Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku murenge wa Kinigi rwerekeza ku rwibutso rwa Kinigi, hagakurikiraho umunota umwe wo kwibuka, kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kinigi, rushyinguyemo imibiri isaga 166 y’abatutsi bishwe mu 1994 mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bazira uko baremwe.
Mu ijambo ry’ikaze rwavuzwe n’uhagarariye Singita Hotel, NGONI MTIZWA yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa bajyana mu mihigo no kubashimira uburyo batinubira gusura no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati: “SINGITA ntabwo ireba ibidhkikije no kwita ku bucuruzi(Business), akazi gusa ahubwo tugomba no kubana namwe, tubumva kandi tugafasha abaturiye Singita Hotel kuko twita no ku b’ubumuntu. Nka Singita, duha agaciro kwibuka nk’uko twabikoze uyu munsi. Kuba hafi abarokotse si igikorwa kirangira ahubwo ni igikorwa cya buri munsi mu cyizere cy’ejo hazaza. Bityo, tugomba gushyira imbere ubumwe n’ikiremwamuntu, turwanya kwibagirwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, noneho uyu munsi twibuka tukavuga tuti ‘Jenoside ntikongere kubaho ukundi.'”
Mu kiganiro cy’amateka yaranze ubutegetsi bubi cyatanzwe na Me Pasitoro Rutikanga Gabriel, akaba n’Umurinzi w’Igihango, yagaye Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda cyane ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye umushinga wa Leta mbi zabayeho zishyigikiwe n’abakoloni kuko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda basangiraga akabisi n’agahiye ariko aho abazungu bagereye mu Rwanda, babaciyemo ibice, bazana amoko yandikwa mu ndangamuntu, bityo ivangura ritangira rityo na za Leta mbi ziriha intebe kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu 1994, hakicwa abatutsi basaga miliyoni mu minsi ijana gusa.”
Me Rutikanga yakomeje avuga ko kwibagirwa ari bibi cyane kandi ko nk’abanyarwanda tugomba kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahubwo tukamenya ko Jenoside yakorewe abatutsi atari impanuka ahubwo ko yateguwe n’ingengabitekerezo yabibwe n’ubuyobozi bubi kuko umututsi yaguzwe nk’uko abahigi bafite imbwa bahiga urukwavu.”
Me Rutikanga yasoje avuga ko inkotanyi ari ubuzima aho yagize ati:” Inkotanyi ni ubuzima kuko iyo zitaboneka, nta buzima buba buriho, ari nayo mpamvu nsaba buri wese kuvugisha ukuri ku byo azi, bityo akabibwira n’abana be kuko nirwo ruhare rukenewe mu kwiyubakira igihugu cyane cyane urubyiruko rushingira ku butwari bw’inkotanyi, rukamenya amateka ndetse runyomoza ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga.”
Mu buhamya bwatanzwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Madame Nzamukosha Olive, yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo kugeza igihe yarokowe n’ingabo zari iza RPA ashimira cyane ubutwari bwazo, ineza n’urukundo byaziranze.
Yagize ati” Kuva inkotanyi zigitera ku itariki 01/10/1990 kuza kuya 06/10/1990, abatutsi batangiye gutotezwa hano mu Kinigi no kunyagwa ibyabo, byose bigakorwa n’ibitero by’abahutu b’intagondwa. Kuya 27/01/1991 abenshi mu batutsi nibwo batangiye kwicwa mu gihe kuwa 24/02/1993, inkotanyi zadusanze mu rusengero mu Kinigi noneho zitujyana mu cyari Komini Butaro. Aha, navuga ko izo nkotanyi zatubyaye kuko twavuye na Butaro tujya Ngarama na Kabarore aho inkotanyi zari zarafashe. Aho ninaho twarokokeye n’abana twari duhetse, ubu ni abagabo n’abagore. Imana ni se wa Yezu n’inkotanyi kuko uko twari 26 nizozaraturokoye zokabyara.”
Nzamukosha yakomeje ashimira izari ingabo za RPA zabohoye igihugu zikarokora abahigwaga anashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yagize ati: “Nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, turashima cyane ingabo zari iza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu zikatwunamuraho abo bicanyi. Ikindi ni ugushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ubu ndiho kandi nariyubatse.”
Visi Prezida wa IBUKA mu karere ka Musanze Karemanzira Fidèle yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yoretse imbaga kubera ubugome yakoranwe, bityo kubibuka akaba ari inshingano ya buri munyarwanda aho yagize ati” Kwibuka ni inshingano ya buri munyarwanda kuko bituma duha agaciro abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa bazira uko bavutse.”
Karemanzira yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yarateguwe uko byigeze no kuvuga na Perezida Grégoire Kayibanda aho yagize ati:” Ababaga hano mu Kinigi no bahuye n’akaga cyane kuko bo batangiye kwicwa mu 1991 kuko hapfuye abagera ku 166 ari nayo mpamvu duhora dusaba ko ku nkengero za Pariki y’ibirunga hakubakwa Monima(Monument) kubera hari benshi bahiciwe bahunga ngo bajye mu cyahoze ari Zaïre.”
Karemanzira yasoje avuga ko kwibuka uyu munsi ku baturage bo mu kagari ka Ruhengeri ari igikorwa cyiza kuko ngo abishwe bagiye batarwaye ari nayo mpamvu tugomba kubunamira, tubasubiza agaciro bambuwe ariko kandi twamagana abahakana Jenoside yakorewe abatutsi n’abayipfobya.
Yagize at: “Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni ugutoneka abayirokotse ahubwo kwibuka biduha umukoro wo kubarwanya, hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.Ahubwo uyu, ukatubera n’umwanya wo gushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye igihugu zigahagarika na Jenoside yakorerwaga abatutsi. Aha twashimira cyane abaturage n’abafatanyabikorwa bo mu kagari ka Ruhengeri, uburyo batera inkunga abarokotse kuko bibakomeza ndetse bikababera n’uburyo bwo kwiyubaka mu rugendo rw’ubudaheranwa.”
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi yari umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ishoramari n’amakoperative, Musabyimana Samuel wihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bazira uko bavutse.
Musabyimana yashimiye kandi Singita Hotel yateguye iki gikorwa cyiza cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yabakorewe, bishwe bazira uko bavutse.
Yagize ati: “Turashimira Singita Hotel uburyo buri mwaka mutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi uyu ukatubera n’umwanya wo gukura amasomo mu mateka y’ubuyobozi bubi kuko iyo bitaba iby’ubuyobozi bubi Jenoside yakorewe abatutsi ntiyari kuba.Niyo mpamvu dushimira ubuyobozi bwiza dufite kuko nibwo nkingi ya byose ari nayo mpamvu, ubu dufite icyizere ko ibyabaye bitazongera ukundi.”
Muri iki gikorwa kandi Singita Hotel yateye inkunga bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kwiyubaka barimo umuryango wa Nyirabadasumbwa Goretti wo mu murenge wa Nyange n’uwa Niyibimenya Félicitée wo mu murenge wa Kinigi bubakiwe inzu zo guturamo zirimo ibikoresho nkenerwa byose, zifite kandi ibikoni n’ubwiherero bigezweho ndetse bagahabwa n’ibyo kurya, byose bifite agaciro ka Miliyoni makumyabiri n’eshatu(23.000.000 frw) mu gihe umuryango wa Sekaneza Jean Pierre utuye mu murenge wa Kinigi na Nyirarukundo Alliance yombi yahawe inka zombi zifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri(1.200.000 frw), bityo ibyakozwe byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni mirongo itatu n’eshatu n’ibihumbi magana abiri(33.200.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda.





Yanditswe na SETORA Janvier

