Mu mudugudu wa Rutamba; Akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama haravugwa ubujura bw’amatungo bwihishwe inyuma n’uwitwa Dusengimana bita “SEBU”, uvugwaho kwiba akanabaga intama 6 za Yusutini n’inka itazwi nyirayo.
Ni ubujura bwamenyekaye ku wa 19/02/2026, ubwo bamwe mu bibwe [Yusitini] yasanze impu zitandukanye “Intama; Ihene” harimo n’z’intama ze esheshatu ziri mu rugo kwa Dusengimana SEBU ndetse n’uruhu rw’inka akabyemera ndetse akemera no kubyishyura, aho yemeye kwishyura ibihumbi magana arindwi na mirongo inani (780.000 frw) no gusubiza ibihumbi ijana (100.000 frw) bya avance yari yarahawe n’umucuruzi w’inka ukorera mu mujyi wa Musanze witwa Mukotanyi Obed.
Karibumedia.rw yaganiriye na bamwe mu baturage barimo umugore wa Dusengimana SEBU witwa Nyirahirwa Aline, wemeye ko ayo matungo yabagiwe iwabo kandi ko bumvikanye na ba nyirayo ko bagomba kubishyura n’ubwo yabanje kutujijisha ko atabizi.

Yagize ati: “Njyewe ndara hano mu kabare, ibikorerwa mu rugo simbizi, gusa nabonye abayobozi ba Center na DASSO bangezeho bambaza iby’izo mpu z’amatungo, umugabo wanjye ambwira ko nsinyira ibyo bansabye byose nandika kuzishyura ibihumbi magana arindwi na mirongo inani (780.000 frw) ndetse nsubiza Mukotanyi Obedi n’ibihumbi ijana (100.000 frw) yari yarafashe nka avance yo kuzamugurisha inka ni ayo, nta kindi narenzaho!!”
Aha, ninaho Umunyamakuru wa Karibumedia.rw yahereye ahamagara Dusengimana SEBU ngo agire icyo abivugaho maze amwemerera ko ari mu Gahunga ko yamusangayo akamusobanurira ariko byose byari ukujijisha kuko byarangiye amubwiye ko amusize muri Nyarwondo.
Yagize ati: «Sindi muri Nyarwondo ahubwo ndi mu Gahunga, munkeneye mwahansanga nkabasobanurira.” Yakomeje agira ati: “Ubu ntabwo ndi mu Gahunga ahubwo nagiye kwishyura imisoro kuri Duwani ya Cyanika. Ibyo umugore yababwiye, mutware ibyo.”
Uwitwa Mujyambere Jean Baptiste wo mu mudugudu wa Hanika; Akagari cya Cyahi mu murenge wa Rugarama, yabwiye Karibumedia.rw ko ubu bujura bukabije mu matungo y’abaturage kandi ko bimaze kurambirana cyane ko hari n’abayobozi babihishira, nk’itangazamakuru mwadufasha kugira ngo uyu mujura akurikiranwe.”
Yagize ati: “Nibwe mu kwezi kwa Werurwe 2025, inka yanjye yari hafi kubyara kuko yari isigaje amezi6 abiri gusa ariko kugeza na n’ubu narayibuze none dore abatumariye amatungo. Kuki nk’uyu SEBU Dusengimana atavuga abo bakorana? Ubuyobozi nibwo bubahishira! Nabazwe n’andi matungo y’abaturage yabuze kuko burya ngo ‘Igurukanye umutayu niyo yamamaze!”
Mugenzi we Sebuhinja nawe bibwe inka kuri ariya matariki yavuzwe haruguru, yavuze ko yayibuze burundu kandi ko ubiba ari uriya wafashwe, gusa nuko badafatwa ngo bakurikiranwe ndetse bagaragaze n’abo bafatanya.
Karibunedia.rw yashatse ubuyobozi bwa Center ya Nyarwondo ngo buyitangarize aho bwahereye bwunga ubu bujura, yaba Parezida w’iyi Center Bikangwa na Visi Perezida we Sinamenye ntibaboneka ariko ku bw’amahirwe Karibumedia.rw ibonana n’Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Akagari ka Gafumba Geroline Charlotte Amizero, uyobora aho ubu bujura bwabere avuga ko ibi bintu abizi.
Yagize ati: “Natwe iyo raporo y’ubwiyunge no kwishyurana twarayibonye, turayisinya tunayiteraho ikirango cya Leta (Cachet) ariko twibagirwa gusigarana kopi yayo ariko turacyategereje ko itugarukira kuko twabasabye ko bajya kuyifotozo ntibarayitugarurira. Turacyayitegereje rero, yongeraho ko mu mezi ane bamaze kubura inka itandatu(6)!!”
Umunyamabanga nshingwabikirwa w’umurenge wa Rugarama, FURAHA Augustin yabwiye Karibumedia.rw ko ikibazo yari atakizi ariko agiye kugikurikirana.
Yagize ati: “Ibyo bintu ni bishya mu matwi yanjye ariko ngiye kubikurikirana kuko ubujura bw’amatungo burakabije ariko n’abaturage barahishirana.”
Wakwibaza ngo aha hihishemo byaha ki ?
Ukurikije imikorere y’icyaha, wasangamo ibyaha nka bitatu kandi by’imboneza_ mugambi cyangwa impurirane z’ibyaha kuko harimo: Icyaha giciye icyuho (Vol avec effraction); Ubwicamatungo no kugaburira abaturage inyama zidapimye. Byose biteganywa kandi bihanwa n’itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.
Karibumedia.rw izakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru kubera ko abaturage bafite impungenge kuko uyu mujura akomeje gukingirwa ikibaba; Ikindi bafite umujinya mwinshi kuko hari n’impungenge ko bashobora kwihorera ku bwo amatungo yabo atwarwa mu buryo butumvikana. DUSENGIMANA bita Sebu avugwaho byinshi kuko uretse n’ibi byose, aho izi nyama zibagirwa ahatazwi, zitekerwa kandi zokerezwa ahantu hashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga kubera nta suku nk’uko mubibona ku mafoto ari hasi aha👇🏿








Yanditswe na SETORA Janvier.

