
Abana bagera ku bihumbi bitandatu n’ijana na batanu (6.105) bo mu karere ka Musanze, barimo magana atanu na mirongo itatu n’icyenda (539) batigeze bakandagira mu ishuri na rimwe (Never went) n’ibihumbi bitanu magana atanu mirongo itandatu na batandatu (5566) bataye ishuri (Dropout), ku bufatanye n’umushinga uzwi nka “Zero out of School Children Project” ukorera mu muryango utagengwa na Leta uzwi nka “Save the Children” bagiye kurisubizwamo.
Aba bana bagiye kugarurwa mu ishuri ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’igihugu cya Qatar aho hifuzwa ko umwana wese utiga agomba kugarurwa mu ishuri nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Umushinga “Umwana wese yige” uzwi nka “Zero out of School Children Project” mu rurimi rw’icyongereza, Bwana Ndahayo Paulin.
Yagize ati: “Mu Rwanda hose, mu 2023 habaruwe abana 177.119 batari mu ishuri none ubu tumaze kugera ku 190.000 tubarura ariko abasaga 80.000 bamaze gusubizwa mu ishuri ariko birumvikana ko hari abasigaye hanze y’ishuri.”
Ndahayo Paulin yakomeje abwira Karibumedia.rw impamvu zimwe na zimwe zitera abana guta ishuri.
Yagize ati: “Hari impamvu nyinshi zitera abana kuva mu ishuri ariko zihuriye ku myumvire yaba iy’ababyeyi; Iy’abarezi ndetse n’iy’abana bumva ko hari ubuzima bwiza buri hanze y’ishuri yabona, nko kugenda agakorera udufaranga dukeya cyangwa se akagira akabazo ku ishuri agahita arivamo mu gihe hari n’abaribuzwa n’ubushobozi bw’imiryango yabo cyane cyane iyo umubyeyi adashoboye kubabonera ibya ngombwa bisabwa noneho batamwihanganira ku ishuri akarivamo.”
Ndahayo yashoje asaba abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kwibuka inshingano ziri mu muhamagaro wabo.
Yagize ati: “Tuributsa abarimu ko bakagombye kwibuka inshingano ziri mu muhamagaro wabo nk’umunyampuhwe wakira abana aho agomba kwiganiriza agatekereza ko ari inshingano ze nk’umurezi bigeraho akiyambaza uburyo (Méthode) atize mu burezi. Ntabwo byoroshye ariko umurezi wese agomba kugira umutima ukunda abana kimwe, yirinda kubabwira nabi no kubahutaza.”
Yasabye kandi Minisiteri y’uburezi gukomeza kugirana imikoranire myiza no guhamagarira abarezi n’umuryango nyarwanda gufatanya kugarura umwana wese uri hanze y’ishuri kuza mu ishuri.
Ruhanamirindi François na Harerimana Béatha ni banwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na Karibumedia.rw bavuga ibyo bungukiye mu mwiherero bagiranye n’umushinga “Zero out of School Children Project.”
Ruhanamirindi François yagize ati: “Nyuma yo kutugaragariza ishusho y’akarere hagendewe ku bizamini byagiye bikorwa n’amanota twagize, twabonye uko duhagaze ku buryo inama twagiriwe zisaba ko buri muyobozi n’abafatanyabikorwa twese tugiye kujya mu ngamba kuko buri wese yabonye aho afite intege nkeya kandi ikigamijwe nuko buri wese azamura aho yari hasi akajya ku rwego rushimishije. Nk’umuyobozi rero si ngomba guhangana n’abo nyobora ahubwo ngomba kubegera tukaganira ku bibazo biriho nibwo buryo bwiza bwo gukora tukagira umusaruro mwiza.”

Harerimana Béatha we yagize ati: “Ingamba dufashe nizishyirwa mu ngiro, igihembwe cya gatatu tuzatsindisha kurushaho ndetse tunitegura n’ibizamini bisoza bya Leta ku buryo akarere kacu ka Musanze twaza mu myanya y’imbere mu guhugu. Gusa nk’uko uburezi ari ubufatanye, tugomba gukora ubukangurambaga dufatanije n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi kugira ngo tugere ku nsinzi twifuza.”
Umuyobizi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald yabwiye Karibumedia.rw ko icyari kigamijwe kwari ukwereka abayobozi n’abarimu uko bahagaze mu mitsindishirize yabo no kubasaba kongera imbaraga n’umuhati mu byo bakora kugira ngo barusheho kuzamura igipimo cy’ubumenyi baha abana.
Yagize ati: “Nk’uko mubibonye, inama igaragarijwemo ibipimo byagaragariye mu manota y’ibizamini bakoze nk’uko biri mu buryo butatu aho mu gihembwe cya mbere ibizamini bitangwa n’ishuri, igihembwe cya kabiri bigatangwa n’akarere mu gihe mu gihembwe cya gatatu bitegurwa na NESA ku mwana wese wiga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu.”
Visi Meya Kayiranga yakomeje avuga uburyo buzakoreshwa mu kugarura abana bose ku ishuri aho yagize ati: “Hari umushinga turimo gukorana na SOS waduhaye abakorerabushake (Youth volunteers) babiri bahoraho badufasha gukura abana mu muhanda. Hari n’aho dushaka gushyira inzu izadufasha kwakira bene abo bana, bakahabona nk’iyo biswi; Ibikinisho se noneho bakaganirizwa kugira ngo bagaragaze ibibazo bafite mu miryango yabo, nyuma bayisubizwemo ariko tuzi neza ko bizakemuka.”

Ku bijyanye n’agahimbazamusyi ( Bonus) abarimu bo muri Musanze batabonera igihe nka “Motivation”, Visi Meya Kayiranga Théobald yabwiye Karibumedia.rw ko agiye kubikurikirana bakayihabwa.
Yagize ati: “Nta kibazo cy’amafaranga akarere gafite ariyo mpamvu ngiye kubikurikirana, ngiye kuvugana n’abashinzwe kuyitanga kuko ibyakozwe ahandi natwe twabikora. Ndakurikirana menye ikibazo gihari tubiganireho ku buryo bayihabwa vuba.”
Muri rusange, uyu mushinga “Zero out of School Children Project” watangiye muri 2023 ukazamara imyaka itanu. Mu karere ka Musanze umaze kugarura mu ishuri abana 6.105, umaze kandi guhugura abarimu bafasha abana bafite ibibazo; Guhugura abafasha myumvire (Para_ Social), kwishyurira abana amafaranga y’ishuri (School fees) bagera kuri 787 hari n’abandi 787 bagiye kuzishyurirwa vuba.
Yanditswe na SETORA Janvier.
