
Ubwo bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 , abaturage n’abafatanyabikorwa bo mu kagari ka Ruhengeri; Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze baremeye bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo gufatanya kwibuka biyubaka.
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku Itorero rya “Restauration Church” rwerekeza ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze hazwi nk’ahahoze Urukiko rw’ Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri), hakurikiyeho umunota umwe wo kwibuka; Kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze, rushyinguyemo imibiri isaga 800 y’abatutsi bishwe mu 1994 mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bazira uko baremwe.
Mu ijambo ry’ikaze rwavuzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Madame Mukamusoni Assoumini yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa bajyana mu mihigo no kubashimira uburyo batinubira gusura no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati: “Ndashimira mwese baturage n’abafatanyabikorwa uburyo twafatanije gutegura uyu munsi wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nkabashimira kandi ko mudatezuka buri gihe gufata ingamba nk’izi zo gukomeza kwibuka kuko ari inshingano za buri munyarwanda nk’uko n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ribivuga mu ngingo yaryo ya 10. Reka nongere mbashimire, mbasaba by’umwihariko urubyiruko kugira ikinyabupfura (Discipline) cyaranze inkotanyi kuko burya gukunda igihugu ni ukugira ubupfura (Discipline). Rubyiruko rero mugire ikinyabupfura, maze muzagere ikirenge mu cy’Inkotanyi. Murakoze, Twibuke twiyubaka!!”

Mu kiganiro cy’amateka yaranze ubutegetsi bubi cyatanzwe na Me Rutikanga Gabriel, akaba n’Umurinzi w’Igihango, yagaye Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda cyane ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye umushinga wa Leta mbi zabayeho zishyigikiwe n’abakoloni kuko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda basangiraga akabisi n’agahiye ariko aho abazungu bagereye mu Rwanda, babaciyemo ibice, bazana amoko yandikwa mu ndangamuntu, bityo ivangura ritangira rityo na za Leta mbi ziriha intebe kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu 1994, hakicwa abatutsi basaga miliyoni mu minsi ijana gusa.”
Me Rutikanga yakomeje avuga ko kwibagirwa ari bibi cyane kandi ko nk’abanyarwanda tugomba kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahubwo tukamenya ko Jenoside yakorewe abatutsi atari impanuka ahubwo ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Me Rutikanga yasoje avuga ko inkotanyi ari ubuzima aho yagize ati: “Inkotanyi ni ubuzima kuko iyo zitaboneka, nta buzima buba buriho, ari nayo mpamvu nsaba buri wese kuvugisha ukuri ku byo azi, bityo akabibwira n’abana be kuko nirwo ruhare rukenewe mu kwiyubakira igihugu cyane cyane urubyiruko rushingira ku butwari bw’inkotanyi, rukamenya amateka ndetse runyomoza ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga.”
Mu buhamya bwatanzwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Madame Umugwaneza Annonciata, yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo kugeza igihe yarokowe n’ingabo zari iza RPA ashimira cyane ubutwari bwazo, ineza n’urukundo byaziranze.
Yagize ati: “Twarahizwe, turakubitwa ndetse turashinyagurirwa ariko ku bwa ya Mana yacu, twarokowe n’inkotanyi zokabyara.”

Umugwaneza yakomeje ashimira izari ingabo za RPA zabohoye igihugu zikarokora abahigwaga, anashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yagize ati: “Nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, turashima cyane ingabo zari iza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu zikatwunamuraho abo bicanyi. Ikindi ni ugushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ubu ndiho kandi nariyubatse.”
Prezida wa IBUKA mu murenge wa Muhoza Madame MUKATEGERI Agnès, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yoretse imbaga kubera ubugome yakoranwe, bityo kubibuka akaba ari inshingano ya buri munyarwanda aho yagize ati: “Kwibuka ni inshingano ya buri munyarwanda kuko bituma duha agaciro abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa bazira uko bavutse.”
Mukategeri yakomeje avuga ko kwibuka uyu munsi ku baturage bo mu kagari ka Ruhengeri ari igikorwa cyiza kuko ngo abishwe bagiye batarwaye ari nayo mpamvu tugomba kubunamira, tubasubiza agaciro bambuwe ariko kandi twamagana abahakana Jenoside yakorewe abatutsi n’abayipfobya.
Yagize at: “Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni ugutoneka abayirokotse ahubwo kwibuka biduha umukoro wo kubarwanya, hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.Ahubwo uyu, ukatubera n’umwanya wo gushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye igihugu zigahagarika na Jenoside yakorerwaga abatutsi. Aha twashimira cyane abaturage n’abafatanyabikorwa bo mu kagari ka Ruhengeri, uburyo batera inkunga abarokotse kuko bibakomeza ndetse bikababera n’uburyo bwo kwiyubaka mu rugendo rw’ubudaheranwa.”

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi yari umukozi ku murenge wa Muhoza ushinzwe imiyoborere myiza, Madame Dusabimana Adelphine, wihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bazira uko bavutse.
Madame Dusabimana yashimiye kandi abaturage n’abafatanyabikorwa bo mu kagari ka Ruhengeri bateguye iki gikorwa cyiza cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yabakorewe, bishwe bazira uko bavutse.
Yagize ati: “Turashimira abaturage n’abafatanyabikorwa bo mu kagari ka Ruhengeri uburyo buri mwaka mutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi uyu ukatubera n’umwanya wo gukura amasomo mu mateka y’ubuyobozi bubi kuko iyo bitaba iby’ubuyobozi bubi Jenoside yakorewe abatutsi ntiyari kuba. Niyo mpamvu dushimira ubuyobozi bwiza dufite kuko nibwo nkingi ya byose ari nayo mpamvu, ubu dufite icyizere ko ibyabaye bitazongera ukundi.”
Muri iki gikorwa kandi abaturage n’abafatanyabikorwa b’akagari ka Ruhengeri bateye inkunga bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kwiyubaka barimo Madame Umugwaneza Annonciata wo mu mudugudu wa Byimana wahawe ibihumbi magana atanu (500.000frw), Madame Mukapasika Agnès wo mu mudugudu wa Susa wahawe nawe ibihumbi magana atanu (500.000frw) mu gihe Mukeshimana Aline wo mu mudugudu wa Bushozi yahawe ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000frs) hiyongeraho ibihumbi magana atatu (300.000frw) byo gufasha mu bikorwa byo gusigasira Urwibutso rwa Musanze ndetse hatangwa n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé ) y’ibihumbi mirongo itanu (50.000frs), byose hamwe bikaba bifite agaciro kangana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu(3.500.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda.






Yanditswe na SETORA Janvier
