
Karibumedia.rw na Virunga today ni ibinyamakuru by’impanga, muri wa muhamagaro wacu twiyemeje gukangurira abasomyi b’ibinyamakuru byacu kugira umuco n’imyimenyerezo mbonezabupfura. Mu bihe bitoroshe twanyuzemo twahisemo gukora uyu mwuga mu bunyangamugayo, twirinda ko ibinyamakuru byacu biba ibirwanisho cyangwa ibikoresho by’abantu ku nyungu zabo bwite.
Mu guhangana n’ibi byose, duhuriye ku ndanga_ gaciro z’imwe kandi tugendera no ku mahame amwe: Y’ubwigenge n’ubunyangamugayo “Principes de l’indépendance et d’intégrité”.
Muri Karibumedia reka twongere tubibutse z’imwe mu ndangagaciro zacu: Freedom “Ubwisanzure”; Integrity “Ubunyangamugayo”; Networking “Guhanahana amakuru”; Dignity and Development “Guharanira agaciro n’iterambere”. (F.I.N.D), hamwe n’ibi tugiye kubasangiza icyegeranyo gisesenguye. Tugiye kuvuga imiterere y’itangazamakuru ryifuzwa, duhere ku nkuru yasohotse muri Kinyamateka, dukomereze ku nkuru ya Virunga today ku bucukumbuzi bwakozwe.
Aha twifashishije inkuru yasohotse muri Kinyamateka ku wa 17/05/2026
Nyiricyubahiro Musenyeri Martin Kivuva Musonde, umushumba wa Arikidiyosezi Gatolika ya Mombasa akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Itumanaho mu nama y’Abepisikopi Gatolika muri Kenya yasabye abanyamakuru n’abakora mu itangazamakuru n’itumanaho rya Kiliziya Gatolika kurinda ukuri; Agaciro ka muntu ndetse no gukorana ubunyangamugayo mu gihe isi ikomeje kwinjira mu ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano (AI).
Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho (World Communications Day) ku nshuro ya 60 wabereye kuri Paruwasi ya Mutagatifu Fransisiko wa Asizi i Ruiru, muri Arikidiyosezi Gatolika ya Nairobi muri Kenya.
Mu ijambo rye, Musenyeri Kivuva yavuze ko abakora itangazamakuru Gatolika bafite ubutumwa bwo gukoresha ukuri mu isi irimo amakuru agenda yihuta kandi aho ibitekerezo by’abantu bishobora kuyobywa n’amakuru atari yo.
Yagize ati: “Mu isi aho amakuru agenda vuba kandi ibitekerezo by’abantu bikaba bishobora kuyobywa mu buryo bworoshye, abanyamakuru ba Kiliziya Gatolika bahamagarirwa kuba abahamya n’abagaragu b’ukuri.”
Yakomeje avuga ko ubutumwa bwabo butagarukira gusa ku gutanga amakuru ahubwo bugamije no gufasha abantu kugira umutimanama mwiza; Guteza imbere agaciro ka muntu; Gushimangira ubumwe no gutanga icyizere.
Ati: “Ubutumwa bwacu si ugutanga amakuru gusa, ahubwo ni no kumurikira umutimanama w’abantu, guteza imbere agaciro ka muntu, gushimangira ubumwe no gutanga icyizere.”
Uyu Mushumba wa Arikidiyosezi Gatolika ya Mombasa akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Itaumanaho mu nama y’Abepisikopi Gatolika muri Kenya (KCCB), yashimiye uburyo ibitangazamakuru Gatolika muri Kenya bikomeje gutera imbere binyuze kuri radiyo, televiziyo, ibinyamakuru n’imbugankoranyambaga.
Yagize ati: “Turashimira Imana ku iterambere ry’itangazamakuru Gatolika mu gihugu cyacu ndetse no ku banyamwuga benshi bakora ubutaruhuka muri ubu butumwa.”
Musenyeri Kivuva Musonde yavuze ko abakristu muri Kenya bakomeje kungukira ku bikorwa by’Umuyoboro w’Itumanaho Gatolika ndetse na Komisiyo ishinzwe Itumanaho rya KCCB mu kwamamaza Inkuru Nziza no gukemura ibibazo bireba imibereho y’abaturage.
Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho washyizweho na Papa Pawulo wa VI mu 1967, ugamije gufasha Kiliziya kuzirikana amahirwe n’imbogamizi zihari mu kugeza Ubutumwa bwiza ku isi yose. Musenyeri Kivuva yanagarutse ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) n’ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho, avuga ko nubwo bitanga amahirwe mashya mu kwamamaza Inkuru Nziza, binazana ibibazo bisaba ubushishozi n’ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi.
Yagize ati: “Itangazamakuru Gatolika muri Kenya riri gukorera mu bidukikije aho uburyo bwa gakondo bwo gutumanaho buhura n’ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ubwenge buhangano.”
Yakomeje ati: “Nubwo iri koranabuhanga ritanga amahirwe mashya mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi no gukora neza, rinazana ibibazo by’imyitwarire, imibereho, ubukungu na politiki bisaba ubushishozi.”
Yaburiye abakora itangazamakuru n’itumanaho kudaha ikoranabuhanga umwanya wo gusimbura umubano nyakuri hagati y’abantu cyangwa gutesha agaciro inshingano z’imyitwarire myiza mu gutanga amakuru.
Ati: “Nk’abanyamakuru Gatolika, duhamagarirwa kubungabunga isura n’ijwi bya muntu mu itumanaho. Ikoranabuhanga rigomba gukomeza kuba igikoresho gikorera muntu, ukuri n’agaciro ke, aho gusimbura umubano nyakuri cyangwa kugabanya inshingano z’imyitwarire mu itumanaho.”
Yanihanangirije kandi abakora itumanaho kwirinda gukabya amakuru no gutangaza inkuru zishobora guteza amacakubiri.
Ati: “Itangazamakuru Gatolika rigomba gukomeza kurangwa n’ukuri, uburinganire no kuyoborwa n’inshingano z’imyitwarire myiza. Tugomba kwirinda gukabya amakuru, gukwirakwiza ibinyoma ndetse n’inkuru zisenya amahoro n’ubwumvikane bw’abaturage.”
Musenyeri Kivuva yasabye kandi ibitangazamakuru Gatolika gukorera hamwe mu myiteguro y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika y’Iburasirazuba (AMECEA) izaba kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2026 muri Kaminuza Gatolika ya Afurika y’Iburasirazuba (CUEA) i Nairobi. Yongeyeho ko itangazamakuru Gatolika rifite inshingano zikomeye zo kuba ku isonga mu gutanga amakuru, kwigisha no gusobanurira abakristu ndetse n’abandi bose ubutumwa n’ibiganiro bya Kiliziya mu karere.
Twifashishije kandi inyandiko yo muri Virunga today, mu bucukumbuzi bakoze batugaragarije amahame itangazamakuru rikwiye kugenderaho:
Itangazamakuru ryiswe ubutegetsi bwa kane kuko rifite inshingano zihariye zo kubungabunga Demokarasi no kugenzura imikorere y’izindi nzego z’ubutegetsi.
Kugira ngo abanyamakuru bashobore gutunganya uyu murimo usaba ubwitange, bawukore kinyamwuga, bashyiriweho imirongo migari n’amahame y’ingenzi bagombaga kugenderaho. Iyo bitabaye ibyo, hari byinshi byangirika bituma akazi bakora gatakarizwa icyizere, hakaba habaho no guhungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo cyangwa se umunyamakuru akibona mu butabera aho ashobora gufatirwa ibihano ku byaha yaba akurikiranyweho bifitanye isano no kutita kuri ariya mahame.
Muri iyi nkuru Karibumedia nayo iragaruka kuri ayo mahame y’ingenzi agenga umwuga w’itangazamakuru ku Isi hose.
1. Ihame ryo gushakisha ukuri no kuvuga ukuri (recherche de la vérité et la véracité)
Iyi ni inkingi ikomeye mu itangazamakuru ry’umwuga. Rihuza ibintu bibiri by’ingenzi: gushakisha ukuri (recherche de la vérité) no kuvuga ukuri (véracité). Gushaka ukuri (Recherche de la vérité), ni inshingano y’umunyamakuru yo gukora ubushakashatsi, kugenzura inkomoko y’amakuru no kuyagereranya kugira ngo amenye ukuri nyako.
Ibi bisaba: Kugenzura ibimenyetso aho kwemera ibivugwa gusa. Kugisha inama inzobere mu gihe hari amakuru akomeye. Kwirinda guhubuka mu gutangaza inkuru itaragenzuwe. Muri make umunyamakuru aba nk’umushakashatsi, akaba agomba gucukumbura kugeza abonye ukuri gushingiye ku bimenyetso. Kuvuga ukuri (Véracité)
Ni inshingano yo gutangaza amakuru nk’uko ari, nta kubogama cyangwa kuyagoreka.
Ibi bisaba: Kwirinda gusebanya cyangwa guhindura ukuri ku nyungu runaka. Kuvuga ibintu uko byagenze n’ingaruka zabyo. Kugaragaza aho amakuru yaturutse kugira ngo abaturage babone ko ari ayizewe. Muri make Umunyamakuru aba nk’umutangabuhamya, agomba kuvuga ukuri nk’uko yakubonye cyangwa yakagenzuye.
Akamaro k’iri hame ni:
Bituma itangazamakuru riba ijwi ry’ukuri mu muryango. Byongera icyizere cy’abaturage ku makuru batanga. Bifasha abaturage gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe. Birinda ko itangazamakuru rihinduka igikoresho cyo kubeshya cyangwa gusebanya;
2. Ihame ryo kwigenga (indépendance),
ihame ry’ubwigenge mu itangazamakuru ni ubwisanzure bwo gukora akazi hatabayeho kwivanga kw’abategetsi, abikorera cyangwa abandi bafite inyungu. Ibi bivuze ko umunyamakuru agomba kwirinda: Gukorera ku nyungu z’ishyaka rya politiki cyangwa umuyobozi runaka. Kugendera ku nyungu z’ubucuruzi cyangwa abamuteye inkunga. Kugoreka ukuri kugira ngo akomeze guhuza n’icyo abandi bashaka kumva.
Akamaro k’iri hame ni: Kongera icyizere cy’abaturage: Iyo abaturage bazi ko inkuru zitangazwa zidafite ubundi bugamije, bizamura icyizere ku itangazamakuru. Kurinda demokarasi: Itangazamakuru ryigenga rifasha abaturage kumenya ukuri, rikabaha ubushobozi bwo gufata ibyemezo bishingiye ku makuru. Kurinda umunyamakuru ubwe: Iyo akora mu buryo bwigenga, aba afite ububasha bwo kwirinda guhatirwa gukora ibinyuranye n’amahame y’umwuga. Muri make Ihame rya “independance” mu itangazamakuru risobanura ko umunyamakuru agomba gukora akazi ke adahutajwe cyangwa ngo ayoborwe n’inyungu z’undi muntu cyangwa urwego, ahubwo akubahiriza ukuri; Amahame y’umwuga n’inyungu rusange z’abaturage.
3. Ubunyangamugayo (Integrité)
Ubunyangamugayo bisobanura kutagoreka ukuri, gukorera mu mucyo. Umunyamakuru agomba kuba umuntu wizera ko ibyo avuga ari byo koko kandi akabivuga mu buryo buboneye. Ni ihame ryuzuzanya n’iry’ubwigenge, kuba wigenga ntibihagije, ugomba no kuba inyangamugayo mu byo utangaza.
Ibi bivuze ko umunyamakuru agomba:
Gukoresha ukuri gusa: Inkuru igomba gushingira ku bimenyetso bifatika, si ibihuha cyangwa ibitekerezo by’umunyamakuru gusa. Kwirinda gusebanya: Inkuru ikwiye kwirinda guharabika umuntu cyangwa ikigo nta bimenyetso bifatika. Kugendera ku ndangagaciro: Umunyamakuru akwiye kwirinda ruswa, guhabwa impano cyangwa inyungu zishobora kumubogamisha. Kugira inshingano ku baturage: Inkuru ikwiye gufasha abaturage kumenya ukuri no gufata ibyemezo byiza. Kugira ubupfura mu mvugo: kutavanga amagambo y’urwango cyangwa asebanya.
Akamaro k’Ubunyangamugayo: Bituma itangazamakuru riba urwego rwizerwa mu muryango, byongera icyizere cy’abaturage ku makuru batanga. Birinda ko umunyamakuru ahinduka igikoresho cy’inyungu z’abandi.
Bituma umunyamakuru agira icyubahiro mu kazi ke;
4. Kurinda amasooko y’inkuru (protection des sources), iri hame ni inkingi ikomeye mu itangazamakuru ry’umwuga, igamije kurinda umunyamakuru n’abatanga amakuru kugira ngo ukuri kubone inzira yo kugera ku baturage. Umunyamakuru agomba: Kurinda inkomoko y’amakuru bivuze ko umunyamakuru agomba guhisha cyangwa kurinda amazina n’ibimenyetso by’abamuhaye amakuru, igihe kubigaragaza byashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa bikabatera ibibazo. Ni uburenganzira bw’umunyamakuru bwo kutagaragaza abamuhaye amakuru keretse mu gihe amategeko abimusaba mu buryo budasubirwaho.
Akamaro: Kurinda abatanga amakuru, abantu batanga amakuru akomeye (nko kugaragaza ruswa; Ihohoterwa cyangwa ibindi byaha) bashobora guhura n’ingaruka zikomeye. Kongera icyizere ku itangazamakuru: Iyo abaturage bazi ko umunyamakuru azabafasha guhisha amazina yabo, barushaho kumwizera no kumugezaho amakuru y’ukuri. Kurinda Demokarasi: Itangazamakuru riba rifite ubushobozi bwo kugaragaza ibitagenda neza mu muryango, rikabikora ritabangamiye ababitangaje;
5. Kubaha ubuzima bwite bw’umuntu (Respect de la vie privée), mu itangazamakuru, ihame ryo kubaha ubuzima bwite bw’umuntu risobanurwa nk’ukuri ngenderwaho kigenga imikorere y’abanyamakuru kugira ngo batabangamira uburenganzira bw’abantu ku buzima bwabo bwite. Umunyamakuru yirinda gutangaza ibirebana n’ubuzima bw’umuntu mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa n’amahame y’umwuga.
Bireba cyane cyane: Kudatangaza amakuru y’ibanga (nk’amakuru y’ubuzima; Ubukungu cyangwa imibanire y’abantu), keretse iyo bifite inyungu rusange. Kudafata amafoto cyangwa videwo mu buryo butemewe, cyane cyane mu gihe umuntu atabiguhereye uburenganzira.
Kudakoresha amakuru y’umuntu mu nyungu z’itangazamakuru cyangwa izindi nyungu z’ubucuruzi atabizi.
Impamvu ari ingenzi: Kurinda uburenganzira bw’ibanze bwa muntu: Ubuzima bwite ni kimwe mu burenganzira bw’ingenzi bwemewe n’amategeko mpuzamahanga (nk’itegeko nshinga; Amasezerano ya ONU ku burenganzira bwa muntu). Kongera icyizere mu itangazamakuru: Abaturage bagira icyizere ku itangazamakuru, iyo babona ridakoresha amakuru yabo y’ibanga mu nyungu zaryo.
Kwirinda ingaruka mbi: Gutangaza amakuru y’ibanga bishobora guteza ubugome; Gusebanya cyangwa guhangana mu muryango. Guhuza inyungu rusange n’uburenganzira bw’umuntu: Hari igihe inyungu rusange isaba ko amakuru amenyekana (nko mu byaha bikomeye cyangwa ibibazo by’ubuyobozi) ariko ihame ryo kubaha ubuzima bwite rituma umunyamakuru ahitamo gupima neza: Ni ayahe makuru agomba gutangazwa? Ni ayahe agomba kugumishwa mu ibanga?;
6. Uburinganire n’ubutabera (équité)
Ihame rya équité ni ingenzi mu itangazamakuru kuko rituma buri ruhande rugaragara mu nkuru mu buryo bungana, rikabuza ivangura n’akarengane kandi rikongera icyizere abaturage bagira ku itangazamakuru. IrI hame rishyira imbere uburinganire n’ubutabera mu nkuru z’itangazamakuru, umunyamakuru agomba guha amahirwe angana ku mpande zose zifite uruhare mu kibazo cyangwa mu nkuru.
Iri hame ni ingenzi kubera: Ririnda ubusumbane, ntihakwiye guhabwa ijambo uruhande rumwe gusa. Ririnda ivangura n’akarengane, buri wese agomba kubona amahirwe yo kugaragaza ibitekerezo bye. Rituma umunyamakuru aba inyangamugayo: abaturage bakabona ko itangazamakuru ritabogamye;
7. Inshingano ku nyungu rusange (responsabilité sociale). Aha umunyamakuru asabwe gukurikirana ibikorwa biri mu nyungu rusange z’abenegihugu, aho bitameze neza atunga agatoki akabwira inzego bireba agamije ko ibintu bigenda neza.
Ibi bisaba: Mu itangazamakuru risobanurwa nk’inshingano umunyamakuru afite zo gukorera inyungu rusange z’abaturage, aho kwibanda gusa ku nyungu ze bwite cyangwa iz’ikigo akorera.
Iri hame risaba umunyamakuru: Gukora akazi ke yibanda ku nyungu rusange z’abaturage, aho kwibanda gusa ku nyungu ze bwite cyangwa iz’ikigo akorera. Kwirinda inkuru zishobora guteza urujijo; Guhemukira cyangwa guca intege rubanda. Muri make iri hame risobanura ko itangazamakuru rifite uruhare mu kubaka sosiyete ifite amakuru yizewe; Ifite umucyo kandi ifasha abaturage gufata ibyemezo byiza.
Akamaro kw’itangazamakuru: Rituma inkuru ziba zifite akamaro ku baturage bose, ntizibe iz’ubucuruzi gusa cyangwa iz’inyungu z’abantu bake. Ririnda gukoresha itangazamakuru mu nyungu z’ivangura cyangwa z’ubucuruzi bwihariye. Rituma abaturage babona ko itangazamakuru ari urwego rufite inshingano ku nyungu rusange koko.
Karibumedia
