RUHANGO: Umugabo arakekwaho kwica umugore we bari bamaranye imyaka 20 babana.
GASANA Eliab washakanye na YANDEREYE Dative bo mu Mudugudu wa Nyarushishi; Akagari ka Rwoga; Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, arakekwaho kwica umugore we Yandereye mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 28 Ukwakira 2024.
Umubyeyi uturanye n’uwo muryango mu Mugudugu wa Nyarushishi avuga ko uyu Gasana n’umugore we Yandereye, ejo biriwe bahirana ubwatsi bw’amatungo, nta kibazo bafite barataha, agakeka ko kumwica byaba byabaye mu masaha y’umugoroba w’ejo hashize.
Akomeza avuga ko ubusanzwe uru rugo nta makimbirane bari bafitanye, ku buryo atazi icyateye uyu mugabo kwica umugore we.
Ati: “Ubanza ari kamere muntu cyangwa ibisazi byamuteye, kuko ubusanzwe nta makimbirane twabonaga mu rugo rwabo, no ku munsi w’ejo biriwe bahirana ubwatsi bw’amatungo baganira neza ubona ko nta kibazo bafitanye”.
Amakuru kandi akurwa kuri umwe mu bakozi b’Akagali ka Rwoga, akaba avuga ko ubuyobozi nta na rimwe bwigeze bwumva ikibazo cy’amakimbirane y’umuryango wa Gasana, ku buryo yashingirwaho aba intandaro y’ubwo bwicanyi.
Agira ati: “Twatabaye mu gitondo ndetse na Gasana yafashwe kandi we arimo kwemera ko yishe umugore we amukubise umuhoro ariko ntagaragaze icyo bapfuye, ari nabyo natwe twahereyeho twibaza icyabimuteye, dore ko urugo rwabo rutari mu ngo zivugwamo amakimbirane ngo wenda dukeke ko ari yo yabaye intandaro yo kumwica”.
Gasana Eliab akaba afite imyaka 56 y’amavuko mu gihe nyakwigendera umugore we Yandereye Dathive, we yari afite imyaka 52, bakaba bari bamaze imyaka irenga 20 babana nk’umugabo n’umugore nubwo nta mwana babyaranye.
Kuri ubu Gasana ukekwaho kwica umugore we akaba yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gitwe ngo ukorerwe isuzuma.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.