Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera
- Umuryango w’Ingo z’Umubyeyi Bikiramariya Wahimbaje Yubire y’Imyaka 50, Arikidiyosezi ya Kigali Imaze Ishyinzwe
- AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje
- Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994
- Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027
- Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo
- Urugo Rube Igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’Amizero ya Kiriziya
- UBURENGERAZUBA: Abahinzi b’ibireti barashimirwa umusaruro bagezeho
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Polisi yafashe abantu 8 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 witwa Habinshuti Olivier, urupfu rwe rwagurutsweho mu mpera z’iki cyumweru ubwo yajyaga gukiza abarwana bakamutera icyuma mu mutima. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko batandatu muri abo umunani bakekwaho ubwicanyi bafatiwe mu Karere ka Kamonyi batangiye gucika, abandi babiri bafatirwa mu Karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba. CIP Hassan Kamanzi avuga ko mu bafashwe harimo abateye icyuma mu mutima Habinshuti Olivier, abandi bakaba barareberaga ntihagira icyo bakora. Ati: ”Buri wese mu bafashwe afite uruhare rwe agomba kubazwa kuko hari abishe nyakwigendera, abandi barashukura.” CIP Hassan avuga…
Perezida William Ruto yagennye Judy Kiaria Nkumiri ku mwanya w’Uhagarariye Inyungu za Kenya mu Mujyi wa Goma uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Ruto kandi yagennye Ambasaderi mushya wa Kenya mu Burundi, Henry Wambuma, uwo muri Tanzania, Catherine Kirumba Karemu, ndetse no mu bindi bihugu birimo iby’i Burayi na Asia. Nkumiri agenwe kuri uyu mwanya mu gihe Goma igenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo ryatsindaga Ingabo za RDC. Kenya isanzwe inafite Ambasaderi wayo muri RDC ukorera i Kinshasa, Eng. Peter Tum, washyizweho muri Mata 2025. Ku wa 15 Kanama, hashyizweho uzamwungiriza,…
AZAM FC yo muri Tanzania iri kwitegura gukina imikino y’irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi ryateguwe na APR FC yageze mu Rwanda, ihagerana intego zo kuryitwaramo neza. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza ba AZAM bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe. Iyi kipe yahageze ari itsinda ry’abarenga 50. Aba barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi b’iyi kipe bahise berekeza kuri M Hotel, aho bazacumbikirwa mu minsi yose bazamara mu Rwanda. Umutoza Mukuru wa AZAM FC, Florent Ibenge, utagiye gukina na APR FC ku nshuro ya mbere, yavuze ko Ikipe…
Abantu barindwi bapfuye, abasaga 20 barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za FARDC n’abarwanyi b’imitwe ya CRP na CODECO, mu duce two hafi ya Iga-Barrière, Lindji na Lopa mu ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni imirwano yabaye ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 aho abarwanyi ba CODECO binjiye mu gace ka Lopa no mu nkambi z’impunzi zikikije iyi zone bagatangira gusahura, gutwika no kwica abaturage. Iyi mitwe yitwaje intaro yasize yishe abaturage barindwi, basahura amaduka, batwika amazu agera kuri 28, bituma kandi abaturage hafi ya bose bahungira i Bunia no mu bindi…
Kuri uyu wa Kane, Umupolisi w’u Burundi, Colonel Moïse Arakaza, uzwi ku izina rya Nyeganyega, wakunze kuvugwa mu birego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, yatawe muri yombi afatiwe i Bujumbura. Amakuru aturuka muri polisi avuga ko akekwaho kuba yaragize uruhare mu gucuruza lisansi yavaga muri Tanzania mu buryo butemewe. Ibi byatangiye ku wa Gatatu, itariki ya 13 Kanama, ubwo umupolisi yafatirwaga i Kigwena, muri Komini ya Rumonge, Intara ya Burunga (mu majyepfo y’iburengerazuba), atwaye litiro 60 za lisansi mu modoka ye bwite yo mu bwoko bwa Probox. Abatangabuhamya bavuze ko yatunze imbunda imbunda ye abapolisi bari ku kazi kugirango abatere…
Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko umugore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we. Byabereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana. Amakuru avuga ko iki cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko cyabaye mu ijoro rya taliki ya 09 Kanama 2025. Kibera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe. Niho habonetse umurambo w’umugabo witwa NDAYISHIMIYE Elie w’imyaka 25 bikekwa ko yishwe n’umugore we witwa Florence w’imyaka 21 ukomoka mu mudugudu…
Tariki ya 09/08/25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2 ari bo Ndindirimana Emmanuel (38) na Ngirinshuti Azalias (22) batwaye kuri moto ifite purake RC660Z urumogi ibiro 31. Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza. Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto. Bakimara gufatwa, batangaje ko urumogi barukuye mu Karere Ka Kirehe aho rwinjiriye ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya bakaba bari barutwaye mu Karere ka Muhanga aho bari barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabaha ibihembo. Ndindiriyimana ni…
Urukiko rwa gisirikare ruherereye i Nyamirambo rwatangiye kuburanisha, tariki ya 13 Kanama 2025, urubanza rw’abasirikare n’abasivile 20 barimo abanyamakuru batatu baryozwa ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta nabi. Aba bose batawe muri yombi ngo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi byaha bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League. Yari yaherekejwe n’abarimo abanyamakuru ba siporo: Ndayishimiye Rugaju Reagan,…
Hashize igihe kitari gito abaturage bo mu Karere ka Burera bijujutira ko bambuwe amafaranga babikije muri za koperative n’ibigo by’imari biciriritse (IMF) byahoze bikorera mu izina rya CLECAM/Bukamba n’izindi, byaje guhindurirwa amazina kenshi kugeza ubu byinjiye muri UMUTANGUHA Bank. Uko izina ry’ikigo ryahindurwaga ni nako bamwe mu banyamuryango baburaga uburyo bwo kubona amafaranga yabo babikije cyangwa imigabane bishyuraga ku bushake bwabo. Ibi byatangiye ubwo CLECAM (Caisse Locale d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel) yahindukaga UNICLECAM/WISIGARA (Union des Coopératives Locales d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel), hanyuma nyuma y’igihe gito ikaba UMUTANGUHA Bank. Abaturage bavuga ko uko amazina yahindukaga babwirwaga ko…
Nizeyimana Jean Damascène wo mu Karere ka Rusizi yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’inkuba aryamye nijoro. Byabereye mu Mudugudu wa Kabayego, Akagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 11 Kanama 2025 Saa Saba z’ijoro. Saa Yine z’ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2025 mu Karere ka Rusizi hatangiye kugwa imvura idasanzwe yari ifite umuriri ndetse yumvikanagamo inkuba nyinshi. Saa Saba n’iminota itanu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakarenzo, bwahawe amakuru ko hari umugabo w’imyaka 29 witwa Nizeyimana ukubiswe n’inkuba aryamanye n’umugore we ku buriri. Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yavuze ko amakuru bahawe n’umugore wa nyakwigendera ari…
