Kuri uyu wa Gatandatu kimwe n’ahandi hose mu gihugu, Akarere ka Burera bitabiriye ibikorwa by’umuganda, aho bacukuye imyobo izaterwamo ibiti bivangwa n’imyaka n’myobo ifafa amazi y’imvura; Batunganya imihanda n’ibiraro; Bubakira abatishoboye inzu n’ubwiherero ndetse hamwe na hamwe batera imirwanyasuri, dore ko bagiye kwinjira mu bihe by’imvura nyinshi.

Umuganda wakozwe mu mirenge yose igize Akarere ka Burera, ku rwego rw’Akarere wakorewe mu kagari ka Musasa; Umurenge wa Kinyababa. Abitabiriye umuganda mu kagari ka MUSASA bacukuye imyobo izaterwamo ibiti bitonona imyaka; Basiza ibibanza bizubakwamo amazu azatuzwamo abaturage bazimurwa mu kirwa cya MUNANIRA cyo mu kiyaga cya Burera.

Umushitsi mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madame KAYISIRE wakiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice; Hari kandi n’abanyacubahiro benshi, barimo: Ushinzwe umuryango; Abo mu nama y’Umutekano itaguye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru; Abagize Inama Njyanama y’Akarere; Nyobozi y’Akarere; Abakozi b’Akarere n’abaturage benshi bitabiriye umuganda. Mu ijambo rye Madamu KAYISIRE, yasabye Abanyaburera gukora cyane kandi bakizigamira muri Ejo heza.


Yagize ati: “Banyaburera muri abakozi ariko turabasaba kwitabira gahunda za Leta; Kwitabira umurimo kurushaho, mugakora mwizigamira muri Ejo heza; Mukirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge; Mukitabira ibikorwa by’isuku n’isukura aho muba n’ahandi hose kuko isuku ari isoko y’ubuzima; Ubutaka bwose budahingwa mukabubyaza umusaruro. Ibi byose mbabwiye nimubyubahiriza nta kabuza muzatera imbere kurushaho”.

Kugira umuco w’isuku n’isukura no kwirinda ibiyobya bwenge, byagarutsweho n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, asaba abaturage b’aka karere kwanga umwanda urunuka. Aho yagize ati: “Mwirinde guta igihe mu businzi no kunywa ibiyobya bwenge, mwite ku miryango yanyu kuko mu bihe byashize hari ubwo wasangaga mu miryango myinshi harangwa abantu bafite umwanda; Barwaye amavunja n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda; Ndabasaba kandi ko muri buri muryango mugira ubwiherero bwiza, bwujuje ibisabwa. Bityo rero, mwirinde ubusinzi bukururwa na kanyanga n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kuko twasanze ariyo ntandaro itera bamwe kutiyitaho ndetse n’ubukene”.

Ikindi umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage b’akarere ka Burera gukomeza kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2026 A. Agira ati: “Mucunge neza ibyo mwejeje kandi mugire umuco wo kwizigamira mu bigo by’imari n’amabanki”.

Uyu muganda witabiriwe kandi n’umuyobozi ushinzwe Umuryango ku rwego rw’Igihugu, aho yasabye abagize umuryango kurangwa n’imico myiza; Kugira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hirindwa amakimbirane mu muryango; Kugira umuryango utekanye kandi uteye imbere, bashyira imbere ibiganiro hagati mu bagize umuryango.
Muri uyu muganda Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, Bwana BIZIMUNGU Jean Batiste yashimiye abaturage bitabiriye umuganda maze abasaba gushyira mu bikorwa impanuro n’inama bagiriwe n’abayobozi ndetse anabakangurira kurushaho kwitabira ibikorwa by’iterambere n’umuganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Solina NYIRAHABIMANA yashimiye abaturage bitabiriye umuganda w’ukwezi kandi ashimira n’abayobozi mu nzego zitandukanya bajye kwifatanya n’abanyaburera mu gikorwa cy’umuganda.

Mu nkuru yacu Karibumedia. rw turagaruka ku gaciro n’akamaro k’umuganda, Umuganda nk’igikoresho mu iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange; Uhesha agaciro abawitabira kuko ni umuco w’abanyarwanda, igihe cy’umuganda ni umwanya mwiza abayobozi bakoresha bakangurira abaturage ibikorwa binyuranye bibafasha kwiteza imbere. Mu muganda abaturage bagirana ubusabane n’abayobozi kandi bakunga ubumwe hagati yabo.



