Ku itariki ya 2 Ukuboza 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka yafashe umugabo witwa NDAGIJIMANA FÉLICIEN w’imyaka 45, amaze kwiba moto Tvs 125 ifite Plaque RE 990 T y’uwitwa NSENGIYUMVA Severien. Yacunze uyu mumotari aparitse moto kuri Alimentation iherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gako agiye kugura icyo kurya nibwo uyu mujura yahise ayisunika arayitwara, umumotari asohotse arayibura, ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro.
Nsengiyumva yahise atabaza inzego z’umutekano, hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo moto, uyu mujura yabonye inzego z’umutekano ari gusunika moto mu muhanda ayikubita hasi ariruka nibwo bamwirutseho baramufata, akimara gufatwa yemeye ko moto yari ayibye.
Moto yasubijwe ny’irayo, naho uwari uyibye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yatangaje ko Polisi yahagurukiye abajura biba ibinyabiziga cyane cyane moto zibwa abamotari, anakangurira abamotari kujya baparika ahantu hagaragara kandi hafite umutekano kuko hari ubwo usanga umumotari aparika moto aho abonye akigira mu zindi gahunda bityo bigaha icyuho umujura ushaka kuyiba.
CIP GAHONZIRE yasabye abamotari kujya bakorana n’inzego z’umutekano mu gutahura abanyabyaha cyane cyane abajura, abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibikorwa bihungubanya umutekano n’ituze by’abaturage, abamotari kandi barasabwa kujya bitondera bamwe mubo batwara kuko hari igihe usanga bamwe baba ari abajura cyangwa inkozi z’ibibi, ugize amakenga wahamagara Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zikabikurikirana.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

