Itangazo rya Polisi y’Igihugu ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025, rivuga ko mu bashyizwe mu kiruhuko barimo ACP Sam Rumanzi wabaye mu buyobozi bwa Polisi y’Igihugu bukuru burimo kuba Umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano/ DASSO ku rwego rw’Igihugu.
Yabaye kandi Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burasirazuba n’iy’Amajyaruguru ndetse ayobora Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.
Undi mu komiseri washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni ACP Francis Muheto, wayoboye Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba Ofisiye bakuru 9, ba Ofisiye bato 12 ndetse n’Abapolisi bato 38.
Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga kandi ko hari abapolisi 13 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na babiri basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.
Yanditswe na SETORA Janvier.

