Abanyamuryango b’ihuriro ‘Hostages and Missing Families Forum’ babyukiye mu myigaragambyo isaba ubutegetsi bwa Israel gushyira imbaraga mu biganiro bigamije gusaba umutwe witwaje intwaro wa Hamas kurekura abantu babo yagize imbohe.
Tariki ya 7 Ukwakira 2023, Hamas yagabye igitero gikomeye mu majyepfo ya Israel. Icyo gihe yishe abarenga 1100, igira imbohe abandi 251. Mu bo yagize imbohe, harimo 50 igifite, bikekwa ko 20 gusa ari bo bakiri bazima.
Abagize iri huriro biganjemo abafite ababo bagizwe imbohe na Hamas n’ababuriye ababo mu gitero cyo mu 2023. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2025, bafunze imihanda minini mu mijyi ikomeye ya Israel nka Tel Aviv mu rwego rwo kugaragaza agahinda kabo.
Gusa Polisi ya Israel mu mwanya ushize yatangaje ko yamaze gufungura iyi mihanda, igira iti “Kuva mu masaha y’igitondo, imihanda yo mu bice byinshi yari yafunzwe ariko abapolisi abapolisi bari gukorera ku mihanda minini bayifunguye mu gihe gito.”
Aba baturage bavuga ko Guverinoma iyobowe na Benjamin Netanyahu ishyize imbere kugaba ibitero mu ntara ya Gaza, aho gushyira imbaraga mu biganiro by’amahoro byatuma Hamas irekura imbohe zose igifite.
Einav Zangauker watwariwe umwana witwa Matan Zangauker, yatangaje ko intambara Netanyahu arwana mu ntara ya Gaza nta ntego yumvikana ifite, kuko itigeze ituma Hamas irekura imbohe ifite.
Ati “Uyu munsi biragaragara ko Netanyahu atinya ikintu kimwe; igitutu cy’abaturage. Mu mwaka ushize twagombaga kuba twarahagaritse iyi ntambara, tugacyura imbohe zose n’abasirikare. Twari kuba twarabatabaye ariko Minisitiri w’Intebe yahisemo gutamba abasivili ku bw’inyungu z’ubutegetsi bwe.”
Dalia Cusnir yasobanuye ko abavandimwe babiri b’umugabo we, Iair na Eitan Horn bafatiwe na Hamas mu gace ka Kibbutz Nir Oz, Iair arekurwa muri Gashyantare 2025 hashingiwe ku biganiro byayobowe n’abahuza.
Yatangaje ko Netanyahu azi uko yabigenje kugira ngo Iair n’abandi barekurwe, ati “Ni we Minisitiri w’Intebe wagaruye imbohe zikiri nzima, umwe muri bo ni umuvandimwe w’umugabo wanjye, Iair. Ubu akwiye gukora igikwiye.”
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 25 Kanama yavuze ko afite icyizere ko Hamas izarekura imbohe zose igifite mu byumweru bibiri cyangwa bitatu.
Ruby Chen watwariwe umuhungu witwa Itay Chen, yashingiye ku ijambo rya Trump, agira ati “Turasenga ngo ibi bizabe ukuri, unashyire iki gihe ntarengwa imbere ya Minisitiri w’Intebe kugira ngo ibi birangire.”
Ingabo za Israel zikomeje kugaba ibitero muri Gaza, zigamije gusenya Hamas no kuyishyiraho igitutu kugira ngo irekura imbohe isigaranye. Ku wa 25 Kanama zarashe ku bitaro bya Nasser, zica abantu 20 barimo abanyamakuru batanu.

