
Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party) bo mu ntara y’Amajyaruguru biyemeje gukorera ishyaka batizigama kugira ngo biyubakire igihugu mu ingengabitekerezo y’Ishyaka rya bo ariyo guharanira demokarasi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ni intego bihaye ubwo bari mu nteko rusange y’abarwanashyaka bo mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, ikaba yateranye kuri iki cyumweru, tariki ya 28/06/2026 igateranira mu karere ka Musanze.
Bimwe mu biganiro byatanzwe na bamwe mu bayobozi bakuru aribo Hon Mugisha Alexis, Madame Mukeshimana Athanasie, Mwiseneza Jean Marie ndetse na Perezida w’Ishyaka Hon. Dr.Frank Habineza, bagarutse ku ntego z’ishyaka zirimo gukomeza ubumwe n’imikoranire y’abarwanashyaka, kumenyekanisha komite nshya zatowe ndetse no kuzisobanurira inshingano zazo kugira ngo zibashe kuzuza neza ibyo zatorewe no kurushaho guteza imbere ibikorwa by’ishyaka muri iyi ntara y’Amajyaruguru.
Ntihinyuka Rukundo na Ingabire Julienne ni bamwe mu barwanashyaka ba Green Party mu ntara y’Amajyaruguru bavuze ko bungukiye byinshi muri iyi nteko rusange kandi ko bagiye kubishyira mu bikorwa mu rwego rwo kuzamura ishyaka rya bo buzuza Inshingano batorewe.

Ntihinyuka Rukundo yagize ati: “Kuba maze gutorerwa guhagararira urubyiruko rw’Ishaka Green Party mu ntara y’Amajyaruguru, binteye izindi mbaraga zo kurushishikariza gukoresha cyane ikoranabuhanga tukaribyaza umusaruro,bityo rukajyana n’iterambere. Nzarushishikariza kandi gukora ibikorwa byiza biteza imbere abaturage, kurukundisha igihugu n’ishyaka rya Green Party by’umwihariko cyane ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira busesuye bwo kujya mu ishyaka yifuza, akarikoreramo mu bwisanzure no mu mutekano ripfa kiba ryemewe mu gihugu. Ikindi nuko tuzaharanira kubungabunga ibidukikije duteza imbere demokarasi no guharanira iterambere rirambye ry’abaturage.”
Mugenzi we Ingabire Julienne yagize ati: “Twasabwe kubaka inzego z’ishyaka ariko nk’uko twari dusanzwe tubikora tuzazubaka cyane ko tumaze kuzuza inzego z’Intara, tuzazikoresha rero ku buryo ubuyobozi bugomba kwegera abarwanashyaka cyane ko Komite nshya zatowe zigiye gukorana n’izari zisanzweho kugira ngo zirusheho kumenyekanisha ishyaka no gushyira mu bikorwa amahame n’intego byaryo.”
Perezida w’Ishyaka Green Party (DGPR), Hon. Senateri Dr. Frank Habineza, yavuze ko icyari kigamijwe mu gutegura iyi kongere ko kwari uguhugura abayobozi n’ishyaka bashya no kubategura neza mbere yo gukomeza kubaka inzego z’ishyaka kugeza ku rwego rw’imirenge.
Yagize ati: “Twahuje abayobozi batowe baturutse mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kugira ngo tubahugure, turebere hamwe uko bazuzuza inshingano zabo kandi tubategure gukomeza kubaka inzego z’ishyaka kugeza ku rwego rw’imirenge. Twabakanguriye kandi gutanga ibitekerezo ku miyoborere y’igihugu, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere amahoro n’umutekano ndetse no kwimakaza isuku aho batuye. Twongeye kubibutsa gahunda yacu yo gutema igiti kimwe ugatera icumi, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.”

Hon.Dr.Frank Habineza yakomeje asaba abayobozi batowe gukoresha neza icyizere bagiriwe, aho yagize ati: “Abayobozi bashya batowe n’abasanzwe mu nzego turabasaba kurushaho kubaka ubudahangarwa bw’ishyaka, basigasira ibyo igihugu cyagezeho, baharanira amahoro n’umutekano no kuba umusingi w’iterambere rirambye ry’abaturage n’igihugu muri rusange.”
Ishyaka Green Party ryashinzwe mu mwaka wa 2009 rifite abarwanashyaka bake cyane ariko ubu rikaba rifite abarwanashyaka benshi mu turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu kubera ko rimaze kuba ubukombe.







Yanditswe na SETORA Janvier.
