Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

July 26, 2026

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda
  • Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo
  • MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye
  • RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo
  • APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse
  • Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango
  • Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro
  • BURERA: Ikibazo cy’Amazi Gikomeje kuba Ingorabahizi
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Abadivandiste b’umunsi wa Karindwi barahiriye kutazaba ibigwari muri gahunda za Leta y’u Rwanda
Iyobokamana

BURERA: Abadivandiste b’umunsi wa Karindwi barahiriye kutazaba ibigwari muri gahunda za Leta y’u Rwanda

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 26, 2026Updated:April 26, 2026261 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abakirisito bo mu itorero rw’abadivandisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda barahiriye kutazaba ibigwari muri gahunda za Leta zirimo n’umuganda kabone nubwo ukorwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi (Isabato ya nyuma y’ukwezi).

Ibi babitangarije Karibumedia.rw kuri iki cyumweru, tariki ya 26/04/2026 ubwo abarisito b’Intara ya Bukamba mu karere ka Burera babyukiye mu muganda wo gusibura imiyoboro y’amazi no gutunganya ibinogo byo mu muhanda mu Centre ya Kanyirarebe iherereye mu kagari ka Nyangwe mu murenge wa gahunga.

Nsengiyumva Ernest na Ahishakiye Innocent ni bamwe mu baturage baganiriye na Karibunedia.rw bavuga ku mpamvu badakora umuganda ku isabato n’icyo bagaya kuri bagenzi babo batitabira umuganda ku munsi wo ku cyumweru kandi barahawe uburenganzira bwo gusenga ku munsi wabo.

Nsengiyimva Ernest yagize ati” Icyatumye nkora umuganda ku cyumweru ni ukubera imyemerere yanjye kuko ndi umudivantisiti w’umunsi wa Karindwi. Umunsi wo gusenga wacu ni ku isabato ni ukuvuga kuwa gatandatu kandi nibwo tujya gusenga. Kubera imyemerere yacu rero, ntabwo twakora umuganda kuri uwo munsi ahubwo tuwukora ku cyumweru mu rwego two gufatanya na Leta duhuza imbaraga zacu kugira ngo twiyubakire igihugu.”

Yakomeje agira ati” Nk’uko inyandiko zibivuga, zitubwira yuko abayobozi batuyobora bashyizweho n’Imana, bityo rero ibyo batubwira tugomba kubikurikiza, ngaya abantu bataje muri uyu muganda ahubwo bakumva ko ibya ngombwa byose bigenga umuturage wo mu Rwanda ko ari ukubahiriza gahunda za Leta.”

Ahishakiye Innocent we yagize ati ” Kudakora umuganda kuwa gatandatu(Ku isabato) ni ukubera imyemerere yacu nk’uko Leta y’u Rwanda yabitwemereye, uyu munsi niwo abadivandisiti dukoraho umuganda kuko tutagomba kuba ibigande mu gihugu. Bityo, nakubwira ko tubikora tubikunze nubwo atari twese kuko hari abakunda imirimo yabo. Bene abo, twabagaya kuko baba basuzuguye ubutegetsi kandi nabwo butangwa n’Imana kandi iyo ubwubashye, uba wubashye n’Imana.”

Nzabandora Léonidas ni umukuru w’umudugudu wa Murambi mu kagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga. Yabwiye Karibumedia.rw uburyo bitabiriye uyu muganda.

Yagize ati” Ku isabato tuba twaruhitse kuko niyo myemerere yacu nk’abadivandisiti b’umunsi wa Karindwi ariyo mpamvu ku muganda wa nyuma w’ukwezi tudakora umuganda ahubwo tukawukora ku cyumweru(Umunsi ukurikiyeho).Kugira ngo dufatanye na Leta, tugomba gukora umuganda kandi twishimiye ko witabiriwe nubwo hari abataje ariko nk’uko mubibona turi benshi kandi twigabanijemo amatsinda kuko hari abandi bagiye kuwukorera mu kagari ka Rurembo mu murenge wa Rugarama.”

Nzabandora yakomeje avuga ko uyu muganda watangiwemo n’ubundi butumwa bushingiye ku gikorwa cyo kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Yagize ati: “Ikindi cyatubereye cyiza muri uyu muganda nuko twahamagariye abakirisito kuzitabira igikorwa kidasanzwe cyateguwe n’itorero rw’abadivandisiti b’umunsi wa Karindwi bo mu ntara ya Bukamba cyo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, giteganijwe kuya 09/05/2026.”

Umushumba mu itorero rw’abadivandisiti mu ntara ya Bukamba Pasitoro NIZEYIMANA Gadi, yagize ati: “Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi was Karindwi tugira gahunda kandi dusabwa kubahiriza gahunda za Leta, bityo muri urwo rwego uyu munsi natwe ni ngombwa ko twitabira igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kuko abandi bawukoze ejo.” Akomeza agira ati: “Nk’uko twasabye ubuyobozi bw’imirenge ya Gahunga na Rugarama, aho abizera b’intara bakomoka, Abizera bagera kuri 200 bo mu murenge wa Gahunga bawukoreye Kanyirarebe, naho abizera bo mu murenge wa Rugarama bagera kuri 70 bawukoreye ku isoko ry’amatungo rya Rugarama.”

Igikorwa cyo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko giteganijwe kuya 09/05/2026 biteganijwe ko kizitabirwa n’amatorero 9 ariyo: Kanzenze; Gahunga; Kamatanda, Kangoma; Musanzu; Maya; Basumba; Nyabihu na Rukore yose yo mu ntara ya Bukamba.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,725 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,512 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025989 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026977 Views

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 26, 20260

Ubwo Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu, mu Rwanda bakomeje guhangayikishwa…

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026

RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo

July 21, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

July 26, 2026

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.