
Guverineri w’intara y’amajyarugu yasabye urubyiruko rwo mu karere Ka Musanze kumenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basura inzibutso za Jenoside ziri mu karere no mu ntara . Bityo bibafashe kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 22 Mata, 2026 ubwo urubyiruko rwabakorerabushake rwo mu karere ka Musanze rwari ruri mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsii mu mwaka 1994.
Ni umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu mujyi, ku isoko rya GOICO, rusorezwa ku Rwibutso rw’Akarere ahari Cour d’Appel de Ruhengeri, aho abayobozi mu nzego zinyuranye n’urubyiruko bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiye muri uru rwibutso.

Uyu muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru; Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, abahagarariye MINALOC, inzego z’umutekano ndetse n’abandi bayobozi bagize inzego za Leta.

Uru rubyiruko rweretswe hamwe mu hafatirwaga Abatutsi bagatangirwa n’abari bagamije kubica, hamwe mu ho beretswe na hitwa ku Gacuri (ahabaga bariyeri), ku mugezi wa Kigombe aho bajugunywaga, ndetse no ku bitaro bya Ruhengeri.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabo Wagahunde Maurice, yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze kujya basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bamenye amateka nyakuri y’igihugu, bityo bibafashe kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Yagize ati: “Ntimuhagararire aha. Mukomeze mwihatire kumenya amateka y’igihugu cyacu nubwo ari amateka ashariye. Hari benshi tuganira ukumva iyo bumva amateka ya Jenoside, bakumva ari ibintu byabereye ahandi mu tundi turere, mu zindi ntara, ntibumve ko ari ibintu byabereye n’aho batuye no mu mirenge barimo. Namwe rero ndabashishikariza kumenya amateka y’aho hose mu ntara yacu, dufite inzibutso zitandukanye mushobora gusura mukamenya n’amateka n’umwihariko wazo.”
Yakomeje agira ati: “Uru rubyiruko ndabasaba gushyira mu bikorwa inyigisho bakuye aha ngaha, by’umwihariko ubuhamya bumvise uko urubyiruko rwakoreshejwe nabi n’abanyapolitiki mu nyungu zabo barushora mu bikorwa bisenya igihugu. Ubutegetsi butandukanye bwagiye bubashishikariza kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside bararukoresha, ariko ubu noneho ni amahirwe bafite ko bafite umuyobozi mwiza ubashishikariza gukora cyane bakiteza imbere, ubashishikariza kwiyubakira igihugu. Ayo mahirwe bafite rero ni ukuyakoresha neza, by’umwihariko imbaraga bafite zazikoreshe bahangana n’abashaka kudusubiza inyuma, abashaka kudusubiza muri ayo mateka mabi. Ubumenyi bafite bakura mu mashuri babukoreshe bahanga n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo babacemo ibice, bakoreshe ubuhamya babonye aha ngaha. Ndabasaba kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, gahunda ya Ndi Umunyarwanda tukayigira iyacu twese.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye urubyiruko kwibuka ayo mateka no kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho ukundi.
Yagize ati: “Uyu ni umunsi wo kwibuka amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, ariko na none tukayigira amasomo akomeye atugira Abanyarwanda beza barangwa n’ubumwe n’ubudaheranwa. Urubyiruko twibuka uyu munsi rwari rufite icyizere cy’ejo hazaza, rufite inzozi nziza zo kubaka imiryango myiza n’igihugu cyiza. Ibyo byose byashenwe n’ubuyobozi bubi bwigishije urwango mu Banyarwanda, bushyira imbere amacakubiri n’irondamoko kugera kuri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, harimo n’abo twaje kwibuka baruhukiye hano uyu munsi.”
Manizabayo Eric, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, yavuze ko urubyiruko rugiye kuba amizero y’igihugu kandi bakarwanya uwashaka kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Nk’urubyiruko turi imbaraga z’igihugu zo kubaka vuba, kandi ni twe mizero y’igihugu. Uruhare rwacu mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside rurakenewe. Dufite amahirwe yo kwigira ku birenge by’abatubanjirije, urubyiruko rwari urwa RPF-Inkotanyi. Barwanye intambara y’amasasu barwana batitangiriye itama, batubereye urugero rw’ibishoboka, bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’urubyiruko twiyemeje guhangana n’uwo ari we wese wakongera gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Rero tugiye guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”
Naho uwitwa Mutamba Flora yavuze ko bagiye guhashya ingengabitekerezo ndetse n’amacakubiri bakaba bandebereho.

Yagize ati: “Tumaze kumva amateka yabaye mu igihugu cyacu, tumvise ko ayo mateka atigeze aba meza. Ahubwo duhisemo ingamba zo guhashya ingengabitekerezo. Ahaboneka amacakubiri tuyahashye, tujye mu midugudu, mu tugari ndetse no mu mirenge dutuyemo, tubwire urubyiruko rugenzi rwacu ibibi byabaye mu gihugu, dufate ingamba twese hamwe zo guhashya ingengabitekerezo. Na none kandi, nk’urubyiruko rw’Akarere ka Musanze dufashe ingamba zo kuba intangarugero no gushyira hamwe kugira ngo tube bandebereho.”
Muri uyu muhango kandi, urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwaremeye umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inka.

Intara y’Amajyaruguru ifite inzibutso 23, hatangiye gahunda yo kuzihuza kugira ngo hasigare 17 zirimo guhuzwa zishobora gufatwa neza, kandi birimo biragenda neza mu turere tumwe tugize Intara y’Amajyaruguru.
Kugeza ubu mu Karere ka Musanze hari inzibutso eshatu: Urwibutso rwa Cour d’Appel de Ruhengeri ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga 800, Urwibutso rwa Busogo ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga 436, n’Urwibutso rwa Kinigi ahashyinguye abasaga 136. Inzibutso zo mu Ntara y’Amajyaruguru zimaze gushyingurwamo abarenga ibihumbi 24,000 kandi haracyari benshi bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.



Yanditswe na TUYISHIME Olive
