
Brigade ya 507 y’ Ingabo z’u Rwanda, zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye. Ni amahugurwa yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka, yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi; Ubuhanga n’ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z’Ingabo z’u Rwanda.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga wari uhagarariye umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.
Gen. Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa kubera ubwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri iyi myitozo. Yabashishikarije gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no guharanira kuba indashyikirwa mu gihe bazaba basohoza inshingano zabo.

Yibukije abarangije amahugurwa ubutumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, ahora ageza ku basirikare, agaragaza ko amahugurwa ya gisirikare ategura umusirikare kwihanganira ibihe bikomeye no gukora inshingano zisaba imbaraga z’umubiri; Iz’umutima n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru.
Yakomeje ashimangira ko umusirikare agomba guhora aharanira kugera ku musaruro ushimishije akuzuza neza inshingano yahawe binyuze ku myitwarire irangwa n’ikinyabupfura, guhanga udushya no gukoresha neza ibikoresho bihari.
Umugaba mukuru w’ingabo yashimiye kandi ubuyobozi bw’ikigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro, by’umwihariko abarimu batoza abasirikare, ku bwitange bwabo budahwema mu guteza imbere ubumenyi; Ubuhanga n’ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda. Yagaragaje ko uwo muhate ukomeje gutanga abayobozi n’abasirikare bashoboye, biteguye neza gukorera Ingabo z’u Rwanda n’Igihugu muri rusange.
Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru.
Bahabwa amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru.

Muri aya mahugurwa abasirikare b’u Rwanda bahuguwe ku mayeri yo kwivuna umwanzi.
Ni amahugurwa yabareye mu kigo cy’amahugurwa cya gisirikare giherereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo


Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure
