo yatangiye kuregwa kwigomeka ku byemezo by’ubutabera, arabifungirwa ariko kera ka baye, aza kubyemera ndetse abikorera n’amasezerano , Karibumedia.rw ifitiye kopi, agira ati ‘’ Njyewe Jean Claude Nsengiyumva, ngiranye amasezerano na Mbarushimana Emmanuel yo kuba narangije gukora taransiforumasiyo (transformation) y’inzu yanjye, nkuraho inkingi mu kwezi kwa mbere, (30/01/2014). Nkazaba narangije. Tubyemeranijeho twembi, imbere y’umushinjacyaha w’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza.’’
Amakuru agera kuri Karibumedia.rw nk’uko bigaragara mu myanzuro y’inkiko n’irangiza rubanza ryakozwe na Me Irakiza Elie, Karibumedia.rw ifitiye kopi nuko yategetswe kuva muri ubwo butaka bw’abandi akanangira, bikaba ngombwa ko undi muhesha w’inkiko Me Bisekere Josephine yagiye kururangiza ku ngufu nk’uko bigaragara mu nyandiko mvugo yo kumuvana muri ubwo butaka yo kuwa 10/03/2025 na none Karibumedia.rw ifitiye kopi.
Yagize ati ‘’ Tubisabwe na Mbarushimana Emmanuel kuvana Nsengiyumva Jean Claude mu mutungo yamutsindiye mu mwanzuro w’Abunzi b’Umurenge wa Muhoza wo kuwa 16/02/2012, dushingiye kandi ku irangizarubanza ryakozwe na Me Irakiza Elie ryo kuwa 14/03/2013, ahesha Mbarushimana Emmanuel umutungo yatsindiye mu mwanzuro wavuzwe haruguru, aho 13,50 m na 2,50 m za Mbarushimana Emmanuel zari zarubatswemo na Nsengiyumva Jean Claude, agategekwa n’irangizarubanza kuvamo ibikorwa bye akinangira; uyu munsi kuwa 10/03/2025 turi kwa Nsengiyumva kugira ngo tumuvane muri mutungo w’abandi. Bityo, dushinze imbago (Bornes) eshanu(5) zigaragaza aho Mbarushimana atagomba kurenga na Nsengiyumva Jean Claude ntaharenge, tukaba dusubitse iki gikorwa kugira ngo hashakwe umutekinisiye wo gusenya inkingi n’igice cy’ibaraza bivugwa mu mwanzuro warangijwe.’’
Kuwa 26/03/2025, umuhesha w’inkiko Me Bisekere Josephine yasubukuye igikorwa cyo gusenya aho yagize ati ‘’ None kuwa 26/03/2025 dusubukuye igikorwa cyo gukura Nsengiyumva Jean Claude mu mutungo Mbarushimbana Emmanuel yamutsindiye. Twemeje ko ibikorwa bya Nsengiyumva byari biri ku butaka bwa Mbarushimana bivuyehp ko asubijwe ubutaka bwe nk’uko byategetswe n’umwanzuro w’Abunzi b’Umurenge wa Muhoza ndetse n’uko n’irangizarubanza ryabitegetse.”
Nyuma y’iki cyemezo, Nsengiyumva Jean Claude yaje kukiregera mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza maze mu kuburana, na none aratsindwa. Ni mu No RC 00323/2025/TB/MUH rwo kuwa 24/07/2025. Aha nabwo ntiyanyuzwe kuko yajuririye icyemezo cy’urukiko mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ari naho yatsindiye mu rubanza No RCA 00170/2025/TGI/MUS rwo kuwa 13/11/2025, rwaciwe na Juge Uwase Olive wari kumwe n’Umwanditsi w’Urukiko Maniriho Nathalie.
Mu gushaka kumenya impamvu y’aya makimbirane, Karibumedia.rw yegeye iyi miryango yombi maze haboneka umufasha wa Mbarushimana Emmanuel witwa Nikuze Josephine agira ati “ Twebwe turi mu karengane gakomeye kuko gutsinda mu nteko y’abunzi, tugatsinda mu rukiko rw’ibanze ndetse n’abatsinzwe bakanga gushyira mu bikorwa ibyo bategetswe kandi nabo barabyiyemereye, byagera nyuma bakongera kujya kurega mu rukiko rwisumbuye ari naho twatsindiwe ntabwo twanyuzwe n’imikirize y’Urubanza ari nayo mpamvu twagiye mu karengane kuko tutazi icyo Juge Uwase Olive yahereyeho aca urubanza bene kariya kageni.’’
Umugore wa Nsengiyumva witwa Bwanakweri Clarisse we yirinze kugira icyo atangariza Karibumedia.rw ahubwo asuka amarira gusa, yagize ati “ Ntacyo mvuga mu itangazamakuru ahubwo n’inzu bazaze bayitware, njye kwangara.”
Kubwo kumara kumenya ko iki kibazo cyagiwemo n’inzego zitandukanye kuva mu mudugudu kugeza ku rwego rw’Intara, Karibumedia.rw yavuganye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko yagiriye inama Bwanakweri Clarisse yo gushyira mu bikorwa ibyategetswe umugabo we Nsengiyumva Jean Claude cyangwa se agatanga ingurane y’ubwo butaka aho gukomeza mu nkiko ngo akabyanga.
Yagize ati “ Izo mpande zombi zifitanye ikibazo nazakiriye mu biro bya njye, nkimara kubumva no gusoma ibyemezo byose byafashwe n’inzego zitandukanye ndetse n’inkiko, nagiriye inama umugore wa Nsengiyumva Jean Claude ariwe Bwanakweri Clarisse kureka gukomeza gukururana agashyira mu bikorwa ibyategetswe, yakumva atabikora agatanga ingurane y’ubwo butaka yatsindiwe, akareka guhora asiragira mu nkiko kuko nta nyungu irimo, arabyanga. Bityo, niba akomeje iby’inkiko, reka dutegereze ibizakorwa.”
Ubwo Karibumedia.rw yakoraga iyi nkuru, iyi miryango yombi ihuje urukuta ariko nticana uwaka kandi Politiki y’igihugu cy’u Rwanda yaratangije inzira y’ubuhuza mu rwego rwo kwirinda gusiragira mu nkiko zikabahombya ahubwo ko imiryansgo ifitanye ibibazo igomba kugana inzira y’ubuhuza mu rwego rwo kubaka imiryango no kwirinda amakimbirane kandi bikagabanye n’ubwinshi bw’imanza mu nkiko.
Yanditswe na SETORA Janvier.

