
Abaturage bo mu murenge wa Gataraga basabwe gukomeza kwagura ibitekerezo mu rugendo rw’iterambere bahereye ku byo bamaze kugeraho, babikesha umuryango utagengwa na Leta uzwi nka “World Connect Rwanda.”
Ibi byagarutsweho nyuma yo gusura no gushima imishinga itandukanye yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa n’abaturage ku bufatanye na World Connect Rwanda, aho abaturage mu gutegura iyi mishinga batanze 25% mu gihe umuryango utagengwa na Leta watanze 75% by’ingengo y’imari.
Ndizeye Gervais, niwe uhagarariye abaturage bibumbiye mu mishinga itandukanye ikorera mu murenge wa Gataraga. Arasobanura icyo imishinga ikora, inkunga bahawe ndetse n’ibyo bamaze kugeraho cyane cyane abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu (Gatovu Model Village).

Yagize ati: “Umuryango wa World Connect Rwanda utaratugeraho, cyane cyane twe twatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu. Nta kintu twagiraga cyo gukora, nta no munsi y’urugo twagiraga ariko aho World Connect Rwanda yatugereyeho tugategura imishinga idutera inkunga natwe dukura amaboko mu mifuka none tumaze kugera kuri byinshi. iImishinga yose twateguye yatewe inkunga kandi iragenda neza nubwo urugendo rukiri rurerure ariko barakoze, bazakomeze batube hafi natwe ntituzabatenguha.”
Ndizeye yakomeje agaragariza abaraho imwe mu mishinga n’inkunga bahawe kandi ngo nta n’umwe muri yo ucumbagira.
Yagize ati: “Mu mishinga 12 iri mu murenge wa Gataraga, 8 yose iri mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu. Imiryango 64 yahawe intama 142 zo korora bahabwa asaga miliyoni 10 n’ibihumbi 400; Ababaji bahabwa asaga miliyoni 7, abahuje bahabwa asaga miliyoni 15; Abafatanije bahabwa asaga miliyoni 4; Twiteze imbere ihabwa asaga miliyoni 7; Abahinzi bahabwa asaga miliyoni 8; abashyizehamwe bahabwa asaga miliyoni 6 n’ab’isuku n’isukura bahawe asaga miliyoni 4.”
Nyiraneza Vestine ahagarariye itsinda rikora amasabune rizwi nka “Isuku n’isukura”, rigizwe n’abantu 28 harimo abagabo 3 n’abagore 25.

Aganira na Karibumedia.rw yagize ati: “Itsinda ryacu rigizwe n’abagore 25 n’abagabo 3 kandi abenshi barakuze, nta kazi twagiraga kuko twirirwaga twigunze mu mudugudu none twabonye icyo gukora kuko dukora akazi umunsi ku w’undi kandi dufite n’isoko kuko abaturage bo mu murenge wa Gataraga by’umwihariko mu mudugudu w’icyitegererezo dutuyemo nta yindi sabune bakoresha uretse iyacu. Ikindi ubu twabonye na TIN number tubona n’igisima cyo gucururizaho amasabune yacu mu isoko rya Byangabo. Urumva ko iterambere ryacu rikataje!! Kandi urugendo rurakomeje.”

Umuyobozi wa World Connect Rwanda, Rhoda Kanyesigye yabwiye Karibumedia.rw ko World Connect Rwanda ishyigikira abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi, bityo bikababyarira inyungu.

Yagize ati: “Dushyigikira abaturage mu bikorwa byabo kuko nk’aha mu murenge wa Gataraga, twasuye imishinga myinshi harimo n’ibikorwa by’umudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu, dusanga bitagenda neza kuko agakiriro n’agasoko ntibyakoraga,bityo tubatera inkunga ya 75% nabo bishakamo 25% none barakora kandi neza, batangiye gukirigita ifaranga.”
Rhoda yakomeje avuga ko bishimira imishinga 12 basuye mu murenge wa Gataraga ngo kuko basanze abaturage banyotewe n’iterambere.
Yagize ati: “Turishimira imishinga 12 twasuye mu murenge wa Gataraga kuko twasanze abaturage banyotewe no kwiteza imbere kandi ni nacyo tuba tugamije kuko imvugo yacu ni ‘Umuturage ku isonga’ cyane ko dufatanya na bo muri iryo terambere rya bo. Ni no muri urwo rwego twubakiye abaturage ubwiherero bugera kuri 50 muri uyu murenge.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Ngendahimana Pascal yashimiye abaturage bafashe iya mbere mu gutegura imishinga myiza kandi bakishyiriramo 25%, World Connect Rwanda ikaza ibashyigikira.

Yagize ati: “Turabashimira cyane kuba mwarafashe iya mbere mu kwitegurira imishinga mukaniyishyurira 25% kuko ibi mukora ni igisubizo cyo gukoresha umwanya neza mu gukemura ibibazo mwari mufite. Niyo mpamvu mbasaba gukomeza kwagura ibitekerezo byanyu muri urwo rugamba rw’iterambere kuko ibyo mumaze kugeraho ni umusingi wa rya terambere, mugomba kubibungabunga, mwizigamira muri Ejo heza kandi mufite n’ubwisungane mu kwivuza kuko ntawatera imbere adafite ubuzima bwiza.”
Ngendahimana Pascal yakomeje ashimira World Connect Rwanda ineza n’urukundo bagira mu gukorana n’abaturage, bityo abizeza ubufatanye n’ubuvugizi mu tundi turere tugize Intara y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Mwarakoze gukorana n’abaturage kuko ibikorwa byabo birivugira kubera ko mwabafashije kandi na bo bakabigira ibya bo ngo bikure mu bukene. Bityo twabizeza ubuvugizi n’utundi turere two mu ntara y’Amajyaruguru kubera ko na mwe mukorana na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.”
Umuryango utagengwa na Leta World Connect Rwanda watangiye mu 2012, kugeza ubu ukaba umaze gukorana n’abaturage 256.000 bibumbiye mu mishinga 187 aho umaze gukoresha ingengo y’imari ingana na Miliyari imwe na miliyoni magana abiri mirongo itandatu n’imwe z’amafaranga y’ u Rwanda (1.261.000.000 frw); ukaba ufite Intego yo kwaguka ku y’indi myaka 5 iri imbere. Ikindi nuko uyu muryango unakorana bya hafi n’imishinga y’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ihami ry’ubuhinzi n’ubwotozi rya CAVEM Busogo.



Yanditswe na SETORA Janvier.
