Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Abana bagera ku 6105 bagiye gusubizwa mu ishuri ku bufatanye na Save the Children

April 22, 2026

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Abana bagera ku 6105 bagiye gusubizwa mu ishuri ku bufatanye na Save the Children
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Abana bagera ku 6105 bagiye gusubizwa mu ishuri ku bufatanye na Save the Children
Politike

MUSANZE: Abana bagera ku 6105 bagiye gusubizwa mu ishuri ku bufatanye na Save the Children

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 22, 2026Updated:April 22, 202661 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abana bagera ku bihumbi bitandatu n’ijana na batanu (6.105) bo mu karere ka Musanze, barimo magana atanu na mirongo itatu n’icyenda (539) batigeze bakandagira mu ishuri na rimwe (Never went) n’ibihumbi bitanu magana atanu mirongo itandatu na batandatu (5566) bataye ishuri (Dropout), ku bufatanye n’umushinga uzwi nka “Zero out of School Children Project” ukorera mu muryango utagengwa na Leta uzwi nka “Save the Children” bagiye kurisubizwamo.

Aba bana bagiye kugarurwa mu ishuri ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’igihugu cya Qatar aho hifuzwa ko umwana wese utiga agomba kugarurwa mu ishuri nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Umushinga “Umwana wese yige” uzwi nka “Zero out of School Children Project” mu rurimi rw’icyongereza, Bwana Ndahayo Paulin.

Yagize ati: “Mu Rwanda hose, mu 2023 habaruwe abana 177.119 batari mu ishuri none ubu tumaze kugera ku 190.000 tubarura ariko abasaga 80.000 bamaze gusubizwa mu ishuri ariko birumvikana ko hari abasigaye hanze y’ishuri.”

Ndahayo Paulin yakomeje abwira Karibumedia.rw impamvu zimwe na zimwe zitera abana guta ishuri.

Yagize ati: “Hari impamvu nyinshi zitera abana kuva mu ishuri ariko zihuriye ku myumvire yaba iy’ababyeyi; Iy’abarezi ndetse n’iy’abana bumva ko hari ubuzima bwiza buri hanze y’ishuri yabona, nko kugenda agakorera udufaranga dukeya cyangwa se akagira akabazo ku ishuri agahita arivamo mu gihe hari n’abaribuzwa n’ubushobozi bw’imiryango yabo cyane cyane iyo umubyeyi adashoboye kubabonera ibya ngombwa bisabwa noneho batamwihanganira ku ishuri akarivamo.”

Ndahayo yashoje asaba abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kwibuka inshingano ziri mu muhamagaro wabo.

Yagize ati: “Tuributsa abarimu ko bakagombye kwibuka inshingano ziri mu muhamagaro wabo nk’umunyampuhwe wakira abana aho agomba kwiganiriza agatekereza ko ari inshingano ze nk’umurezi bigeraho akiyambaza uburyo (Méthode) atize mu burezi. Ntabwo byoroshye ariko umurezi wese agomba kugira umutima ukunda abana kimwe, yirinda kubabwira nabi no kubahutaza.”

Yasabye kandi Minisiteri y’uburezi gukomeza kugirana imikoranire myiza no guhamagarira abarezi n’umuryango nyarwanda gufatanya kugarura umwana wese uri hanze y’ishuri kuza mu ishuri.

Ruhanamirindi François na Harerimana Béatha ni banwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na Karibumedia.rw bavuga ibyo bungukiye mu mwiherero bagiranye n’umushinga “Zero out of School Children Project.”

Ruhanamirindi François yagize ati: “Nyuma yo kutugaragariza ishusho y’akarere hagendewe ku bizamini byagiye bikorwa n’amanota twagize, twabonye uko duhagaze ku buryo inama twagiriwe zisaba ko buri muyobozi n’abafatanyabikorwa twese tugiye kujya mu ngamba kuko buri wese yabonye aho afite intege nkeya kandi ikigamijwe nuko buri wese azamura aho yari hasi akajya ku rwego rushimishije. Nk’umuyobozi rero si ngomba guhangana n’abo nyobora ahubwo ngomba kubegera tukaganira ku bibazo biriho nibwo buryo bwiza bwo gukora tukagira umusaruro mwiza.”

Harerimana Béatha we yagize ati: “Ingamba dufashe nizishyirwa mu ngiro, igihembwe cya gatatu tuzatsindisha kurushaho ndetse tunitegura n’ibizamini bisoza bya Leta ku buryo akarere kacu ka Musanze twaza mu myanya y’imbere mu guhugu. Gusa nk’uko uburezi ari ubufatanye, tugomba gukora ubukangurambaga dufatanije n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi kugira ngo tugere ku nsinzi twifuza.”

Umuyobizi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald yabwiye Karibumedia.rw ko icyari kigamijwe kwari ukwereka abayobozi n’abarimu uko bahagaze mu mitsindishirize yabo no kubasaba kongera imbaraga n’umuhati mu byo bakora kugira ngo barusheho kuzamura igipimo cy’ubumenyi baha abana.

Yagize ati: “Nk’uko mubibonye, inama igaragarijwemo ibipimo byagaragariye mu manota y’ibizamini bakoze nk’uko biri mu buryo butatu aho mu gihembwe cya mbere ibizamini bitangwa n’ishuri, igihembwe cya kabiri bigatangwa n’akarere mu gihe mu gihembwe cya gatatu bitegurwa na NESA ku mwana wese wiga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu.”

Visi Meya Kayiranga yakomeje avuga uburyo buzakoreshwa mu kugarura abana bose ku ishuri aho yagize ati: “Hari umushinga turimo gukorana na SOS waduhaye abakorerabushake (Youth volunteers) babiri bahoraho badufasha gukura abana mu muhanda. Hari n’aho dushaka gushyira inzu izadufasha kwakira bene abo bana, bakahabona nk’iyo biswi; Ibikinisho se noneho bakaganirizwa kugira ngo bagaragaze ibibazo bafite mu miryango yabo, nyuma bayisubizwemo ariko tuzi neza ko bizakemuka.”

Ku bijyanye n’agahimbazamusyi ( Bonus) abarimu bo muri Musanze batabonera igihe nka “Motivation”, Visi Meya Kayiranga Théobald yabwiye Karibumedia.rw ko agiye kubikurikirana bakayihabwa.

Yagize ati: “Nta kibazo cy’amafaranga akarere gafite ariyo mpamvu ngiye kubikurikirana, ngiye kuvugana n’abashinzwe kuyitanga kuko ibyakozwe ahandi natwe twabikora. Ndakurikirana menye ikibazo gihari tubiganireho ku buryo bayihabwa vuba.”

Muri rusange, uyu mushinga “Zero out of School Children Project” watangiye muri 2023 ukazamara imyaka itanu. Mu karere ka Musanze umaze kugarura mu ishuri abana 6.105, umaze kandi guhugura abarimu bafasha abana bafite ibibazo; Guhugura abafasha myumvire (Para_ Social), kwishyurira abana amafaranga y’ishuri (School fees) bagera kuri 787 hari n’abandi 787 bagiye kuzishyurirwa vuba.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,358 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

MUSANZE: Abana bagera ku 6105 bagiye gusubizwa mu ishuri ku bufatanye na Save the Children

By MANIRAGUHA LadisilasApril 22, 20260

Abana bagera ku bihumbi bitandatu n’ijana na batanu (6.105) bo mu karere ka Musanze, barimo…

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Abana bagera ku 6105 bagiye gusubizwa mu ishuri ku bufatanye na Save the Children

April 22, 2026

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.