Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
  • MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RULINDO: Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, Abaturage bibukijwe kudateshuka ku Nshingano za Kibyeyi
Uburezi

RULINDO: Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, Abaturage bibukijwe kudateshuka ku Nshingano za Kibyeyi

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJune 27, 202683 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Base bwihanangirije ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo, bakarangwa n’ingeso zo guhohotera abana, babasaba kubarinda ibiyobyabwenge ndetse akenshi ugasanga biterwa n’amakimbirane baba bafite mu miryango ikomokamo abana babo.

Babigarutseho kuri uyu wa 26 Kamena 2026, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika,
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: ”Ndera neza nkure Nemye.”

Ibi birori byabereye mu Murenge wa Base; Akagari ka Cyohoha mu mudugudu wa Mushongi, ku kigo cy’amashuri cya Gs Mushongi. Byitabiriwe n’abanyeshuri barererwa muri iki kigo, aho basangizwaga ubutumwa bugendanye no kubahiriza uburenganzira bw’abana.

Ababyeyi basabwe kumenya kurera neza ariko kandi bakazirikana ko guhana umwana bikorwa nk’Umubyeyi ariko ntibakabahane bihanikiriye, basabwa kujyana abana mu mashuri; Kubagaburira neza ntibarangwe n’imirire mibi ndetse no kwita ku mwana wese nk’uwawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Bwana Uwiringiye Placide wari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka Rulindo yavuze ko abana biga mu murenge wa Base ayoboye bagera ku kigero cya 99%, gusa ko ababyeyi basabwa kurushaho kumenya uburenganzira bw’abana bose ndetse n’abasigaye bakagarurwa mu mashuri bakiga.

Ibi birori byo kwizihiza umunsi nyafurika w’umwana w’umunyafurika waranzwe n’imikino itandukanye, harimo n’imivugo irimo ubutumwa bw’abana bugaruka ku butumwa bwerekana inshingano z’ababyeyi mu kurera abana neza, ku buryo bagomba gukura bemye.

Ubutumwa bwagarutse ku ihohoterwa mbamutima usanga ryiganjemo amagambo akomeretsa abana; Kwita ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga, kubigisha isuku no gukora ibyiza kugira ngo abana babone urugero rwiza kandi bigatuma bakura neza

Muri uyu mwaka wa 2026 hatangwa ubutumwa bwo kwigisha ababyeyi kugira indangagaciro z’abanyarwanda, hagamijwe kuragwa n’igihugu gifite abayobozi beza no gutanga amakuru yaho bigaragaye ko umwana yakorewe ihohoterwa.

Uhagarariye abafatanyabikorwa mu Karere ka Rulindo yagarutse ku butumwa bushimangira ku kwiziyiza uyu munsi ku nshuro ya 35, hagamijwe kubahiriza uburenganzira bw’ umwana wese ndetse ko ubw’ingenzi ari kwemererwa kubaho no gukura neza; Kwiga no kurindwa ihohoterwa nk’uko bishimangirwa n’umuryango wabibumbye ku rwego rwisi, hatibagiwe n’abana bafite ubumuga kuko bose bafite uburenganzira bungana.

Umuyobozi w’ Umurenge wa Base wari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka Rulindo, yasabye ababyeyi kwigisha abana umuco w’isuku; Kubigisha uburere bufite ireme; Kubarinda ibiyobyabwenge ndetse naho babonye umwana uvutswa uburenganzira bwe bagatanga amakuru.

Kuri uyu munsi abitabiriye ibirori by’abana basabwe kumenya ko umwana wese ari nk’undi, by’ umwihariko bakazirikana ko abana bafite ubumuga ari nk’abandi bose.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026

MUSANZE: Ku nshuro ya 8, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) yongeye gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bagera kuri 226

August 1, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,812 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,572 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,079 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026991 Views

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 15, 20260

Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi uteganijwe kuya 04/09/2026, Ikigo…

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.