Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera
- Umuryango w’Ingo z’Umubyeyi Bikiramariya Wahimbaje Yubire y’Imyaka 50, Arikidiyosezi ya Kigali Imaze Ishyinzwe
- AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje
- Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994
- Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027
- Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo
- Urugo Rube Igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’Amizero ya Kiriziya
- UBURENGERAZUBA: Abahinzi b’ibireti barashimirwa umusaruro bagezeho
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Abanyamuryango b’ihuriro ‘Hostages and Missing Families Forum’ babyukiye mu myigaragambyo isaba ubutegetsi bwa Israel gushyira imbaraga mu biganiro bigamije gusaba umutwe witwaje intwaro wa Hamas kurekura abantu babo yagize imbohe. Tariki ya 7 Ukwakira 2023, Hamas yagabye igitero gikomeye mu majyepfo ya Israel. Icyo gihe yishe abarenga 1100, igira imbohe abandi 251. Mu bo yagize imbohe, harimo 50 igifite, bikekwa ko 20 gusa ari bo bakiri bazima. Abagize iri huriro biganjemo abafite ababo bagizwe imbohe na Hamas n’ababuriye ababo mu gitero cyo mu 2023. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2025, bafunze imihanda minini mu mijyi ikomeye…
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashimangiye ko Abanya-Ukraine bazakomeza kurwanira kuguma ku butaka bwabo, burimo n’ubwigaruriwe n’u Burusiya kuri ubu. Zelenskyy yabigarutseho kuri iki Cyumweru taliki 24 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga umunsi w’Ubwigenege bwa Ukraine, avuga ko igihugu cye cyifuza amahoro. Yagize ati ”Icyo twese dukorera ni ukugira ngo iherezo ry’iyi ntambara rizane amahoro arambye kuri Ukraine, kugira ngo abana bacu batazasigarana intambara cyangwa ibisigisigi byayo.” Ibyo Zelenskiy yabivugiye imbere y’imbaga yari iteraniye mu Murwa Mukuru i Kyiv, ku kibuga cya Sophia Square, imbere y’urusengero rwa kera rwo mu kinyejana cya 11. Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, uri…
Mu rubanza rwarezwemo Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uruhande ruregera indishyi; Abavoka barashaka miliyari 24 z’amadolari bavuga ko ari ibyangijwe n’inyungu zabyo igihe Kabila yari Perezida wa Congo Kinshasa. Radio Okapi ivuga ko urubanza rwabaye mu ruhame, abahagarariye Leta mu mategeko basabye ko icyaha cy’Ubugambanyi gishinjwa Kabila gihindukamo Ubutasi, bavuga ko Joseph Kabila ari umunyamahanga ufite inkomoko mu Rwanda akaba yariyitiriye ubwenegihugu bwa Congo. Bavuga ko Joseph Kabila akwiye kwamburwa ubwenegihugu ngo kuko yahimbye imyirondoroye abifashijwe na Nyakwigendera Ngoy Mukena wabaye Minisitiri w’Ingabo, uyu ngo ni we wamuhaye izina rya Kabange mu gihe mu by’ukuri…
Urukiko rwa Gisirikare rwa Beni muri RDC rwakatiye abantu 14 barimo Abanya-Uganda batandatu urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi n’ubujura bukoreshejwe intwaro. Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku wa Gatanu, abo 14 bahamwa n’ibyaha bakatirwa igihano cy’urupfu mu gihe ku cyaha cy’ubujura ho bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10. Abana babiri baregwaga muri iyo dosiye bo barekuwe. Mu rukiko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo tsinda ryakoraga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi hagati ya Mata na Kanama 2025, aho ryagiye rigaba ibitero ku makoperative, amaduka n’ibiro by’abohereza amafaranga bagasiga babibye. Bwavuze ko byahumiye ku mirari mu ijoro ryo…
Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwasobanuye ko Sosiyete y’Itumanaho ya MTN yamaze gukemura ikibazo cyari cyabayeho kigatuma ihanwa, aho yishyuye amande ya miliyoni 30 Frw mu gihe cy’iminsi ibiri. RURA yahannye MTN Rwanda ku wa 28 Nyakanga 2025, nyuma y’ibibazo byari muri sisiteme yayo byatumye serivisi zo guhamagara, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zikoresha USSD Code zidakora neza. Uwo munsi MTN Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko ibibazo byo guhamagara abakiliya bayo bahuye na byo byakemutse. Itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho, ingingo yaryo ya 26, ivuga ko iyo uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo…
Imirenge Gahunga; Rugarama na Cyanika, ni imirenge iri mu ntanzi z’ikirunga cya Muhabura mu gace bita ak’amakoro; Ikirunga cya Muhabura kikaba kiri mu majyaruguru y’u Rwanda, hagati mu mupaka w’u Rwanda n’igihugu cy’igituranyi cya Uganda. Hashize igihe bivugwa ko sosiete ya MTN ifite imikorere idahwitse muri service iha abakiriya bayo, bikibazwa niba ari ubushobozi buke cyangwa niba ari abakiriya benshi barenze ubushobozi bwayo. Mu myaka yashize hari ubwo abantu bibwiraga ko ari iminara ya MTN ikiri mike, aho nko mu turere twa Musanze na Burera hari iminara nk’itanu yarizwi kuko warahamagaraga bakakwereka umunara ukoresha uwariwo. Dufate urugero: Mu murenge wa…
Abakunzi b’umupira w’amaguru batunguwe no kubona mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, harimo Igikombe cy’Isi giherutse guhabwa Chelsea yacyegukanye itsinze Paris Saint Germain. Iki gikombe cyagaragaye mu mashusho ya nyuma y’inama yamuhuje na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n’abayobozi batandukanye b’i Burayi bari bajyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Nyakanga 2025, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyari gikinwe n’amakipe 32 ku nshuro ya mbere. Muri uwo mukino, Chelsea yo mu Bwongereza yatsindiyemo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, mu bari bawitabiriye harimo…
Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, yemeje gahunda y’ingabo za kiriya gihugu (IDF) yo kwigarurira umujyi wa Gaza wo muri Palestine. Gahunda yo kwigarurira Gaza Minisitiri Katz yaherukaga kuyigezwaho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt. Gen Eyal Zamil n’abandi bayobozi bakuru ba IDF. Kuri ubu byitezwe ko mu minsi iri imbere ari bwo Israel izatangira ibikorwa bya gisirikare yise “Operation Gideon’s Chariots II” byo kwigarurira uriya mujyi. Mu rwego rwo kwitegura iyi gahunda, igisirikare cya Israel kivuga ko cyamaze gutegura inkeragutabara 60,000; nk’uko cyabitangaje kibinyujije ku rubuga rwa Telegrame. Cyunzemo kiti: “Izindi nkeragutabara 20,000 z’inyongera na zo zamaze guhamagarwa, zizakira…
Abaturage babiri bo mu Karere ka Burera bakubiswe n’inkuba barapfa, ku mugoroba wo ku wa 17 Kanama 2025. Benegusenga Alpha w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Kivumu ho mu Mudugudu wa Nyamusanze, inkuba yamukubitiye mu muryango w’inzu ya sekuru, ubwo yari avuye gucyura amatungo Saa 18:00. Ni mu gihe Nyamugira Bernard w’imyaka 67, wo mu Murenge wa Gitovu, Akagari ka Mariba ho mu Mudugudu wa Kiboga, nawe inkuba yamukubise mu mvura yagwaga ahita apfa. Umuyobozi w’Akarere ka Burera yabwiye IGIHE ko amakuru y’izi mpfu bayamenye, ndetse bazikoreye raporo. Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA, Nizeyimana…
Kimwe mu bikomeye bihanzwe amaso mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni itangira ryo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, hashingiwe ku masezerano iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda muri Kamena 2025. Aya masezerano yasinywe bigizwemo uruhare rukomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganya ko ibikorwa byo gusenya FDLR bizakurikiranwa n’urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano, ruzwi nka JSCM, bikazamara iminsi 90. FDLR ni umutwe umaze imyaka 25, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugeza muri Kamena 2025, yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga.…
