
Nyuma y’umugoroba wo kwibuka abatutsi basaga 800 biciwe mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri(Cour d’Appel de RUHENGERI) wabaye kuya 14/04/2026, bwarakeye ku wa 15/04/2026 haba umunsi nyirizina wo kwibuka abo batutsi bahiciwe maze buri wese agaya ibyahabereye.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo mu mugezi wa Mukungwa mu rwego rwo kwibuka abandi batutsi bajugunywe muri uwo mugezi babakuye kuri urwo rukiko rwubujurire rwa RUHENGERI.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi maze avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi bari bari mu rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri ari umwihariko.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe abatutsi hano muri Cour d’Appel ya Ruhengeri ni umwihariko kubera yakorewe ahagombaga gutangirwa ubutabera. Kubibuka rero ni ukubasubiza icyubahiro bambuwe no kubumbatira amateka kugira ngo bitazongera ukundi.”

Mu kiganiro cy’amateka yaranze ubutegetsi bubi cyatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagaye Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda cyane ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye umushinga wa Leta mbi zabayeho kuko nta handi hantu ku isi habereye ubwicanyi mu ngoro y’ubutabera ari nayo mpamvu yo gutsindwa k’ubutabera bwariho.”
Mugabowagahunde yakomeje agaragaza uburyo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yateguwe na Leta ikanayishyira mu bikorwa aho yagize ati” Abatutsi bakuwe kuri Sous_ Perefegitura ya Busengo aho bari bahungiye, bashyirwa mu Mabisi (Bus) ya ONATRACOM bazanwa kuri Cour d’Appel ya Ruhengeri bababeshya ko babahungishirije muri Zaīre ariko baza kwicirwa mu ngoro y’ubutabera (Muri Cour d’Appel) kandi hari Perefegitura, ikigo cya Jandarumori; Hotel Muhabura n’izindi nzego z’ubutegtsi. Icyo gihe imirambo imwe yashyizwe mu cyobo cyari inyuma ya Perefegitura, abandi bajyanwa mu mugezi wa Mukungwa mu gihe abandi biciwe mu bitaro bya Ruhengeri bagiye kwivuza ibikomere by’imipanga, amahiri (nta mpongano) n’amagerenade.”

UMUHOZA Brigitte bita Chouchou ni we wenyine warokokeye muri uru rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri. Mu buhamya bwe, yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo kurinda kugeza igihe yarokowe n’ingabo zari iza RPA.
Yagize ati: “Twarahizwe, turakubitwa ndetse duhindurwa n’abagore imburagihe, tubyarira abo tutashatse ariko igihe kigeze batuzana hano muri Cour d’Appel tugira ngo tubonye amahoro ariko tukihagera, ibintu byarushijeho kuba bibi kuko nta kurya, nta gutora agatotsi. Gusa nagerageje kujya mu giturage cy’ahitwa Gasanze kwihishayo ariko nkajya nibeta njya kureba mama nawe akampinda ngo ni ngende batamunyicira mu maso kuko we yarakiba mu rugo atekera interahamwe inyama z’inka basahuye agatinya ko nibambona bazanyica ariko byarangiye nawe bamwishe. Gusa njyewe nararokotse kandi ndacyariho nubwo badusigiye ibikomere, indwara zikira n’izidakira, izandura n’izitandura ariko nkongera gushimira inkotanyi zaturokoye.”

Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze Festus Rusisiro yavuze ko amateka yo kuri Cour d’Appel ya Ruhengeri yihariye ku batutsi bakuwe ahantu hatandukanye, bikaba bitwigisha ko iyo ubumuntu bubuze, icyari ubutabera gihinduka inzira y’urupfu. Aha ni naho mpera nshimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yaduhaye ubutabera bwuzuye.”
Bityo, kubera ibyabereye muri Cour d’Appel ya Ruhengeri, Festus RUSISIRO yasabye ko Minisiteri y’ubutabera yajya izirikana iyi tariki ya 15/04 ya buri mwaka, ikajya yibuka abatutsi biciwe muri uru rukiko rw’ubujurire.
Yagize ati: “Reka tubitumire Nyakubahwa mushyitsi mukuru ku mutoza w’ikirenga watwamuruyeho imipanga n’amahiri by’abagome, muzamutubwirire ko tumushimira kandi muzatubwirire na Minisiteri y’ubutabera kujya bazirikana iyi tariki ya 15 Mata bakajya baza kwibuka abatutsi biciwe mu ngoro y’ubutabera yari icyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri kuko ni bwo buryo bwiza bwo gusubiza icyubahiro abacyambuwe bazira uko bavutse.”

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abatutsi biciwe muri Cour d’Appel ya Ruhengeri yari Minisitiri w’ingabo akaba n’imboni y’akarere ka Musanze Rtd Marizamunda Juvénal wavuze ko ubutabera bwataye isura yabwo bwari bufite mbere y’ubukoloni.
Yagize ati: “Ndabanza kwihanganisha no gufata mu mugongo ababuze ababo by’umwihariko abiciwe muri iyi ngoro y’ubutabera. Kwwicirwa mu ngoro y’ubutabera ni ikimenyetso cy’uko ubutabera bwa mbere y’ubukoloni bwataye isura yabwo kuko mbere ya Leta mbi, igihugu cyagiraga ubutabera burimo gacaca yunga abantu bakabana neza. Birababaza cyane ko abatutsi bahungira ku ngoro nk’iyi bahateze kuharokokera akaba ariho bicirwa.”
Yakomeje avuga ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abakambuwe kandi ko bisigasira amateka ashaririye agomba kwakirwa, Bityo ibyabaye ntibikazongere ukundi.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya wo kugaruka kuri Politiki mbi ya Repubulika ya 1 n’iya 2 yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi bitewe no kwimika irondakarere, ivanguramoko n’itonesha byari byarahawe intebe.
Hashimwa Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikubaka ubumwe bw’abanyarwanda, u Rwanda rukava mu icuraburindi ahubwo hakubakwa uburyo buhamye bwo kurwubaka no kururinda kuko ntawakwihandagaza ngo avuge ko Jenoside yakorewe abatutsi ari ikiza cyangwa impanuka ahubwo ni umugambi mubisha wateguwe na Leta mbi.”
Mu gusoza Rtd Marizamunda Juvénal yavuze ko kubera imiyoborere myiza mu Rwanda hagiyeho ubutabera bwunga, hazamurwa imibereho myiza y’abaturage mu buryo budaheza. Bityo, asaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ahubwo bikagenda nk’ifuni iheze kuko abanyarwanda twese twiyemeje ko Jenoside itazongera kubaho ukundi cyangwa ngo rwongere gupfa ubugira kabiri.


Yanditswe na SETORA Janvier
