Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » Abasaza ba Rayon Sports bazakina kuri ‘Rayon Day 2025’
Imikino

Abasaza ba Rayon Sports bazakina kuri ‘Rayon Day 2025’

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 29, 20256 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko mbere y’umukino wa gicuti uzayihuza na Young Africans SC, hazaba undi mukino uzahuza abasaza b’iyi kipe “Inoubliable FC” n’indi kipe izatangazwa.

 

Rayon Sports iri gutegura umunsi wayo wihariye uzwi nka “Rayon Sports 2025”, uzabera muri Stade Amahoro tariki ya 15 Kanama 2025.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko yifuzaga ko ikipe y’abagore na yo yakina umukino wa gicuti ku “Munsi w’Igikundiro”, ariko bihurirana n’uko hari undi mukino w’ikipe y’abasaza.

Ati “Narabyifuje cyane ariko Rayon Sports igendana n’ubushobozi. Ntabwo byakunze ko [Abagore] bakina kuri Rayon Day kuko hari undi mukino uzaba w’abasaza ba Rayon Sports kandi ifite icyo ivuze gikomeye kuri uwo munsi.”

Yongeyeho ati “Hari ikipe izakina iminota nka 50, igice cya mbere kikaba cyamara iminota 25, ikindi na cyo kikaba 25. Ikipe muzazibona, turi kubitegura.”

Umukino wa Yanga SC na Rayon Sports uzatangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, uzaba witezwe cyane, aho uretse kuba aya makipe yombi akomeye kandi akaba akunzwe mu Rwanda no muri Tanzania, yari kumwe mu matsinda ya CAF Confederation Cup mu 2018.

Ibyo byiyongeraho ko kuri Rayon Sports Day, herekanwa abakinnyi n’abatoza ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya.

Rayon Sports iheruka gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira kuri uyu munsi wayo aho imyanya yo hejuru muri Stade Amahoro iri kugurishwa 3000 Frw naho iyo hasi ikaba 5000 Frw.

Hari kandi imyanya yo hasi iri iruhande rw’ahicara abanyacyubahiro yiswe ‘Classic seats’ ya 15.000 Frw, iya VIP ya 30.000 Frw ndetse n’iya VVIP ya 100.000 Frw. Indi myanya ni ‘Executive Seat’ ya 150.000 Frw na SkyBox ya 2.000.000 Frw.

Ni mu gihe amatike ari kugurwa hifashishijwe uburyo bwa *662*700*1191#.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

RULINDO: Umukino wa Rugby ni Umukino w’urukundo – KAGAME Joseph

February 18, 2026

Sugira Ernest udafite ikipe yatangiye inzira yo kuba umutoza.

December 5, 2025

Rayon Sports igiye gushora miliyoni 200 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi.

December 5, 2025
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,358 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

By MANIRAGUHA LadisilasApril 19, 20260

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko…

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.