Ni urubanza rwari rwaburanishijwe kuwa 12/12/2025 rukaburanishirizwa aho icyaha cyakorewe muri Centre ya Kanyirarebe iherereye mu kagari ka Nyangwe, umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera, bityo rukaba rwasomwe batatu muri bo bagahamwa n’icyaha, undi umwe akagirwa umwere ariwe Habyarimana Claude.
Batatu mu bahamwe n’icyaha harimo umusirikari Pte Hangimana Theoneste na mugenzi we Pte Hirwa Augustin ndetse n’umusivili umwe Ntabareshya Janvier mu gihe undi musivili bareganwaga nabo witwa Habyarimana Claude yagizwe umwere.
Nku’uko mwabyisomeye mu nkuru yabanjiruije iyi ngiyi nuko aba bagabo bose baregwaga ubujura bwiitwaje intwaro (Icyasha).
Aba bagabo bose bakaba barashinjwaga icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 170 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti “Umuntu wese wiba akoresheje intwaro, aba akoze icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
Igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) iyo:
1 º kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1);
2 º intwaro yitwajwe yakoreshejwe;
3 º kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo cyangwa mu nzu ikorerwamo. Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano gifatwa mu rubanza rumwe n’urw’icyaha cyakozwe ruburanishwa.»
Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.
Gusa uko iri itegeko n’iyi ngingo ribiteganya siko byakozwe kuko mu busesenguzi bw’urukiko kandi hashingiwe ku itegeko nomero 059/2023 ryo kuwa 04/12/2023 rihindura itegeko nomero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusanage nk’uko ryahinduwe mu ngingo yaryo ya 2 n’iya 3 zigira ziti:
Ingingo ya 2 igira iti “Igabanya ry’igihano mu gihe hari impamvu nyoroshyacyaha zemezwa n’umucamanza aho ingingo ya 60 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ihinduwe ku buryo bukurikira: « Iyo umucamanza yemeje impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya igihano ku buryo bukurikira:
(a) igifungo cya burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’igihano cy’igifungo cy’imyaka 15;
(b) igifungo kimara igihe kizwi kiva ku mezi 6 kuzamura gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi ya kimwe cya kabiri cy’igihano gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe;
(c) igihano cy’igifungo kiri munsi y’amezi 6 gishobora gusubikwa;
(d) igihano cy’ihazabu gishobora kugabanywa kugeza kuri kimwe cya kane cy’igihano cy’ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe;
(e) igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gishobora gusubikwa. »
Ingingo ya 3: Igihe habaho isubikagihano.Ingingo ya 3: Igihe habaho isubikagihano, ingingo ya 64 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira:
(1) « Iyo uwakatiwe nta kindi gihano cy’igifungo kirenga amezi 6 yahanishijwe mbere, urukiko rukoresheje icyemezo gisobanura impamvu, rushobora gutegeka gusubika irangiza ry’igihano cyose cyangwa igice cy’igihano cy’iremezo cyangwa cy’ingereka, iyo igihano cy’iremezo cy’igifungo umuntu yakatiwe kitarenze imyaka 5.
(2) Icyemezo cy’urukiko gitegeka isubika ry‘igihano – (a) kigaragaza impamvu zashingiweho; (b) kigaragaza igihe isubikagihano ry’igihano cy’igifungo cyangwa isubika ry’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ritangirira n’igihe rirangirira; (c) gishobora gutegeka isubika ry’igihano cy’igifungo cyose cyangwa igice cyacyo, iry’ihazabu yose cyangwa igice cyayo; (d) gishobora gutegeka isubika ry’igihano cy’iremezo cyangwa iry’igihano cy’ingereka.”
Na none mu ingingo ya 64 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange twavuze haruguru havugwamo uburyo ibihano bisuboikwa.
Igira iti “Isubikagihano ni icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu (5). Isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha. Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe n’urw’icyaha ruburanisha. Gishobora gutegeka isubika ry’igifungo cyose cyangwa igice cyacyo. Igihano cy’ihazabu n’icy’imirimo y’inyungu rusange ntibishobora gusubikwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, aho urubanza rwabeye, Bwana Butoyi Louis yashimye iyi mikorere kuko ngo itanga ubutabera ndetse n’isomo ku baturage. Yagize ati”Kuburanishiza mu baturage aho icyaha cyabereye nibwo butabera kuko bushingira ku kuri aho abaregwa babazwa ibyo bakoze mu maso y’abaturage noneho by’akarusho n’abasirikare bagaragara imbere y’abaturage bambaye amapingu ndetse bashinjanya n’abasivili kuko icyaha ari gatozi. Ni igikorwa cyiza kigaragaza imiyoborere myiza n’igihugu kigendera ku mategeko kuko ibi bitanga n’isomo ku baturage.”
”Ni muri urwo rwego, urukiko rwa gisirikare rufite icyicaro i Nyamirambo rusomera uru rubanza nomero 00584/2025/CM/NYMB, rwakataiye abasirikare babiri , Pte Hirwa Augustin na mugenzi we Pte Hangimana Theonreste babarizwa muri Bataillon ya 77 n’umusivili umwe Ntabareshya Janvier, igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu (5ans) isubitsemo ibiri n’igice mu gihe cy’imyaka itatu kandi bagatanga ihazabu ya miliyoni imwe kuri buri muntu no gufatanya kwishyura ibihumbi Magana abiri na bitanu (205.000 frw) ajyanye n’ibyo bibye Umutoniwase Julienne na Manishimwe kuko bahamwa n’icyaha.
Yanditswe na SETORA Janvier.

