Imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice byinshi byo mu Bushinwa mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira uwa 29 Nyakanga 2025 yishe abantu 30 mu Murwa Mukuru, Beijing.
Ikinyamakuru Xinhua cya Leta y’u Bushinwa cyatangaje ko iyi myuzure yatumye ubuyobozi buhungisha abaturage bagera ku bihumbi 80 mu gihe byitezwe ko imvura nyinshi izakomeza kugwa.
Urwego rushinzwe ubutabazi muri Beijing rwasobanuye ko mu karere ka Miyun hapfuye abantu 28, muri Yanqing hapfa babiri, mu tundi turindwi hangirika byinshi.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yasabye abatabazi gukorana umurava mu rwego rwo kugabanya umubare w’abicwa cyangwa se bakomeretswa n’iyi myuzure.
Amashuri, imirimo y’ubwubatsi, ubukerarugendo ndetse n’ibindi bikorwa byashyira abantu mu kaga byahagaritswe kugeza igihe hazatangirwa ibwiriza rishya.
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibi biza, Leta y’u Bushinwa yateguye ingengo y’imari ya miliyoni 49 z’Amadolari zo gufasha abaturage bibasiwe muri rusange, miliyoni 27 zikaba zagenewe abo muri Beijing by’umwihariko.
Mu 2023, ibice byo mu majyaruguru n’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bushinwa na bwo byibasiwe n’imyuzure, hapfa abarenga 80. Mu ntara ya Hebei honyine hapfuye 29.

