
Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg Aurore Mimosa, yavuze Uburenganzira bwa muntu; n’Ubudaheranwa; Ubushobozi bwo kongera kwishakamo imbaraga n’ubushobozi bwo kwiyubaka, nyuma yo kubabarirana.
Imbaraga zo kubabarira ni indangagaciro z’abanyarwanda kandi tugomba kubisigasira.
Ibi yabigarutseho ubwo yitabiriga umukino wiswe ‘Essuie tes larmes et tiens_ toi debout’, bisobanuye ngo “Ihanagure amarira maze uhaguruke wemye”. Uyu mukino wanditswe na Jean Marie Vianney RURANGWA, ukinwa n’abahanzi barimo: MAJYAMBERE; Lionel SENTORE; Jali ndetse na Mugwaneza.

Yagize ati: “Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu no kubakangurira gutekereza byimbitse, asaba ko hakomeza gushirwa imbaraga mu kwimakaza bumwe; Gushimangira ubwiyunge no gusigasira indanga_ gaciro zihuza abanyarwanda aho bari hose ndetse n’abahandi.”
Uyu mukino werekanwe ku nshuro ya mbere muri Luxembourg, ku bufatanye na Ibuka Luxembourg. Iki gikorwa cyahuje abanyeshuri; Abanyarwanda batuye muri Luxembourg ndetse n’inshuti z’u Rwanda, mu mugoroba wihariye wo kwibuka. Mu rwego rwo gutekereza no kwigira hamwe amateka n’indangagaciro z’ubumuntu.


Karibumedia
