
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi abantu 17, barimo abaremye itsinda ry’aba_ Gang ndetse na ‘Wrong Turn’ bakurikiranyweho uruhare mu kwica abantu babiri.
Tariki 12 Nyakanga 2026, ni bwo abaturage batabaje inzego z’Ibanze n’iz’Umutekano bavuga ko hari abagabo babiri bishwe n’itsinda ry’ibihazi bikora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, biyise amazina arimo ‘Jenerali’; Wrong turn n’aba ‘Gang’.
Iryo tsinda ryagiye ahitwa ku Marembo mu Murenge wa Murambi rifata abaturage babiri ribashorera ribakubita, baza kuboneka mu murenge wa Cyinzuzi bapfuye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakungi yatangaje ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage bahise batangira gushakisha abo bagizi ba nabi.
Ati: “Ku ikubitiro habanje gukekwa abantu 8 ariko byaje kugaragara ko hari abaturage bamenye amakuru ntibatabara, bakurikiranyweho icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.”

Yavuze ko abamaze gufatwa bose hamwe ari 17, bafungiye kuri sitasiyo ebyiri: Iya Murambi n’iya Bushoki.
CIP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yageze ahabereye ubu bugizi bwa nabi aganiriza abaturage. Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Karibumedia
