
Ni igikorwa cyabaye k’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’Irondo ry’Umwuga ryo mu mudugudu wa Muturirwa; Akagari ka Gafumba; Umurenge wa Rugarama, maze hafatwa inka benengango bari bibye uwitwa CYIMPAYE Genest wo mu mudugudu wa Ntarama; Akagari ka Kagitega mu murenge wa Cyanika; Akarere ka Burera.

Ifatwa ry’iyi nka ryabaye mu ijoro ry’iya 15/05/2026 ubwo irondo ry’umwuga ryo mu mudugudu wa Muturirwa ; Akagari ka Gafumba; Umurenge wa Rugarama ryahuye na benengango (Abajura) bari bitwikiriye ijoro bashoreye inka, bagikubita amaso irondo ry’umwuga, amaguru bayabangira ingata (Barirukanka) bihina mu itumba ryamasaka, ibishyimbo nk’ibigori, ubundi baburirwa irengero ariko inka yo irasigara ishyikirizwa ubuyobozi bw’umudugudu ngo bushakishe nyirayo.

Karibumedia.rw ikimara kumva iby’iyi nkuru yavuganye n’Umukuru w’Umudugudu wa Muturirwa, Bwana Hategekimana Jean Claude labyrinthe nawe yemeza aya makuru kandi ko na nyiri inka bamumenye ko yaje kuyitwara.

Yagize ati : “Ni byo koko kuwa 15/05/2026 ku isaha ya saa munani na mirongo ine n’irindwi z’ijoro (02h47′) ku bufanye n’abaturage twatesheje abajura inyana y’ikibamba bo barirukanka itumba ry’amasaka n’ibigori birabamira, turababura ariko twahise turangisha iyo nka none nyirayo yabonetse kuwa 17/05/2026 ariwe CYIMPAYE Genest aza kuyifata n’ibimenyetso bigaragaza ko ari iye, tubonye bihura n’ukuri turayimuha.”
Karibumedia.rw kuri telefoni igendanwa yavuganye na nyiri nka CYIMPAYE Genest yemera ko inka ye yayibonye kandi ko ashimira inzego z’umutekano cyane cyane irondo ry’umwuga ry’umudugudu wa Muturirwa.
Yagize ati : “Inka yanjye yibwe mu ijoro ry’iya 15/05/2026 rishyira iya 16/05/2026 ngize amahirwe ndi gushakisha numva abantu bari kuvuga ngo hari inka iri kurangishwa ku rubuga ry’umudugudu wa Muturirwa. Naragiye ndabaririza aho mu Rugarama, banyereka uwo mudugudu n’Umuyobozi wawo noneho ntanga ibimenyetso, inka yanjye barayimpa, ngashimira irondo ry’umwuga rya Muturirwa n’abaturage bafatanije nkaba mbonye inka. Yanjye.”
Tubibutse ko Karibumedia.rw yabasezeranije kuzajya ibasangiza amakuru yose ajyanye n’ubujura bw’amatungo mu karere ka Burera kuko umuyobozi wako MUKAMANA Soline n’abo bafatanya baigiye abaturage kutazihanganira abajura b’amatungo kuko ngo bahari ku bw’abaturage.
Yagize ati : “Twe nk’abayobozi duhari ku bwabo (Abaturage), niyo mpamvu tutazihanganira abajura biba amatungo y’abaturage kuko batuma bararana nayo mu nzu kandi bagombye kurara ukubiri nayo. Twongere tubisubiremo nta muturage tuzemera ko ararana n’amatungo mu nzu atinya abajura ahubwo dufatanije na Polisi; Irondo ry’umwuga n’abaturage, abo bajura tuzabahashya ariko umuturage wacu agire umutekano kuko ‘Duhari ku bwabo’.”

Si ubwa mbere Karibumedia.rw ikoze inkuru y’ubujura bw’amatungo mu karere ka Burera cyane cyane mu mirenge iherereye mu mizi y’ibirunga ariyo Cyanika; Kagogo ; Gahunga; Kinoni na Rugarama kuko no mu minsi yashize, yababwiye inkuru y’inka yateshejwe benengango mu murenge wa Kagogo. Ibi bikaza bikurikiye indi nkuru y’abajura bibaga amatungo bakayabagira kandi bakayatekera mu maresitora yo mu isantare (Centre) ya Nyarwondo, ubu bakaba bari kiganirizwa muri Centre de Transit ya Nemba.
Ibi by’ubujura nabyo ni ugushaka kurya ibyo utaruhiye, mu cyo muri Karibumedia twise “Umugambi mubisha wa NDUMUJURA” tugire tuti : “Urajya/ Urihisha he mujura ?” Mwarahagurukiwe!

Yanditswe na SETORA Janvier.
