
Amakuru agera kuri Karibumedia, aremeza ko kuri ubu mu karere ka Musanze bari mu gikorwa cyo kugaruza ubutaka bwa Leta bwari bwarigaruriwe n’abaturage ku bw’uburiganya.

Karibumedia mu cyo twise: “Umugambi mubisha wa NDUMUJURA”. Ni inkuru tugikurikirana ariko amakuru y’ibanze dufite ni uko iki gikorwa kirimo gukorwa n’itsinda ryashyiriweho gukurikirana by’umwihariko iki kibazo mu karere ka Musanze.
Aya makuru yemeza kandi ko mu butaka bumaze kugaruzwa harimo ubwari bwarigaruriwe n’uwitwa Mariko, ubu butaka bungana na metero kare hafi ibihumbi bitatu “3,000m²”, buherereye mu kagari ka Mpenge. Bivugwa ko uyu mugabo yabwigaruriye mu bihe byo hambere, ubwo habaga igurana ry’ubutaka hagati ya EAR Diocèse ya Shyira yari yarahawe ubutaka bwa Leta ngo ibushyireho ishuri rya Sonrise n’Abasukuti.
Aya makuru akomeza avuga ko k’ubw’uburiganya, Mariko abifashijwemo n’Abasukuti yaje kwigarurira igipande kinini cy’ubutaka bwa Leta bwari bufatanye n’igipande cyaguraniwe Abasukuti.
Iri tsinda kandi ngo ryashoboye gutahura n’ubundi buriganya bwakorewe hafi yaho bita ku gacuri, aharebana n’aho bita muri Groupment (ikigo cya polisi). Ni ubutaka nabwo bunini (hafi 1/2 cya hegitari), kuri ubu bukaba bwari bwararangije kugurishwa n’uwabwigaruriye abugurisha koperative y’abasezerewe mu ngabo. Bubatsemo parking.
Andi makuru nayo yemeza ko hari n’ubundi butaka buherereye hirya no hino y’umusozi wa Nyamagumba bwaba bwarigaruriwe n’abantu banyuranye, iri tsinda rikaba rikomeje gukurikirana iki kibazo kimwe n’ibindi bitari bike iri tsinda ryatahuye.
Karibumedia iheruka gushyira ahagaragara ibyo yavanye mu iperereza mu karere ka Burera, mu cyo twise “Umugambi mubisha wa Ndumujura”. Twagaragaje urutonde rwa bamwe mu bigaruriye ubutaka bwa Leta tunagaragaza ibimenyetso, ubu dukomeje igikorwa cyacu cy’iperereza ndetse no gukurikirana umusaruro uzava ku nkuru zacu.
Karibumedia irabizeza kutazihanganira uwariwe wese wigabiza cyangwa wigwizaho, mu buryo bw’uburiganya umutungo n’indonke z’ibyo atavunikiye. Twongere tuvuge tuti: “Urajya/ Urihisha he mujura!?”
Karibumedia
