Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo

July 21, 2026

APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse

July 20, 2026

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango

July 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo
  • APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse
  • Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango
  • Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro
  • BURERA: Ikibazo cy’Amazi Gikomeje kuba Ingorabahizi
  • RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RULINDO: Umukino wa Rugby ni Umukino w’urukundo – KAGAME Joseph
Imikino

RULINDO: Umukino wa Rugby ni Umukino w’urukundo – KAGAME Joseph

MUDATINYA FraterneBy MUDATINYA FraterneFebruary 18, 2026Updated:February 28, 202635 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abaturage n’abandi bitabiriye igitaramo cy’Umunsi w’abakundana (St Valentin) cyabaye ku wa 14 Gashyantare 2026, barishimira uburyo bataramiwe kuri Nyirangarama.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye ndetse binabimburirwa n’umukino wa Rugby washimishije benshi nk’umukino bari babonye ubwa mbere mu karere kabo ka Rulindo.

Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Dr. SINA Gérard yavuze ko umunsi w’abakundana ari umunsi wo kuzirikana ko u Rwanda rufite amahoro n’urukundo.

Yagize ati: “Mwakoze guhurira hano ngo mugaragaze amahoro n’urukundo kuko ibi ng’ibi ntushobora kubikora nta mahoro ndetse nta rukundo ufite. Umunsi nk’uyu ng’uyu ni ugusakaza amahoro n’urukundo, byose tubikesha Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda. Iwacu rero nta makimbirane ahubwo mi urukundo. Ibi byose biduha gukora akazi twiteza imbere, twubahiriza umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.”

Dr. SINA Gérard yakomeje asaba urubyiruko kubahiriza umuco n’amategeko.

Yagize ati: “Ndasaba mwese by’umwihariko urubyiruko kubahiriza umuco n’amategeko y’igihugu n’ay’ibindi bihugu, ubundi tugatunga tugatunganirwa naho ibindi ni ukuzuzanya.”

Perezida wa Fédération wa Rugby mu Rwanda KAMANO Tharcisse yavuze ibyiza by’umukino wa Rugby anawushishikariza urubyiruko ndetse arwizeza n’inkunga muri wo.

Yagize ati: “Umukino wa Rugby ni Umukino urangwa n’abafite imbaraga. Mboneyeho kubifuriza umunsi w’abakundana; ni nayo mpamvu twazanye uyu mukino kuko urangwa n’urukundo kandi namwe mwaradukunze kandi tuzabazirikana.”

KAMANO yakomeje agaragariza urubyiruko inshingano ziranga umukinnyi wa Rugby.

Yagize ati: “Umukinnyi wa Ruguby arangwa n’indangagaciro eshatu arizo Ikinyabupfura(Discipline), ubunyangamugayo (Honest) no gukunda igihugu kuko ugikunze ntacyo abura.”

Uwateguye iki gitaramo cy’abakundana kuri Nyirangarama Régis Hafashimana yavuze amavu n’amavuko y’Itorero “Urwibutso rw’abatoya” ryasusurukije abari aho.

Yagize ati: “Iri torero ‘Urwibutso rw’abatoya’ ryatangiye mu mwaka wa 2002 none rigeze ahashimishije kuko ubu dukora amasaha 24/24 nk’uko tubishishikarizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Kubera urukundo rero, SINA Gérard akunda igihugu cye, niyo mpamvu adahwema guhamagara abana b’imiryango ikennye akabishyurira amashuri cyangwa akaboroza amatungo atandukanye mu rwego rwo kubateza imbere.”

Umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yari umunyamabanga mukuru wa Komite National ya Olympique Kagame Joseph yashimiye abateguye iki gitaramo akagihuza n’umukino wa Final mu Rwanda ukabera kuri Nyirangarama.

Yagize ati: “Uyu munsi w’abakundana hari Umukino udasanzwe wa Rugby mu rwego rw’igihugu mu Rwanda. Twashimishijwe nuko Dr.SINA Gérard yakiriye Fédération ya Ruguby no guha umwanya abakinnyi bagashimisha abantu.”

Yakomeje ashimira abasore bo kuri Nyirangarama uburyo bakunda Siporo.

Yagize ati: “Biradushimisha cyane uburyo abasore bo muri aka gace mwitabira Siporo kandi turabizeza ko tuzakomeza kubashyigikira mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu gakomeza kwiteza imbere. Nkunda kubibona ko iyo twagiye mu marushanwa mbona abana b’aha kwa SINA Gérard ari abahanga kandi uko nabibonye mu mahanga n’umudari wa Olympique bazawubona.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Urubyiruko rwo kuri Nyirangarama rwahigiraga gutangiza ikipe ya Rugby kuko basanganywe iy’umupira w’amaguru witwa SINA Gérard FC iri mu cyiciro cya kabiri.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MUDATINYA Fraterne

Related Posts

APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse

July 20, 2026

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro

July 20, 2026

Sugira Ernest udafite ikipe yatangiye inzira yo kuba umutoza.

December 5, 2025
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,717 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,486 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026972 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025937 Views

RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 21, 20260

Ni Mu gace ka Lubarika/Kagaragara mu Kibaya cya Ruzizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, habaye imirwano…

APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse

July 20, 2026

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango

July 20, 2026

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro

July 20, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo

July 21, 2026

APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse

July 20, 2026

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango

July 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.