Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa BRICS, kuri uyu wa 10 Mutarama 2025 zatangiye imyitozo ya gisirikare ikaze mu mazi ya Afurika y’Epfo.
Iyi myitozo yitabiriwe n’ibihugu byari bisanzwe muri BRICS birimo Afurika y’Epfo, u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi bitandatu byiyongereye muri uyu muryango birimo Iran.
Ibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bimwe mu bihugu bigize uyu muryango nk’u Burusiya, Iran n’u Bushinwa.
K’u Burusiya, uyu mwuka mubi watutumbye ubwo ingabo za Amerika zafataga ubwato bunini butwara ibikomoka kuri peteroli bwari butwawe n’Abarusiya, buzwi nka Bella 1, zisobanura ko ari ubwa Leta ya Venezuela.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko BRICS ari umuryango w’ibihugu bifite politiki yo kurwanya igihugu cye, abiteguza ko azongera umusoro ku bicuruzwa bibiturukamo.
Umuvugizi w’Ingabo za BRICS ziri muri iyi myitozo, Lt Col Mpho Mathebula, yatangaje ko ntaho ibi bikorwa bihuriye na gahunda yo kurwanya Amerika, kandi ko atari ibya politiki.

