
None ku wa 04/08/2026 ku isaha ya saa kumi n’igice (16h30′) mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, hasomwe urubanza rwa Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel wahoze ayobora Diyoseze ya Shyira mu itorero ry’abangilikani mu Rwanda.
Ni urubanza rwaburanishijwe ku wa 18/03/2026 mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, aho yari yarahanishijwe igihano cy’igijfungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu (Imyaka itatu n’igice) noneho akajuririra mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze.
Nyuma yo gusesengura ibyavuzwe n’ubushinjacyaha n’imvugo z’uregwa Bishop Dr. Mugisha Mugiraneza Samuel n’umwunganizi we Me Uwizeyimana Evode, urukiko rugizwe n’inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi wayo wafashe umwanzuro ukurikira :
1° Hashingiwe ku busesenguzi bw’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’imanza zaburanishijwe mu nkiko zitandukanye (Urukiko rw’ikirenga ndetse n’urukiko rw’i Nyanza) bizwi nka Jurusprudence mu ndimi z’amahanga, urukiko rwasanze ibyo Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel yakoze byo kuragira mu rwuri rwa Diyoseze, ntaho Itegeko ribimwemerera kandi ntaho ribimubuza, bityo rwanzura ko icyo cyaha kimuhama ko n’abandi baragiyemo batabyemerewe.
Bityo, urukiko rwemeza ko ubujire bwe budafite ishingiro ko ahamwa n’icyaha noneho runashimangira ko ibihano yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze bigumyeho (Imyaka itatu n’igice) ariko mu bubasha bw’urukiko n’ubushishozi bw’inteko yaburanishije urubanza yanzura ko agomba gusubikirwa ibihano hashingiwe:
2° Ku kuba aribwo bwa mbere akoze icyaha;
3° Kuba icyaha yakoze kitarengeje igifungo cy’imyaka 5;
4° Kuba yariyemereye muri TIB na Parike ko yaragiye inka ze mu rwuri rwa Diyoseze no kuba amaze igihe afunzwe.
Rukimara kumva ibi byose no kubisesengura twafashe icyemezo cyo gufata imyaka itatu n’igice yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze rumuhanisha gufungwa iyo myaka ariko ibiri n’amezi ane igasubikwa mu gihe cy’umwaka umwe, noneho agafungwa umwaka umwe n’amezi abiri mu igororero rya Musanze.
Urukiko rwakomeje ruvuga ko kubera amaze igihe kirenze umwaka umwe n’amezi abiri mu igororero, urukiko rwategetse ko ahita afungurwa, agataha akimara gusomerwa.
Urukiko Kandi rwategetse ko amagarama y’urubanza Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel ayasonewe kubera ko yaburanye afunzwe.
Ni uko rwasomwe mu ruhame rwa benshi ku isaha ya saa kumi n’imwe(17h0) nibwo isomwa ryarwo ryapfundikiwe.
Yanditswe na Setora Janvier
