
Ibi byabereye mu murenge wa Coko; Akagari ka Nyange mu mudugudu wa Gaseke, kuri GS Cyanika mu Karere ka Gakenke ku wa 23 Kemana 2026.
Ni amakuru yamenyekanye ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi kuri GS Cyanika, ko umwarimu witwa GAKOZA Emmanuel yajombwe ikaramu ku itama n’umunyeshuri witwa Niyikiza Jean Aimé ufite imyaka 18 y’amavuko wiga muri S3.
Amakuru avuga ko ubwo uyu mwarimu yari muri surveillance y’ikizamini, yagiranye ikibazo n’uyu munyeshyuri bapfuye intebe yo kwicaraho. Bivugwa ko ubwo abana bari bagiye gukora ikizamini, umwarimu yabasabye ko bicara ari 3 ku ntebe imwe kugira ngo hasaguke intebe iri yonyine mwarimu aribwicareho.
Umwana yabwiye mwarimu ko bidakwiye ko bakwicara ari 3 mu kizamini kandi hari intebe ibereye aho. Umwarimu ntiyabyumvise niko gutangira gushyamirana, maze afata icyemezo cyo gusohora umwana mu ishuri adakoze ikizamini. Mu kumusohora amushushubikana umwana yageze ku muryango arahindukira ahita amujomba ikaramu ku itama aramukomeretsa.
Nyuma y’ibyabaye Umwarimu yajyanywe kuvuzwa kuri Nyange HC. Kugeza ubu ntiharakenyekana ibihano uyu munyeshuri ari bufatirwe.

Yanditswe NKURUNZIZA Bonaventure
