
Mu kigo cy’amashuri ya RUNABA abana barindwi bari bivuganye abarimu Imana ikinga akaboko, ni inkuru yasakaye kuri uyu wa Kane tariki ya 25/06/2026 ko abarimu bahaswe inkoni “Imigiti.”
Ubuhamya bwumwe mubayobozi b’inzego z’ibanze:
Aho yagize ati: “Kubufatanye bwa RIB; Police n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Butaro, twatabajwe ni kigo cya G.S Runaba ko harabanyeshuri bigaragambije bagakubita abarimu.
Abanyeshuri ni aba bakurikira:
1.Ndayizeye Elissa(18ans);
2.Iradukunda Patrick (16ans);
3.Irabishoboye Elisa (16ans);
4.Izadufasha Gad(16ans);
5.Fitumukiza Adjey(16ans);
6.Irumva Jado Fis(17ans) na
7.Utuje manzi Kevin(15ans).

Naho Abarimu bakubinswe ni:
1.Nshimiyimana Michel (33ans);
2.Nkundineza jean Marie Vienny (45ans) na
3.Bucyayungura Jean Baptiste (35ans).”
Nyuma yo gufata abakoze urugomo ubuyobozi bw’umurenge na police twakoze inama n’abanyeshuri yo kubashishikariza kugira imyitwarire myiza iranga umunyeshuri, abanyeshuri batubwiye ko bagiye kwikosora.
Umwana akeneye urukundo igihe cyose naho ari hose
Karibumedia tumaze igihe tubagezaho inkuru zo mu burezi, aho abana bakoreshwa Imirimo ivunanye. Muri urwo rwego iyo dusuzumye ibiba kuri aba barimu usanga bifitanye isano n’ibyo twabatzngarizaga ku bana: umwana birakenewe ko agaragarizwa urukundo kuko ntibyumvikana ukuntu ufata umwana ukamushira mu gikoni kandi ababyeyi bamwohereje ku masomo, agahiramo; Ugufata umwana akajya gutashya inkwi, akicwa nazo ndetse hari n’inkuru twabahaye babujije umwana kurya.
Nyuma yicicikana ry’inkuru ko abarimu bagiye kwicwa n’imigiti, umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ibintu byose bigira imvano n’impamvu kuko umwana ava mu rugo agiye kwiga; Urukundo ahabwa n’umubyeyi iyo arubuze bimutera kwiheba, nibyo bivamo ko abana bava mu rugo batazi itabi yewe n’umubyeyi we atarinywa akagaruka mu rugo anywa urumogi.”
Abana babaye ibikuke hejuru yo kugirirwa nabi, umwana agenerwa byose bijyanye n’ifunguro ntabibone: Kumwiriza ubusa; Kubukoresha Imirimo ivunanye n’ibindi, ibi byose biramurenga agakora ibidakorwa.
Mu mugambi mubisha wa NDUMUJURA twababwiye ukuntu umuyobozi w’ikigo asaba amasuka nyamara ikigo kitihisha ubuhinzi ndetse n’ubusitani ari hafi ya ntabwo, Leta ifite UBUREZI mu nshingano zayo igomba gusuzuma ikavuguta umuti naho urubyiruko rurahangirikira. Umwana ni umutware, tumugaragarize urukundo. Ahabwe ibimugenerwa, mwarimu nawe atungwe n’umushahara we.
Karibumedia
