Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Base; Akarere ka Rulindo bavuga ko babangamiwe cyane n’ababiba ihene; Intama; Inkoko n’andi matungo magufi kandi bakanapfumurirwa amazu.
Abaturage bavuga ko ubwo bujura bukomeje kwiyongera ariko ko mu bihe byashize byari byaragabanutse. Umwe muri abo baturage ati: “Hari igihe nanone twigeze kwibwa ariko hashyirwaho ingamba abajura bafatwa ku bwinshi barafungwa biroroha, ubu rero muri aya mezi asatira gusoza umwaka wa 2025 abajura bongeye kuzamura umutwe kugeza ubwo dupfumurirwaho amazu.”
Kwibwa gutya bibadindiriza imishinga yakabazamuriye imibereho.
Umuturage akomeza agira ati: “Uburemere bwo kubyuka ugasanga bagutwaye itungo baguhaga amafaranga agufasha kwiteza imbere, kongera kugera kuri icyo gishoro se byakorohera? Abajura badindiza imishinga tuba twarateguye, nk’umuntu ukwibye ihene wari bugurishe ibihumbi 100; wari wateganyirije kwishyurira umunyeshuri, bituma ugurisha imyaka kugira ngo ajye ku ishuri. Ibindi wateketezaga gukora ukiteza imbere birahagarara.” Akomeza agira ati: “Icyifuzo cyacu ni uko hakazwa ingamba zo guhangana n’abajura batujujubya.”
Iki ikibazo cy’ubujura kinagaragazwa n’urwego rw’itangazamakuru nk’ikibazo kibangamiye abaturage cyane nk’uko byagaragajwe mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru tariki ya 28/11/2025. Guverineri w’intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yagize ati: “Muri iy’iminsi twitegura iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 haragaragara ubujura bw’amatungo ku bwinshi no gutobobora amazu ahagiye hibwa inka ndetse n’andi matungo magufi, bityo hakwiye gufatwa ingamba ubwo bujura bugahagarara kuko ni bimwe mu biteje umutekano muke.”
Yakomeje agire ati: “Kugeza ubu ubu bujura muri tumwe mu turere n’imirenge hari kugaragara ubujura bukabije cyane cyane ubw’amatungo magufi kandi abakora ubwo bujura ntibarindira kubaga ayamatungo, ahubwo barayatwara bakayagurisha mu masoko. Urugero ni aho hari abajura bafatirwa mu mirenge itandukanye y’intara y’amajyaruguru bibye amatungo magufi bayakuye muyindi mirenge bahana imbibi.”
Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kumva ko bafite uruhare rukomeye mu guhangana n’iki ikibazo. Ati: “Amakuru y’ibanze ku bakora ubujura aba afitwe n’abaturage, abiba baba mu Midugudu. Buri wese ahagurutse, amarondo agakora, uwinjiye mu Mudugudu akanzurwa akamenyekana n’ikimugenza; Ubuze itungo yatabaza agatabarwa; Ukekwa agatangirwa amakuru, iki kibazo twagihashya kikarangira.”
Bamwe mu batuye mu murenge wa Base bavuga ko gukumira ubujura bisaba ubufatanye bwabo n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano kuko bukomeje kubabera inziyizi mu kwiteza imbere.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

