Bruce Melodie n’Umunya-Tanzania Diamond Platnumz, bagiye guhurira mu ndirimbo n’Umunya-Nigeria Brown Joel uri mu bahanzi bagezweho iwabo, ndetse imirimo myinshi yo kuyitunga yamaze gusozwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bruce Melodie yabajijwe impamvu iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi muri Nyakanga 2025, itarajya hanze, ati “Ni umushinga uhuriyemo n’abantu benshi, ugomba gutwara igihe kuko buri wese aba agomba gutanga ibitekerezo byayo. Kuyishyira hanze biterwa n’imyiteguro y’impande zose. Abahanzi batatu baba bafite ibihe bitandukanye byo gushyira hanze indirimbo, bakaba banafite indi mishinga itandukanye.”
Yakomeje ati “Nk’amashusho twari twafashe mbere na Brown Joel twaje kuyasubiramo kuko nabonaga hari ukuntu bitagenda neza, nawe aza kubimbwira […] icyo gihe uba ubonye ko ikintu wabonye ari cyo iyo na nyir’ubwite acyivugiye. Twarongeye dufata amashusho, gutegura ntabwo byagenze nk’uko nabiteganyaga ni nayo mpamvu ntigeze mpamya ngo indirimbo izasohokera igihe iki cyangwa iki, ni uko nari mbizi.”
“Kugira [ibitekerezo bya] buri ruhande [bituma] indirimbo ijya hanze ari ikintu twishimiye. Ikindi cya kabiri hari ukuntu Diamond yagiye mu Bwongereza bisa nk’aho bitunguranye, bituma anahindura gahunda ariko nanjye byahise bimpa umwanya wo gukora ku mushinga uko mbishaka.”
Bruce Melodie avuga ko kugira ngo Brown Joel ajye muri iyi ndirimbo byaturutse kuri Patoranking.
Ati “Brown Joel ni Patoranking wampuje na we. Nari nagiye kureba Patoranking ampuza na we, nari nsanzwe muzi ni umuhanzi mwiza. Twarasangiye mbona turi guhuza. Yasanze ndi gukora iriya ndirimbo, nayitangiriye muri studio ya Patoranking. Nayitangiye bisanzwe kuko ntajya muri studio ngo mviremo aho, ashaka kumenya kuko atari anzi ariko njye muzi.”
“Nari ntaranashyiramo amagambo, mbona aje kumfasha bitangira gutyo musabye kujyamo biramurenga arishima. Umunsi twamenyaniyeho nibwo yagiye mu ndirimbo.”
Agaragaza kandi ko igitekerezo cyo kujya mu ndirimbo kwa Diamond Platnumz cyari gisanzwe gihari, ariko ibihe bikagenda bigorana.
Ati “Igitekerezo cyo kujya mu ndirimbo kwa Diamond cyari gisanzwe gihari, twari twarabivuganyeho gato ikibazo ari umwanya. Nageze aho mwoherereza indirimbo. Inshuro nyinshi iyo umuhanzi akurusha imibare myinshi y’abamukurikira, ni wowe umwirukaho. Narayimwoherereje arayikunda binyuze muri ‘manager’ dusanzwe tuvugana.”
Uyu muhanzi yakomeje ati “Ntabwo nigeze nshaka Diamond ngo mubure, ntabwo ari igisebo. Ni nk’uko nanjye hari abanshaka bakambura.”
Akomeza agaragaza ko atazi umubare w’amafaranga amaze kuyishorwamo kuko iyo ari gukora indirimbo atayibarira, ariko na none akemeza ko iri muri eshatu za mbere zamutwaye akayabo.
Yagaragaje ko izina ry’indirimbo abantu babonye rivugwa ku mbuga nkoranyambaga, atari ryo yahawe kuko itari yabonerwa izina kugeza ubu.
Ati “Urukundo mfitiye umuziki iyo nshyizemo amafaranga ntabwo nyabara. Nyafata nk’ayo ndiye. Gusa uyu mushinga wa Diamond uri mu ndirimbo zantwaye amafaranga menshi, [iri muri] eshatu za mbere, gusa siyo iza mbere.”
“Izina abantu bamenye rya ‘Pom Pom’ ryitiriwe indirimbo kuko riri mu magambo ayigize, ariko isaha n’isaha akenshi izina riba rishobora guhinduka iyo umushinga utarajya hanze.”
Indirimbo ya Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Brown Joel yakozwe mu buryo bw’amashusho. Amakuru ahari ahamya ko amajwi yakozwe na C-Tea Beat, uri mu ba-Producers bafite izina rikomeye muri Afurika, mu gihe amashusho yakozwe n’Umunya-Uganda, Sacha Vybz.

